AS Kigali yatsinze Vision FC 1-0 mu mikino ibanza ya 1/8 mu gikombe cy'amahoro itangira kwizamurira amahirwe yo kugera muri 1/4.
Kuri uyu wa Kabiri ityariki 11 Gashyantare 2025, ikipe ya AS Kigali yari yakiriye Vision FC mu mukino ubanza wa 1/8 mu gikombe cy'amahoro.
Ni umukino watangiye AS Kigali ibifashijwemo na Kapiteni wayo Haruna Niyonzima yakinaga neza mu kibuga hagati. Ikipe ya Vision FC ibifashijwemo n'abakinnyi nka Kategaya Elie, Ganijuru Ishimwe Elie nayo yatangiye igora AS Kigali.
AS Kigali yagumye kwataka maze ku munota wa 24 ibona kufura nyuma y'ikosa Haruna Niyonzima yakorewe na Ganijuru Ishimwe Elie.Yatewe na Emmanuel Okwi maze umuzamu wa Vision FC James Desire Bienvenue Djaoyang umupira awumuramo.
Ku munota wa 35 nanone AS Kigali yakinnye neza nyuma yo guhererekanya umupira hagati ya Haruna Niyonzima, Hussein Shaban na Okwi ariko Hussain atanze umupira kwa Akayezu Jean Bosco atera ishoti rigonga umutambiko w'izamu rya Vision FC.
Ku munota wa 39 AS Kigali ibifashijwemo na Hussein Shabalala Shabani yatsinze ibitego cya mbere cyabonetse nyuma yo guterera ishoti rikomeye inyuma y'urubuga rw'amahina maze umuzamu wa Vision FC James Desire Bienvenue Djaoyang ayoberwa uko umupira wageze mu izamu.
Ku munota wa 45+2 Vision FC yabonye kufura nyuma y'ikosa Akayezu Jean Bosco yakoreye Twizerimana Onesme ariko kufura Elie Kategaya ayitera hanze, maze igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0 bwa Vision FC.
Vision FC yagarutse mu gice cya kabiri ikora impinduka maze Mussa Esenu asimbura Twizerimana Onesme. Esenu ku munota wa 49 yagerageje umutwe mu izamu rya AS Kigali ariko umuzamu wayo aratabara.
Ku munota wa 57 AS Kigali yabonye uburyo bukomeye imbere y'izamu rya Vision FC ariko Emmanuel Okwi wari umaze gucenga abakinnyi bose ba Vision FC, umuzamu James Desire Bienvenue Djaoyang arongera aratabara.
AS Kigali yagumye kurwana no ngushaka igitego cya Kabiri ari nako Vision FC yagumye kurwana no kubona igitego cyo kwishyura. Umukino warinze urangira nta kindi gitego kiraboneka maze amakipe yombi ategereza umukino wo kwishyura.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa AS Kigali
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Vision FC
Amafoto agaragaza amakipe yombi mbere y'uko umukino utangira
Haruna Niyonzima yafashije AS Kigali mu munino yatsinzemo Vision FC
TANGA IGITECYEREZO