Perezidansi ya Repubulika ya Angola yatangaje ko mu minsi mike iri imbere Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izajya mu biganiro n’umutwe wa M23.
Ibiro by'Umukuru w'Igihugu wa Angola byatangaje ibi mu mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Werurwe 2025.
Perezidansi ya Angola yanditse ku rubuga rwayo rwa Facebook iti: “Nyuma y’uruzinduko rw’akazi rw’akanya gato rwa Perezida Félix Tshisekedi i Luanda, uruhande rwa Angola nk’umuhuza mu makimbirane akomeje kugira ingaruka ku burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ruzavugana na M23, kugira ngo intumwa za RDC na M23 zihurire mu mishyikirano igomba kubera i Luanda mu minsi mike iri imbere".
Angola yavuze ko kandi iyi mishyikirano iri mu rwego rwo gushakira amahoro arambye Congo-Kinshasa.
Ibi bije nyuma y'uruzinduko Perezida Félix Antoine Tshisekedi yagiriye i Luanda kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Werurwe 2025. Uru ruzinduko rwasize ahuye, anagirana ibiganiro na Perezida João Lourenço yari yagiye kugisha inama.
Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo yemeye kuganira na M23 nyuma y’igihe kinini igaragaza ko idashishikajwe no kuganira nayo.
M23 imaze kwigarurira uduce turimo imijyi ya Goma, Bukavu n’ibibuga by’indege biyibarizwamo.
TANGA IGITECYEREZO