Umuhanzi Cyusa Ibrahim umenyerewe mu njyana Gakondo, yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Rwanda nkunda’ yanyujijemo ubutumwa bwo gukebura urubyiruko rurakira kujya kuba mu mahanga.
Amashusho y’iyi ndirimbo ‘Rwanda Nkunda’ yasohotse mu ijoro ry’iki cyumweru tariki 02 Kamena 2019. Agaragaza umwihariko w’ibyiza nyaburanga ndetse n'aho u Rwanda rugeze mu rugendo rw’iterambere ruhanzwe amaso. Mu kiganiro na INYARWANDA, Cyusa Ibrahim yavuze ko yanditse indirimbo ‘Rwanda Nkunda’ bitewe n’uko igihe kinini abona urubyiruko rugaragaza inyota yo kujya kuba i mahanga kandi ngo nta heza haruta u Rwanda.
Yagzie ati ‘“Rwanda Nkunda’ ni indirimbo nakoze yo gukunda u Rwanda. Nagira ngo umuntu ukunde u Rwanda u Rwanda urwifurize ibyiza. Nayikoze kubera ukuntu mbona urubyiruko ruri kurarikira amahanga bashaka kujya imahanga rimwe na rimwe bakiyambura ubunyarwanda kadi ari nta kiza cyangwa aheza nk'u Rwanda."
Yakomeje ati “.Tugomba kubanza twebwe abajeni tugakunda u Rwanda rwacu twe kurarikira amahanga kumva ko nindamuka
ngiye hanze ari bwo nzabaho mu buzima bwiza reka da !!
Cyusa Ibrahim yashyize ahagaragara amashusho y'indirimbo yise 'Rwanda nkunda'
Mu gihe amaze mu rugendo rw’umuziki yaririmbye mu bitaramo bikomeye agera no mu mahanga. Amaze gushyira ahagaragara indirimbo eshatu ku rutonde rw’indirimbo 15 amaze guhimba. Yashyize hanze indirimbo yise ‘Rwanda nkunda’ [Ni nshya], ‘Mbwire nde’ na ‘Ndi umunyarwanda’.
Cyusa ni umutaramyi wa cyane
wisanzuye mu Kinyarwanda akaba umuhanzi watwawe n’injyana Gakondo. Yabonye izuba ku wa 13 Nyakanga 1989. Ni mwene Rutare Pierre,
se w’umuhanzi w’umubiligi “Stromae” usigaye ubifatanya no kumurika imideli.
Stromae avuka kuri nyina w’Umubiligikazi Miranda Marie Van Haver mu gihe Cyusa
avuka kuri nyina w’umunyarwandakazi.
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'RWANDA NKUNDA' YA CYUSA IBRAHIM
TANGA IGITECYEREZO