Ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mukino wo gusiganwa ku magare yaraye igeze mu Rwanda aho ije mu mwiherero wo kwitegura Tour du Congo 2019 iteganyijwe kuva tariki 21 Nyakanga 2019.
Ku mugoroba
w’uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2019 saa tatu zuzuye (21h00’) ni bwo ikipe y’igihugu
ya DR Congo yasesekaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i
Kanombe aho bahise berecyeza mu kigo Nyafurika giteza imbere umukino w’amagare
kiri i Musanze.
DR Congo Cycling Team isesekara mu Rwanda ku mugoroba w'uyu wa Gatanu
Sumbu Masala
Mattys Pierre umutoza akaba n’umutekinisiye wazanye iyi kipe, yabwiye
abanyamakuru ko impamvu nyamukuru yatumye baza kwitegurira mu Rwanda ari ukubera ko ari igihugu cy’abavandimwe kandi gifite imisozi ibereye umukinnyi w’igare
ushaka gutsinda.
“DR Congo,
Burundi n’u Rwanda ni ibihugu bimwe kuko twese twakolonijwe n’Ababiligi ni yo
mpamvu turi abavandimwe. Ni ibintu byumvikana, aho kugira ngo tujye kure twaje
hano mu Rwanda kuko twumva ko ari mu rugo. Tuje kwitegura Tour du Congo
izatangira ku wa 21 Nyakanga 2019 kuko tariki 19 Nyakanga uyu mwaka tuzatangira
kwakira amakipe azaba aje kwitabira iri siganwa”. Masala
Sumbu Masala aganira n'abanyamakuru
Masala
yavuze ko kuba mu Rwanda hari imisozi bizabafasha gutegura abakinnyi kugira ngo
bagire imyitozo ihagije izabafasha guhatana n’amakipe azaba aje guhatana muri
Tour du Congo.
DR Congo Cycling Team yakirwa mu Rwanda
Habarurema Ruben umuyobozi w’ikigo Nyafurika cyo guteza imbere umukino w’amagare kiri i Musanze (Africa Rising Cycling Center) aho abakinnyi 25 ba DR Congo bazaba bacumbitse mu minsi 20, yavuze ko mbere na mbere baje kuko hari umubano mwiza uri hagati y’amashyirahamwe yombi kandi ko baje kugira amasomo bakura ku rwego uyu mukino uriho mu Rwanda.
“Icya mbere
baje mu Rwanda kuko u Rwanda rufite aho rugeze mu rwego rw’umukino w’amagare
ndetse na santere ya Musanze kuko mu bihugu bya Afurika ntabwo wapfa kubona
santere nziza nk’iriya. Ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda no muri DR Congo
dufitanye umubano ukomeye bigaragara ko hagati yacu hari umubano ukomeye”. Habarurema
Habarurema Ruben aganira n'abanyamakuru
Sumbu Masala (ibumoso) na Habarurema Ruben (Iburyo)
Habarurema
yakomeje avuga ko umubano ukomeye uri hagati y’amashyirahamwe yombi ushyigikiwe
cyane n’umubano uri hagati y’ibihugu byombi kuko ngo ibihugu byombi (Rwanda na
DR Congo) batabanye neza n’amashyirahamwe atabana neza.
DR Congo Cycling Team ifite iminsi 20 mu Rwanda
Abakinnyi
icumi (10) bari kumwe n’abatekinisiye babaherekeje nibo baje n’indege ya RwandAir yanatangiye ingendo ya Kigali-Kinshasa-Kigali mu gihe abandi 15
bagomba kugera mu Rwanda baciye ku mupaka w’u Rwanda na DR Congo uri i Rubavu.
Iyi kipe ya
DR Congo y’umukino wo gusiganwa ku magare izakora imyitozo yihariye bafashwa n’umutoza
wabo uzafashwa n’undi uzatangwa n’ikigo cya Musanze muri gahunda yo kubungura
ubumenyi kuko u Rwanda rumaze gutera imbere muri gahunda zo gutoza.
Tour du Congo
izatangira tariki ya 21 Nyakanga 2019 ikazitabirwa n’amakipe atandukanye arimo
na Benediction Excel Egenry Continental Team (Rwanda).
TANGA IGITECYEREZO