RFL
Kigali

Jay Polly yishimiwe bikomeye n’abo yataramiye basohokeye Bauhaus Club Nyamirambo-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/07/2019 18:46
0


Umuraperi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly, yeretswe urukundo na benshi basohokeye mu kabari kagezweho ka Bauhaus Club gaherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.



Jay Polly ni umwe mu bahanzi babarizwa mu inzu ireberera inyungu z’abahanzi ya The Mane ahuriyemo na Queen Cha, Safi Madiba ndetse na Marina Deborah.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu yataramiye Bauhaus Club Nyamirambo yishimirwa bikomeye n’abahasohokeye.

 Yaririmbye uruhererekane rw’indirimbo yahereyeho zamumenyekanishije birushijeho ndetse n’izo ahuriyeho n’itsinda rya Tuff Gangz ryasenyutse.

Uyu muraperi yaririmbiye Bauhaus Club Nyamirambo abantu ari uruvunganzoka. Yaririmbye afashwa na benshi bazi neza indirimbo ze kuva atangiye urugendo rw’umuziki.

Abafana be bari bahagaze kuva atarinjira ahabereye iki gitaramo kugeza asohotse.

Uyu muhanzi uri mu bamaze igihe kinini mu kibuga cy’umuziki, aherutse gushyira hanze indirimbo ‘Inshuti nyazo’, ‘Nyirizina’ n’izindi. Yanaririmbye mu iserukiramuco rya ‘Iwacu Muzika’ ryabereye mu karere ka Musanze ari naho ryatangirijwe.

Jay Polly yishimiwe bikomeye mu gitaramo yakoreye Bauhaus Club Nyamirambo

Uyu muraperi yaririmbye nyinshi mu ndirimbo yahereyeho agitangira muzika

Abafana bari benshi muri Bauhaus Club Nyamirambo

Dj Anitha Pendo yacuranze mu ijoro ry'abakobwa

AMAFOTO: Regis Byiringiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND