Kigali

Sam Altman yanze icyifuzo cya Elon Musk cyo kugura OpenAI

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:11/02/2025 10:01
0


Mu cyemezo cyatangaje benshi mu Isi y’ikoranabuhanga, Sam Altman, umuyobozi mukuru (CEO) wa OpenAI, yeruye yanga icyifuzo cy’umuherwe Elon Musk cyo kugura isosiyete ya OpenAIku amafaranga agera muri Miliyari 97 z’amadolari.



Inkuru dukesha ikinyamakuru Business bInside Africa ivuga ko, itsinda ry’abashoramari bayobowe na Elon Musk ryafashe umwanzuro wo kugura sosiyete ya OpenAI rigamije gukomeza guteza imbere ibikorwa by’ikoranabuhanga no kubyagura.

Elon, ubusanzwe yari mu itsinda ryashinze OpenAI, nyuma aza kuva mu itsinda ry’abayobozi bayo mu mwaka wa 2018. Elon Musk yasobanuye imigambi afite n’impamvu ashaka kugura OpenAI, avuga ko igihe kigeze ngo isubire mu maboko y’abayitangije, bita ku mutekano n’iterambere byayo nk’uko byahoze.

Mu gusubiza Elon Musk ku cyifuzo  cye, Altman yabinyujije ku rubuga rwe rwa X yahahoze yitwa Twitter  mu nyandiko ye, yahakanye yivuye inyuma icyifuzo cy’uyu muherwe mu nyandiko igira iti: "Oya murakoze, ariko twazagura Twitter kuri miliyari 9.74 niba ubishaka."

Ibi byerekana itandukaniro rikomeye riri hagati y’aba bahanga mu bya tekinoloji, mu gihe Musk ashyigikiye ko hibandwa ku guteza imbere ubushakashatsi bwa siyansi y’abantu hatagamijwe kubona inyungu, Altman we yifuza gukora uruganda rwe rw’ubwenge bw’ubukorano rukorera inyungu ndetse agatangiza indi mishinga ikomeye nka ChatGPT.

Abashoramari mu by’ikoranabuhanga bavuga ko icyemezo cya Altman cyo kwanga ko Elon Musk agura OpenAI gishobora kugira ingaruka zikomeye ku buryo bwo guhanga udushya twa AI ndetse bikadindiza imikorere mu kuzamura ibikorwa by’ikoranabuhanga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND