Nyuma y'ikirego cyatanzwe na Kwizera Emelyne na Uwase Shakira baregeye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) nyuma y’ifungwa ryabo kubera amashusho y’urukozasoni yabo yasakaye, kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025,urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro rwafashe imyanzuro kuri buri wese mu barezwe.
Ku ya 06 Gashyantare 2025, nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwatangiye iburanisha ku
ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku bakekwaho gukwirakwiza amashusho
y’urukozasoni y’abarimo Kwizera Emelyne uzwi nka ‘Ishanga’.
Uwineza Nelly Sany yashinjwaga gusakaza aya mashusho. Iperereza ryashingiraga ku kuba hari amashusho yafashwe ari kumwe na bagenzi be, icyakora ayagiye hanze atagaragaramo, bigatuma akekwaho kuba ari we washyize hanze amashusho y’abandi akuramo aye.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Babingwa Josue akurikiranyweho gusakaza aya mashusho ku rubuga rwa WhatsApp bise Rich Gang. Mu kwiregura, Babingwa yemeye icyaha, ariko avuga ko yabikoze agamije kubaza abo bakobwa niba ari bo koko bari muri ayo mashusho, kuko ari inshuti ze kandi yari ahangayikishijwe no kubimenya.
Babingwa kandi yavuze ko ari we wagiriye Emelyne 'Ishanga' inama yo gutanga ikirego muri RIB, ndetse ngo amaze kubimenya yahise asiba ayo mashusho muri telefone ye. Ubushinjacyaha bwemeje ko yatanze ubufasha mu iperereza, bigatuma ahabwa amahirwe yo kugabanyirizwa ibihano.
Ababyeyi ba Babingwa bari bitabiriye urubanza, bemera kumwitangira no gutanga ingwate ya miliyoni 50 Frw nk'ubwishingizi.
Ku ruhande rwa Uwineza Nelly Sany, uyu mukobwa yahakanye ibyo ashinjwa, avuga ko mu mashusho yasohotse, ayo yari afite muri telephone ye ari amwe gusa kandi na Uwase Shakira yari ayafite, bityo we ataba ari we wayasakaje.(Yashakaga kugaragaza ko Shakira ubwe ari we waba warayashyize hanze).
Kuri video y’umukobwa washyize icupa mu gitsina cye, Uwineza ubwo yaburanaga, yavuze ko atamuzi ndetse asaba kudakomeza kubazwa ibyayo.
Icyo gihe uwunganira Uwineza yasabye urukiko kutishingikiriza ikirego cy’abamushinja kuko nta bimenyetso simusiga bigaragaza ko ari we wasakaje ayo mashusho. Yavuze ko ayo mashusho yahawe n’inshuti ye Etienne Niyonteze ku wa 26 Ugushyingo 2024, mbere y’uko asakara hose.
Ku rundi ruhande ,Ishimwe Patrick uzwi nka Bezoa na we yaburanyr yemera ibyaha ashinjwa, ariko avuga ko atari azi ko gusakaza amashusho y’urukozasoni ari icyaha. Yavuze ko yayasangije abandi mu matsinda ya WhatsApp yayakuye ahandi, akibwira ko nta kibazo byatera.
Uyu musore yasabye urukiko imbabazi, asaba kuburana adafunzwe kuko atagoye ubutabera. Ababyeyi be na bo bemeye kumwishingira nk'uko byagenze kuri Babingwa.
Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rwanzuye ko Uwineza Nelly Sany azaburana ari hanze kandi agomba kujya yitaba urukiko buri wa mbere w’icyumweru.
Babingwa Josue na Ishimwe Patrick bakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera impamvu zikomeye zituma badashobora kuburana bari hanze.
Ishimwe Patrick ukunze kwiyita Bezos nawe yari yaburanye yemera icyaha asaba ko yakurikiranwa adafunze ubu yakatiwe iminsi 30 y'agateganyo
Babingwa Josue yatakambiye urukiko avuga ko ibyo yakoze atari azi ko bigize icyaha
Uwineza Nelly Sany azajya yitaba urukiko buri wa Mbere w'Icyumweru
TANGA IGITECYEREZO