Umunyarwanda w’imyaka 22 y’amavuko, Isaac Gafishi uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika igihugu amazemo imyaka 10 aratangaza ko yakozwe ku mutima n’ubutumwa ahamya ko yahawe na Barack Obama wabaye Perezida wa Amerika (USA). Uyu musore yanahishuye ko afite inzozi zo kuzaba Perezida.
Isaac Gafishi ni rwiyemezamirimo ukiri muto nk’uko aherutse kubitangariza Inyarwanda.com aho yavuze ko ari umuyobozi wa kompanyi yitwa 'Dream catcher' ndetse akaba ari nawe wayitangije. Iyi kompanyi icuruza imyenda y’ubwoko butandukanye. Uyu musore yavukiye mu Rwanda mu karere ka Rubavu, aza kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo yari afite imyaka 12 y'amavuko. Kugeza ubu hashize imyaka 10 aba muri Amerika. Isaac Gafishi aherutse gutangariza InyaRwanda ko afite umutungo ugera kuri miliyoni $50, ndetse akaba yifuza kubaka amahoteli mu Rwanda no muri Ethiopia.
Muri iki Cyumweru turimo Isaac Gafishi yatangarije abamukurikira kuri Instagram ko yasazwe n’ibyishimo nyuma yo kwandikira Barack Obama, akamusubiza. Aganira na Inyarwanda.com, Isaac Gafishi yahamirije umunyamakuru ko yandikiye Barack Obama kuri Email, amugisha inama zijyanye n’ibyo yifuza kugeraho cyane cyane uko waba umuyobozi mwiza, nuko Barack Obama aramusubiza. Yavuze ko atatekerezaga ko Obama yamusubiza, ari nayo mpamvu byamushimishije mu buryo bukomeye. Yavuze ko yabanje guhamagara kuri telefone ikoreshwa mu biro bya Obama, ariko ntihagira uyitaha, bityo ahitamo gushakisha Email ye bwite aramwandikira.
Isaac Gafishi avuga ko yandikiye Obama yikinira, ku bw'amahirwe aramusubiza
Twamubajije impambu yahisemo Email, ntakoreshe Twitter, Instagram cyangwa Facebook, adusubiza ko yasanze Email ari yo wakohererezaho umuntu ubutumwa mu buryo bwiyubashye na cyane ko Obama ari umwe mu banyacyubahiro bakomeye cyane ku isi. Ati “Sinakoresheje Twitter kuko numvaga byaba ari ukubahuka umuntu nka Obama wabaye Perezida. Kumwoherereza Email nasanze ari bwo buryo bwiza mu kumuha icyubahiro kimukwiriye”. Abajijwe impamvu yandikiye Barack Obama ntiyandikire Donald Trump Perezida wa USA, yavuze ko akunda Trump, gusa ngo yasanze uwo yagisha inama ari Barack Obama.
Ubwo yavugaga ibyishimo yatewe no gusubizwa na Barack Obama, Isaac Gafishi yagize ati: “Namwoherereje ibaruwa kuri Email, aransubiza. Sinatekerezaga ko yansubiza. Namubajije ibibazo byanjye bwite bijyanye n’uko waba umuyobozi mwiza kuko ibihugu byacu bikeneye abayobozi beza.” Yakomeje avuga ko nyuma yo kohererezwa ibaruwa yahawe na Obama kuri Email, hari ubundi butumwa bwayikurikiye, gusa ngo ni ubutumwa bwe bwite atasangiza abantu. Abajijwe icyemeza ko ubutumwa yakiriye bwavuye kuri Barack Obama, yagize ati “Ndabizi neza Email yoherejwe na Barack Obama”. Yunzemo ko iyi baruwa yamugezeho ku wa Kabiri tariki 14/05/2019 saa Sita z'amanywa.
