Kigali

Nyuma yo guterwa agahinda n’umukunzi we Vanessa Mdee yahishuye ko yifuza kubyara

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:30/07/2019 20:21
0


Umuhanzikazi wo muri Tanzania, Vanessa Mdee aherutse gutangaza ko yifuza kugira umwana we bwite nyuma yo gutandukana n’umukunzi we Juma Juxx agaruka mu mishinga ye n’uwo musore bakundanaga ndetse n’uko yamenye umukunzi we mushya mu buryo butunguranye.



Ni mu kiganiro yagiranye na Lil Ommy aho yagaragaje ko yifuza cyane kugira umwana, kubyara aho yagize ati “Ndifuza cyane kugira umwana ariko igihe cy’Imana ni cyiza kuruta byose. Ndamushaka cyane n’ubwo ubu mfite ibintu by’ibanze cyane.”

Yababajwe n’umukunzi we

Yabanje kuvuga agahinda yatewe na Juma Juxx bakundanaga ubwo yagaragazaga umukobwa w’umushinwa bari mu rukundo ku mbuga nkoranyambaga. Vanessa yakomeje avuga ko n’ubwo agerageza kenshi kutita ku byo umusore bakundanaga ashyira ku mbuga nkoranyambaga bidakuyeho ko zimugeraho.

Vanessa Mdee akiri mu rukundo na Juma Juxx

Vanessa Mdee yagize ati “Hari urwego wakwirengagiza ikintu ariko hari aho bigera ntubishobore. Ndibuka vuba aha ubwo Juma yagaragazaga umukunzi we w’umushinwa, numvise agahinda mu mutima, narababaye.”Nyuma yo gutandukana aba bombi bakoranye indirimbo yanatumye benshi bibaza ko baba basubiye mu rukundo.

N’ubwo habaye ibyo bibazo byose hagati ya Vanessa na Juma, Vanessa ahamya ko bakomeje kuba inshuti kandi nziza. Yabivuze muri ubu buryo ati “Njye na Juma twatandukanye hambere, hashize amezi 9 ariko ntitwashatse kubishyira ku ka rubanda kuko byari kugira ingaruka ku bantu benshi na cyane ko hari business dukorana twari twarashyize hamwe. Twaratandukanye ni byo, ariko turacyubahana kandi turi inshuti nziza."

Vanessa yakomeje avuga ku gutungurwa gukomeye yagize mu kumenya umukunzi wa Juma "Ku mukunzi we mushya rero, nabimenye binyuze kuri Instagram nk’uko n’abandi bose babibonye. Gusa nta kibi gihari yemerewe gukora gahunda ze uko abishaka."

Juma n'umukunzi we mushya w'umushinwakazi yasimbuje Vanessa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND