RURA
Kigali

Amerika igiye guha ubwenegihugu bwihuse abahinzi bo muri Afurika y’Epfo.

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:10/03/2025 16:06
0


Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje gahunda nshya igamije guha ubwenegihugu bwihuse abahinzi b’Abanyafurika-y’Epfo bagizweho ingaruka n’ivangura mu bijyanye n’ubutaka.



Ibi yabitangaje abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, avuga ko ari uburyo bwo gufasha imiryango yakwa amasambu yabo kubera politiki ya "Expropriation Act" ya Afurika y’Epfo.

Trump yashinje Guverinoma ya Afurika y’Epfo iyobowe na Perezida Cyril Ramaphosa kwambura ubutaka abahinzi b’abazungu ku ngufu, abigereranya n’ihohoterwa rishingiye ku ruhu. Uyu muyobozi yanatangaje ko abahinzi bose bashobora guhungira muri Amerika, aho bazahabwa ubwenegihugu mu gihe gito cyane hamwe n’imiryango yabo. Uyu mushinga witezwe gutangira gushyirwa mu bikorwa muri Werurwe 2025.

Nk’uko imibare ya 2024 y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa n’Ubuhinzi (FAO) ibigaragaza, abahinzi b’Abanyafurika y’Epfo bagera ku bihumbi 30 (30,000) bamaze kwimurwa ku butaka bwabo mu myaka itanu ishize kubera politike yo gusaranganya ubutaka. Muri abo, 65% bagizweho ingaruka mu buryo butaziguye, aho ibarura rya 2023 ryagaragaje ko ubukungu bwabo bwagabanutse ku gipimo kiri hejuru ya 45%  Business Insider.

Mu gihe Trump yatangaje ibi, ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo bwanenze bikomeye amagambo ye, buvuga ko ari igikoresho cya politiki kigamije gukurura amajwi y’abaturage b’Abanyamerika b’abazungu. Perezida Ramaphosa yavuze ko gahunda ya Expropriation Act ikurikiza itegeko nshinga, igamije kurwanya akarengane kamaze imyaka irenga 300 mu micungire y’ubutaka.

Raporo y’ubukungu y’umwaka wa 2024 yerekanye ko 72% by’ubutaka bwa Afurika y’Epfo bugifitwe n’abazungu bangana na 7% by’abaturage, bituma ubutegetsi buhitamo gushyiraho amategeko asaranganya ubutaka hatangwa indishyi cyangwa ntizitangwe bitewe n’amategeko.

Mu kwezi gushize, Amerika yahagaritse inkunga y'arenga miliyari 550 Frw yagenerwaga Afurika y’Epfo mu nkunga z’ubuhinzi n’uburezi, icyemezo cyakurikiwe n’ibihano bya dipolomasi. Ibi byatumye umubano w’ibihugu byombi ukomeza kuba mubi cyane.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND