Kigali

FIBA U16 Africa : Ikipe y’u Rwanda mu myitozo ikakaye bitegura imikino Nyafurika igomba gutangira kuri iki Cyumweru-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/07/2019 14:49
0


Kuva tariki 28 Nyakanga 2018 kuzageza tariki ya 3 Kanama 2019 mu Rwanda hazaba habera imikino Nyafurika mu mukino wa Basketball y’abangavu batarengeje imyaka 16, irushanwa riri kuba ku nshuro nya karindwi (7).



Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2019, ikipe y’igihugu yazindukiye mu myitozo iri mu ya nyuma kugira ngo abatoza barusheho kubona urutonde ntakuka rw’abakinnyi 12 bazitabazwa muri iyi mikino igomba kubera mu Rwanda ku nshuro yayo ya mbere.

Mu myitozo bibanzeho cyane kuri uyu wa Gatanu, wabonaga Mushumba Charles umutoza mukuru w’iyi kipe afatanyije na Habimana Umugwaneza Claudette bita Bucumu umwungirije, batozaga abakinnyi uburyo bwo gutegura amanota bahereye inyuma ariko bakabitangiza umupira umwe uremereye (Heavy Pass) ugenda ugahita ufatirwa hagati mu kibuga bagahita bagana ku nkangara bakabona gutsinda ariko bakanitegura guhita bazibira mu gihe wa mupira baba bawutakaje ugafatwa n’ikipe bahanganye.


Abangavu b'u Rwanda mu myitozo y'uyu wa Gatanu

Ibihugu bitandatu birimo; Mali, Rwanda, Egypt, Uganda, South Africa, Mozambique, Angola na Tanzania bazaba bateraniye mu Rwanda bahatanira igikombe kibitswe na Mali kuko ariyo iheruka kugitwara. Amakipe abiri ya mbere azahita abona itike y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 kizaba mu 2020.


Nyiramugisha Hope umwe mu bakinnyi bitezweho byinshi muri iri rushanwa 

Mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru, Mugwiza Desire umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), yavuze ko u Rwanda kuba rugiye kwakira iri rushanwa Nyafurika ryo ku rwego rwa Afuruka ari ikimenyetso simusiga ko abakobwa bahawe umwanya muri Basketball kandi ko bakwiye gukomeza gushyigikirwa.

“Twagiye twakira amarushanwa atandukanye y’abato nk’abatarengeje imyaka 18 mu bahungu n’andi atandukanye ariko twari tutarakira irushanwa Nyafurika rikinwa n’abakobwa. Ibi rero ni ukugira ngo duhe abakobwa agaciro ndetse tunereka abana b’abakobwa ko nabo bafite impano kandi ko n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball ribitayeho”. Mugwiza


Mugwiza Desire perezida wa FERWABA ubwo yaganiraga n'abanyamakuru ku byerekeye irushanwa rigomba gutangira kuri iki Cyumweru

U Rwanda na Uganda niyo makipe azaba ahagarariye aka karere ka 5 muri iyi mikino y’igikombe cy’Afurika mu mukino wa Basketball mu batarengeje imyaka 16.

Imikino Nyafurika igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere, izajya ibera kuri sitade nto ya Remera aho umukino wa mbere uzajya utangira saa sita z’amanywa bityo bikaba biteganyijwe ko hazajya haba imikino ine ku munsi.

Mushumba Charles umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda avuga ko kuba bagiye kwakira irushanwa Nyafurika ari amahirwe abakobwa b’u Rwanda babonye kugira ngo bagaragaze ubushobozi bafite ku rwego rwa Afurika.


Mushumba Charles umutoza mukuru w'ikipe y'u Rwanda U16

Habimana Umugwaneza Claudette umutoza wungirije mu ikipe y'u Rwanda U16

Abakinnyi b’u Rwanda bahamagawe mu mwiherero:

Dusingizumuremyi Stella Matutina, Tumukunde Oliviette, Uwimana Kamerewe, Usanase Stacy Charlene, Nyiramugisha Hope, Umulisa Fridaus, Uwimpuhwe Violette, Umuhamya Ange Promesse, Kariza Karenzi Arlette, Burasa Ishimwe Naomie, Munezero Ramla, Izerimana Diane, Ntihemuka Eleda, Irakoze Ange Nelly, Teta Allya Meghane, Mwiza Gihana Dorcas, Hahirwa Raissa, Ntawutarama Deborah, Umubyeyi Amelie Ella ndetse na Kayiranga Mugeni Thalia.


Abana urabona ko bafite ishyaka ryo gushaka uko bazahura n'ibihugu nka Mali bahagaze neza   

Andi mafoto yaranze imyitozo y'igitondi cy'uyu wa Gatanu:








Imikino y'abangavu batarengeje imyaka 16 ku rwego rwa Afurika iratangira kuri iki Cyumweru mui sitade nto ya Remera, kwinjira ni ubuntu (0 FRW)

PHOTOS: Saddam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND