Face App ni Application yakozwe n’ikigo cyo mu Burusiya cyo mu mujyi wa Saint-Petersburg, ikaba iri gukoreshwa na benshi muri iyi minsi. Benshi mu bari kuyikoresha ni ibyamamare ku isi, yewe na bahano mu Rwanda ntibatanzwe. Icyo wamenya iyi applicationni uko ifite ingaruka. Face App ikora ite? Hagamijwe iki? Ibi byose urabisanga muri iyi nkuru.
FaceApp ni application yubatwe mu mwaka wa 2017 yubakwa n'ikigo cyo mu Burusiya kitwa Wireless app, Umugabo uvugwa ko ari nyirayo cyangwa wazanye igitekerezo cy'iyi application yitwa Yaroslav Goncahrov, Gusa kubera ukuntu iyi application yabanje kuza mbere ikabanza kujya yemerere abantu guhindura ibara ry'uruhu rwabo, byaje gufatwa nabi ifatwa nk'ikoreshwa mu ironda ruhu.
Iki gihe yari ifite n'ubushobozi bwo guhindura umuntu umugore yari umugabo cyangwa igahindura umuntu umugabo yari asanzwe ari umugore. Ibi byaje gutuma itamamara cyane. Mu ntagiriro z'iki cyumweru ni bwo iyi application yongeye kugaruka ifite umurindi ukabije aho isi yose irangamiye iyi application iri gukoreshwa n'abantu bihindura abasaza abandi bakihindura abakecuru.
Igihari ni uko imbuga nkoranyambaga zikunzwe cyane ku isi zose ziri gukoresha iyi application. Magingo aya umuntu ukoresha urubuga nkoranyambaga urwo ari rwose utakoze iyi mpinduka (FaceApp challenge) ni ukuvuga uwo ntabwo ari umusirimu cyangwa arafatwa nk'utazi ibigezweho, gusa ingaruka z'iyi application ni nyinshi dore ko imaze gutungwa n'umubare mwinshi w'abatuye isi.
Amafoto y'abahanzi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amarika nyuma yo gukoresha FaceApp
Drake
Kanye west
Ese FaceApp ifite izihe ngaruka ku bari
kuyikoresha?Inzobere mu bijyanye no gucunga umutekano w'amabanga kuri
murandasi (Cyber securities experts) bose icyo bahurizaho ni uko ikoreshwa ry'iyi application rifite ingaruka zitahita zibonwa n'uri kuyikoresha aka kanya, gusa mu mabwiriza
agenga abari kuyikoresha byose birimo nk'uko wireless Lab babitangaje. Hari bimwe mu byo bavuze ariko bitari
kwitabwabo na benshi kubera ko bari kubona abandi bayikoresheje nabo bagahita
bayikoresha batitondeye gusoma amabwiriza. Aya mabwiriza ni aya akurikira:
1. FaceApp izakoresha ifoto yawe ahantu hose ishaka kandi uko ibishaka. Ni ukuvuga aha nuba wamaze kubyemeza biraba bihagije kuko ugifungura application barakubaza niba ubyemeye yuko bajya mu bukibo bw'amafoto yawe ndetse no gukoresha uko bashatse camera yawe, gusa application nyinshi dukoresha ibi barabitubaza. Nkuko inzobere muri technology, Carmi Levi yabitangarije CTV News Channel yavuze ko ku muntu wemereye iyi application kugera muri telephone ye bisobanuye ko abubatsi (developers) bo muri wireless Lab bemerewe gukoresha amafoto ye uko babyumva mu gihe babishatse bakongeraho ko ntaho uzarega kuko byakozwe bitewe n'amahitamo ya nyiri ubwite. Inzobere mu bijyanye no kubika amabanga Ann Cavoukian agreed yabwiye Canadian Press ko abantu bari gukoresha iyi application cyangwa izindi zikora nka yo ko bagakwiye kujya bitondera ikintu cyose gikwirakwiza imyirondoro cyangwa amabanga yabo kuko bishobora gukoreshwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi bityo bikabagiraho ingaruka.
2. Nta n'amafaranga uzahabwa mu gihe baba bakoresheje ifoto yawe mu mirimo ibyara amafaranga. Aha bavuga ko mu gihe wakoresheje iyi foto wakoreye muri iyi application baba bafite imyirondoro yose yawe ndetse n'aho uherereye mu gihe uri kuyikoresha hagendewe ku mabwiriza nta kintu uzahabwa cyangwa ngo ubimenyeshwe mbere yuko bakoresha imyirondoro yawe.
3. Iyi application hari amabanga cyangwa bimwe mu bikorwa byawe ishobora kubika ikabiha abubatse iyi application mu gihe uri kuyikoresha nabo bakabikoresha uko bashatse.
·
Robert Siciliano ukorera ikogo cya Safr.Me yatangaje ko
application zikora muri ubu buryo inyunyu ziba zifite ari ukwiba amakuru yerekeye
ku bantu bazikoresha hanyuma ayo makuru bakayakoresha mu nyungu zabo
zitandukanye. Akenshi amakuru batwara harimo imyirondoro yabo muhamagarana n'abo
mwadikirana. Ibi bikorwa mu buryo twe tuba tutazi. Aha yahise atanga urugero rwa Cambridge
Analytica Scandal aho application yubatswe hagamijwe gukura amakuru y'abakoresha Facebook akajya muri kiriya kigo cy'ubushakashatsi cya Cambridge Analytica. Iyi
yakoreshwaga yohererezwa abantu bakoresha Facebook ibasaba gukina imikino (game) igezweho, uko wakinaga ni ko babaga bari kureba amakuru akwerekeyeho babaga bashaka, ibi byaje
kuba ikibazo aho u Butaliyani bwabafataga bugaca amafaranga ikigo cya Facebook. Ibi byabaye muminsi yashize. Yongeyeho ko akenshi leta y'u Burusiya iyi ari imwe
mu nzira ikoresha ineka abatuye isi.
·
Marc
Boudria inzobere ikora mu kigo cya Hypergiant yatangaje ko nawe nta nyungu ziba
mu gukoresha izi application ya Faceapp usibye ko benshi babikora bishimisha abandi bakabikora batabizi ingaruka zabyo gusa ashimangira ko mu minsi iza kuza hari abo
zijya zikoza isoni cyangwa zikangiza imibereho yabo mu ryo bumwe cyangwa ubundi.
· Baptiste
Robert inzobere yo mu Bufaransa yavuze ko yakoze isuzuma ku bijyanye n'iyi
application yoherezamo ifoto nyuma arayikurikirana ajya kureba aho amafoyo yibika. Yasanze
hari server amafoto ahita ajyamo mbere yuko ahindura. Uwitwa Cursory yatangarije
ikinyamakuru cya Forbes ko zimwe muri server zitari mu Burusiya ko ziri muri
Amerika ariho zicumbikiwe (hosted) ko ndetse ikigo cya Amazon ari cyo kibitse iyi
server. Yaje kwongeraho ko ikigo cya Google nacyo kibitse izindi server. Robert
yavuze ko ibindi bihugu bifite server z'aya mafoto yo muri FaceApp ziri muri
Ireland no Singapore. Yagomeje asobanura ko abacunga imikorere y'iyi application
ibyicaro byabo biri mu Burusiya gusa ngo ibihugu biri inyuma y'uyu mugambi
harimo Leta Zumwe Ubumwe za Amerika na Australia.
·
Yaroslav
Goncahrov nyiri iyi application yatangarije ikinyamakuru cya Forbes ko amafoto babanza kuyabika kuri Cloud bakayasiba
nyuma y'amasaha 48, gusa benshi baramunyomoza.
Ikibazo kiri kwibazwa na benshi, 'Ese ibi bigo byo muri Amerika byaba biri kwigumura kuri leta kuko nabyo biri gushyirwa mu majwi ko biri inyuma y'ikusanyamakuru binyuze muri iyi application kandi leta yo ikaba idashaka gukorana n'Aburusiya kuko ibashinza kubaneka ndetse ikabiba amakuru mu buryo batazi.?
Amwe mu mafoto y'ibyamamare ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga hiryo no hino ku isi
Perezida wa USA Donalt Trump
Jonas Brothers
Robot Sophia nayo ntiyatanzwe
Miss Akiwacu Colombe wabaye Miss Rwanda 2014
Cristiano Ronaldo
Umuhanzi Patient Bizimana
ShaddyBoo
Messi
Umuhanzi Jules sentore
sources: Forbes.com, cbslocal.com, msn.com na inverse.com
TANGA IGITECYEREZO