RFL
Kigali

MU MAFOTO: Kariobangi Sharks yatsindiye Everton i Nairobi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/07/2019 11:58
0


Kariobangi Sharks FC ikipe yo mu cyiciro cya mbere muri Kenya ikaba yaranasoje shampiyona 2018-2019 iri ku mwanya wa gatandatu (6) yatsinze Everton yo mu Bwongereza penaliti 4-3 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mikino wa gicuti.



Everton F ikipe iterwa inkunga na Sportpesa ikunze kuza ku mugabane wa Afurika cyane mu karere ka Afurika y’iburasirazuba muri gahunda yo kwitegura neza (Pre-season) ahanini usanga Sprtpesa iba yabikoze kugira ngo bakomeze bagire abakiliya hirya no hino muri Afurika banabagezaho ibyiza.




Kariobangi Sharks FC bishimira intsinzi 

Ni umukino wa gicuti mpuzamahanga wakiniwe kuri Moi International Stadium iri i Kasarani mu mujyi wa Nairobi muri Kenya, kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Nyakanga 2019.

Kariobangi Sharks FC ikipe yashinzwe mu 2000, yafunguye amazamu mu gice cya mbere ku gitego cyatsinzwe na Duke Abuya mbere y’uko Joe Williams wa Everton yishyura mu gice cya kabiri (52’) cy’umukino warebwe n’abantu ibuhumbi 60 (60,000).


Lewis Gibson wa Everton FC arekura ishoti i Kasarani


Fraser Hornby ashaka uko yareba mu izamu rya Kariobangi Sharks FC

Everton FC yakoresheje uyu mukino nka gahunda idasanzwe yo kwitegura shampiyona y’Abongereza dore ko baheruka muri iki gihugu bakina na Gormahia FC mu 2017.


Everton bishimira igitego batsindiwe na Joe Williams mu gice cya kabiri 

Mu bakinnyi 22 Everton yari ifite i Nairobi barimo; Theo Walcott, Morgan Schneiderlin, Andre Gomes, Tom Davies and Leighton Baines.


Josh Bowler wa Everton yinjiye mu kibuga asimbuye

Umusifuzi abwira Fraser Hornby ko agomba kubanza kwikoza hanze akagaruka ubwo bari bamaze kumugusha akanavurwa  


Theo Walcott yakiriwe neza i Nairobi kuko yaciye muri Arsenal igira abafana hirya no hino ku isi


Theo Walcott (Ibumoso) yageze i Nairobi abantu baramwishimira cyane 


Abakinnyi ba Everton basuhuza abafana barenga ibihumbi 60 bari muri sitade ya Kasarani 



Kariobangi Sharks bari bakaniye umukino birinda ko Everton yabanyagira 


Umunyamakurukazi muri Kenya ari mu kazi 


Kwakira Everton ni ibyishimo ku bafana b'umupira w'amaguru muri Kenya 


Everton FC bagera ku kibuga 


Stade ya Kasarani yari yuzuye abafana baje kureba ibihangange byo muri Everton 



Itsinda ry'abari bazanye na Everton FC i Nairobi



Maarten Stekelensburg umunyezamu wa Everton


Morgan Schneiderlin wa Everton arambika rutahizamu wa Kariobangi Sharks hagati mu kibuga 


11 ba Evertpn FC babanje mu kibuga 


11 ba Kariobangi Sharks babanje mu kibuga

PHOTOS: Kelly Ayodi (Sportpicha/Kenya)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND