Nyuma y'urupfu rutunguranye rwa Miller Gardner, umuhungu w’imyaka 14 wa Brett Gardner, wahoze ari umukinnyi wa New York Yankees, icyateye urupfu rwe cyamaze kumenyekana.
Ku wa 2 Mata, Ishami rishinzwe iperereza muri Costa Rica (OIJ) ryatangaje ko Miller yitabye Imana azize guhumeka imyuka mibi ya 'monoxyde de carbone.' Nk'uko umuyobozi wa OIJ, Randall Zúñiga, yabitangarije itangazamakuru, Miller yagaragaje igipimo cya 'carboxyhemoglobin' kiri kuri 64%, mu gihe ubusanzwe iyo umuntu agaragaje igipimo kiri hejuru ya 50% aba adashobora kubaho.
Ubwo Miller yitabaga Imana
ku wa 21 Werurwe, yari kumwe n'umuryango we bari mu kiruhuko muri Costa Rica.
Urupfu rwe rwabaye nyuma yo gufatwa n’indwara itunguranye we na bamwe mu bo mu
muryango we.
Icyakora, hoteli Arenas
Del Mar Beachfront & Rainforest Resort Miller yari acumbitsemo, yahakanye
ko icyumba yari arimo cyari kirimo iyi myuka ihumanya, ivuga ko urwego rw’imyuka ya 'monoxyde de carbone' yari iri mu byumba byayo rutari rukabije ku buryo yakwica umuntu.
Umuryango wa Miller, mu
itangazo washyize hanze, wagaragaje akababaro watewe n'urupfu rwe, ababyeyi be baragira bati: “Yari umwana wacu
w’umutima mwiza, ufite inseko itazibagirana. Nubwo dufite ibibazo byinshi kuruta
ibisubizo, turashimira ubufasha n’inkunga twakiriye muri ibi bihe bikomeye.”
Ubusanzwe, Miller yari
umwana ukunda imikino kandi ufite inshuti nyinshi. Umuryango we wasabye ko abantu bakomeza kubaba hafi mu gihe bagikomeje kwiyakira kuri uru rupfu rutunguranye rwatwaye umwana wabo.
Icyateye urupfu rwa Miller witabye Imana ku myaka 14 gusa y'amavuko cyamenyekanye
Uyu mwana wapfuye urupfu rutunguranye, ni umuhungu wa Brett Garden wahoze akinira New York Yankees
TANGA IGITECYEREZO