Isaac Gafishi yashyizwe igorora n'ubutumwa avuga ko yohererejwe na Obama
Isaac Gafishi yahishuriye InyaRwanda.com ko afite inzozi zo kuzaba Perezida akaba ari nayo mpamvu yandikiye Barack Obama amugisha inama y'uko waba umuyobozi mwiza. Yagize ati “Nkubwije ukuri, mba numva umunsi umwe nzaba Perezida. Sinzi uko bizagenda ariko ni nk’indirimbo mba numva iri kuvugira muri njye.” Twamubajije igihugu yumva azabera Perezida, adutangariza ko ari u Rwanda. Ati “Ndashaka kuzaba Perezida w’u Rwanda. (…) Bisa nk’ibisekeje ariko muri njye numva nzaba Perezida w’igihugu cyacu. Sinzi igihe bizabera n’uko bizagenda, ariko numva ko bizabaho ku bw’ubuntu bw’Imana. Ntegereje icyo Imana ishaka kunkoresha ariko nzi neza ko Imana ishaka kugira icyo inkoresha mu gihugu cyacu.”
Mu ibaruwa Isaac Gafishi yahaye InyaRwanda.com avuga ko yahawe na Barack Obama nyuma ya Email yari yamwoherereje mbere, Barack Obama yamushimiye ubutumwa bwiza yamwandikiye, amubwira ko akiri Perezida yashimishwaga cyane no kwakira ubutumwa yabaga yohererejwe n’urubyiruko. Yamubwiye ko urubyiruko ruri mu myaka nk’iye rumuha icyizere cy’ejo heza hazaza. Yamubwiye kandi ko nta kintu na kimwe atageraho igihe cyose abashije kugira inzozi kandi agakora cyane kugira ngo azigereho. Yamugiriye inama yo gukomeza kwiga no gufasha abandi. Ati:
“Nshuti Isaac, urakoze cyane ku bw’ubutumwa bwawe bwiza. Kwakira ubutumwa bw’urubyiruko biri mu bintu byanshimishaga ndi Perezida kandi mpaye agaciro umwanya wafashe wo kunyandikira. Urubyiruko rwo mu myaka nk’iyawe, rumpa icyizere cy’ejo heza hazaza. Mu bihe biri imbere uzahore wibuka ko nta kintu na kimwe utageraho igihe cyose ubashije kugira inzozi kandi ugakora cyane kugira ngo uzigereho. Nukomeza kwiga kandi ukanafasha n’abandi kuko ndabizi ko ntacyahagarika ibyo ushoboye gukora. Wakoze cyane ku bw’ubutumwa bwawe bwiza. Nkwifurije ibyiza byose. Mugire amahoro.”
Ubutumwa Isaac Gafishi avuga ko yahawe na Barack Obama kuri Email
Barack Obama ni we mwirabura wa mbere wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Usibye kuba Isaac Gafishi avuga ko afite inzozi zo kuzaba Perezida, yanatangarije InyaRwanda.com ko yahanuriwe n’abakozi b’Imana ko azaba Perezida. Ikindi bamuhanuriye ni uko ngo azaba mu bantu batanu bakize cyane ku isi. Aganira na InyaRwanda.com, Isaac Gafishi yagize ati “Bampanuriye yuko nzaba mu bantu batanu bakize cyane ku isi, kandi bampanurira yuko nzaba Perezida ninguma mu nzira y’Imana.” Yakomeje avuga ko bimutera ubwoba kuko byinshi mu byo yahanuriwe, bigenda bisohora. Ati “But I’m always afraid kubera ibintu byinshi bambwiye bigenda bisohora, bikantera ubwoba. Njya nibaza Why me (Kuki ari njye?)” Yavuze ko afite ibintu byinshi Imana yamuvuzeho, gusa ngo abibwiye abantu hari benshi badashobora kubyemera. Ibi bituma ngo atangarira Imana kuba yaramuhisemo. Ati “Rimwe ndireba nkavuga nti kubera iki umunyabyaha nkanjye”
Isaac Gafishi ufite inzozi zo kuzaba Perezida ni muntu ki?
