RFL
Kigali

Alyn Sano na Yvan Buravan bakoranye indirimbo ‘We The Best’ yiganjemo imitoma-VIDEO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:27/06/2019 16:34
1


Alyn Sano na Yvan Buravan bakoranye indirimbo yiganjemo amagambo y’urukundo akaba ari indirimbo bise 'We The Best'. Alyn Sano yadutangarije ko iyi ndirimbo ari impano ya 'Summer' ndetse akaba ayituye abafana be bose.



Ni indirimbo bise ‘We The Best’ irimo amagambo menshi y’imitoma aho itangira bagira bati “Ni njye muntu wa mbere unezerewe ku isi…Wowe n’utunenge twawe ndatwikundira, wanzaniye ubukire bwo mu mutima. Uwatugirira ishyari sinamurenganya kuko nanjye mbona duteye kwifuza.” Yaba Alyn Sano ndetse na Yvan Buravan bakomeza baririmba amagambo aryoshye cyane.

Ubwo Inyarwanda.com Alyn Sano aho inganzo y’iyi ndirimbo yaturutse yagize ati “Twashatse gutanga ubutumwa ku rukundo mu buryo butandukanye n’indirimbo twajyaga twumva cyangwa twakozeho. Tugaragaza uburyohe bwinshi abari mu rukundo banezerewe cyane ku isi kugira ngo abafana bacu bari mu rukundo biyumvemo.”


Alyn Sano avuga ko indirimbo bayikoreye abakundana

Umunyamakuru wa INYARWANDA yakomeje abaza Alyn Sano impamvu yakoranye indirimbo na Yvan Buravan mu bahanzi bose bari mu Rwanda maze amusubiza muri ubu buryo; “Impamvu nahisemo gukorana na Yvan Buravan ni uko mu bahanzi bose b’abahungu ari we mfana kandi nashakaga gukorana n’umuhungu, nsanga yujuje byose nashakaga byose.”


Alyn Sano ahamya ko Yvan Buravan ari we wari wujuje ibyo yashakaga byose

Alyn Sano yakomeje agira ati “Ndabakunda cyane, ndabakunda cyane bihebuje. Muzayiryoherwe”. Alyn Sano yatangarije INYARWANDA ko iyi ndirimbo yakozwe mu gihe kingana n’ukwezi kumwe, yaba amajwi n’amashusho yayo.


Alyn Sano yagize icyo avuga ku rukundo rwavuzwe hagati ye na Yvan Buravan

Ku bijyanye n'amakuru aherutse kuvugwa yuko aba bombi bashobora kuba bakundana, INYARWANDA yabajije uyu muhanzikazi niba iyi ndirimbo itaba ari amarenga y’urwo rukundo rwe na Yvan Buravan dore ko yiganjemo amagambo aryoshye y’urukundo maze Alyn Sano asubiza agira ati, “Oya rwose ntaho bihuriye n'ibyavuzwe kuko ntabwo twaba tugiye kugaragariza urukundo mu ndirimbo. Urukundo ni ubuzima bwite erega."

Kanda Hano urebe indirimbo 'We The Best' ya Alyn Sano na Yvan Buravan






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Angelique5 years ago
    Uko Mbibona Ntakibazo Kirimo Bakundanye Bose Bamezeneza Akazi Kose Baragashoboye Kabisa .





Inyarwanda BACKGROUND