Isaac Gafishi yavukiye ku Gisenyi tariki 9 Gicurasi 1996, avukira mu muryango w’abantu 5, akaba ari umwana wa gatanu. Yakuriye mu muryango w’abakristo. Yakuze aririmba muri korali. Kuri ubu aririmba ku giti cye mu muziki wa Gospel aho akoresha izina ry’ubuhanzi rya Isaac Israel. Yize amashuri abanza mu Rwanda, ayisumbuye ayigira muri Amerika. Ubu ari kurangiza umwaka wa nyuma wa Masters muri Psychology na Kinesiology. Ku myaka ye 14 y’amavuko ni bwo yatangiye ubucuruzi. Ku myaka 19 ni bwo yari amaze kubona inzu ye bwite muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iyo nzu ye y’ibyumba bitanu avuga ko ifite agaciro k’ibihumbi 670 by’Amadorali. Mu butunzi bwe avuga ko akunze gufasha cyane abatishoboye, aho afite abantu 20 yishyurira ishuri. Avuga ko Imana ari yo yamugejeje kuri ubu butunzi bwe bityo ko nawe agomba gufasha abandi.
Isaac Gafishi yiyemeje kujya afasha abandi nk'uko na we Imana yamugiriye ubuntu,..iyi modoka avuga ko ari iye bwite
Ese ni akahe kazi Isaac Gafishi akora muri Amerika kamugize rwiyemezamirimo wakize akiri muto?
InyaRwanda.com twagize amatsiko yo kumenya ubucuruzi Isaac Gafishi akora muri Amerika ubwo ari bwo kugeza aho magingo aya avuga ko afite umutungo ungana na miliyoni $50. Isaac Gafishi yagize ati: ”I do a lot promo, host alot classes, nkorana na campany yitwa primerica, mfite team irimo abantu 30 we deals with insurance, nigisha ibyo gu trading stocks ku bafasha kuba their own boss (kubafasha kwikorera) buri munyamuryango w’iryo tsinda ampa 20% ya buri mushahara afata. Ndi Founder and CEO wa brand yitwa Dreamcatcher, ducuruza imyenda itandukanye y’ubwoko bwose.”
Gusiganwa ku maguru ni byo byaharuriye Isaac Gafishi inzira y'ubukire dore ko byamuhuje n'umutoza waje kumubera umugisha nk'uko abyitangariza. Isaac Gafishi avuga ko atitoje kwiruka kuva kera, ngo yabitangiye yikinira ubwo yari muri Amerika. Umutoza w'abanyeshuri muri ‘High school’ ngo yabonye Gafishi yitambukira amusaba kuza kwitabira imyitozo yabo. Yaramwemereye yitabira imyitozo, biramuhira igihembwe kirangira ari uwa mbere mu banyeshuri bose. Yakomeje kubikunda agera ku rwego rwo kuba uwa mbere muri Leta yose ya Texas.
Ati: “I never run before ariko my high school coach yambonye nitambukira, arambaza mbese nshobora kuza mu myitozo hamwe na bo, nuko ndatangira kwiruka by the end of the season, I was the best one, Not only best at my school, I was the best in the whole state. (...) Ndi umunyamugisha”. Si ibyo gusa ahubwo ngo yagurishije ama CD agera ku bihumbi bitanu y’indirimbo ze mu masaha atarenze 24. Kwiruka byaje kuba umwuga we, aba uwa mbere inshuro 2 zikurikiranya muri Leta ya Texas. Avuga ko yemerewe kwitabira Olympic, gusa ngo ntashaka kumenyekana mu kwiruka. Yadutangarije ko muri 2020 ateganya kuza mu Rwanda mu bikorwa by’ubucuruzi aho anifuza kubaka amahoteli mu Rwanda ndetse no muri Ethiopia.
Isaac Gafishi avuga ko yahanuriwe kuzaba mu bantu 5 bakize cyane ku isi
Isaac Gafishi avuga ko gusiganwa ku maguru biri mu byamuteje imbere cyane
Isaac Gafishi ari hafi gusoza icyiciro cya 3 cya Kaminuza
Iyi myenda icururizwa muri kompanyi ya Isaac Gafishi
REBA BIMWE MU BICURUZWA WASANGA MURI DREAM CATCHER YA ISAAC GAFISHI
TANGA IGITECYEREZO