RFL
Kigali

VIDEO: Yasezeye gukora muri Banki ayoboka injyana Gakondo! Urugendo rwa Cyusa Ibrahim murumuna wa Stromae

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/05/2019 12:11
0


Cyusa Ibrahim Murumuna wa Paul Van Haver uzwi na benshi ku izina ry’ubuhanzi “Stromae”, avuga ko yasezeye gukora muri Banki (Ecobank) yari amazemo imyaka ine kuko impano ye y’umuziki yanganjije muri we yanzura gutangira urugendo rushya n’ubwo bitari byoroshye gufata icyemezo.



Cyusa si izina rishya mu muziki nyarwanda; hari abageni yarijije mu bukwe biturutse ku bihozo yabaririmbiye. Ni umutaramyi wa cyane wisanzuye mu Kinyarwanda akaba umuhanzi watwawe n’injyana Gakondo. Yabonye izuba ku wa 13 Nyakanga 1989. Ni mwene Rutare Pierre, se w’umuhanzi w’umubiligi “Stromae” usigaye ubifatanya no kumurika imideli. Stromae avuka kuri nyina w’Umubiligikazi Miranda Marie Van Haver mu gihe Cyusa avuka kuri nyina w’umunyarwandakazi.  

Stromae ku wa 18 Ukwakira 2015 yakoreye igitaramo cy'amateka i Kigali agitura se umubyara wazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Ni igitaramo cyasoje uruhererekane rw'ibitaramo yitiriye alubumu ye 'Racine caree tour'. Cyusa murumuna wa Stromae afite impamyabumenyi mu bijyanye n’icungamutungo yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare mu 2012.  

Avuka mu muryango w’abanyamuziki barimo Mighty Popo, Umuyobozi w’ishuri rya muzika rya Nyundo; Tante Fanny [Umufasha wa Rudatsimburwa Albert Umuyobozi wa Contact FM/TV] waririmbye indirimbo ‘Ibyiza by’u Rwanda’ yakunze guca kuri Televiziyo y’u Rwanda (RTV). 

Cyusa yatangiye kubyina mu matorero afite imyaka itanu y’amavuko. Mu gihe amaze mu rugendo rw’umuziki yaririmbye mu bitaramo bikomeye agera no mu mahanga. Amaze gushyira ahagaragara indirimbo eshatu ku rutonde rw’indirimbo 15 amaze guhimba. Yashyize hanze indirimbo yise ‘Rwanda nkunda’ [Ni nshya], ‘Mbwire nde’ na ‘Ndi umunyarwanda’.  

Yabyinnye mu Itorero Inganzo Ngari, Inyamibwa n’andi yakuyemo ubumenyi ashinga Itorero rye yise ‘Inkera’ mu 2015  riririmba mu birori, mu bukwe n’ahandi henshi rikunze kwifashishwa. Afite indirimbo yahimbye “Migabo” yahimbiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yitegura gushyira hanze. Avuga ko muri iyi ndirimbo yaririmbyemo ‘imigambi y’abagabo, avugamo ubutwari bwa Perezida Kagame, ibyiza yagejeje ku banyarwanda n’ibindi.

KANDA HANO WUME INDIRIMBO 'RWANDA NKUNDA' YA CYUSA IBRAHIM

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na INYARWANDA, Cyusa Ibrahim yavuze intangiriro y’urugendo rwe rw’umuziki, uko yasezeye gukora muri Banki agahanga mu njyana gakondo, igihe yamenye ko afitanye isano n’umuhanzi Stromae n’ibindi…

Ikiganiro kirambuye INYARWANDA yagiranye n’umuhanzi Cyusa Ibrahim washikamye ku njyana Gakondo:   

Inyarwanda: Cyusa Ibrahim ni muntu iki?

Cyusa: Nitwa Cyusa amazina y’idini nkaba nitwa Ibrahim. Ndi umusilamu. Nkaba ndi umuhanzi Gakondo wabigize umwuga. Nkaba narakoraga muri banki ndabireka ndasezera nkora umuziki by’umwuga noneho bitajenjetse.  Amashuri yanjye nayarangirije muri Kaminuza y’i Butare mu icungamutungo. Narangije mu 2012. Nkaba mba i Nyamirambo ndumva ari ibyo (akubita agatwenge).

Inyarwanda : Watangiye kwiyumvamo impano y’umuziki ryari? 

Cyusa: Buriya impano iyo ari iyawe urayikurana. Cyera narabyinaga ntabwo naririmbaga ariko narabikundaga cyane kwa kundi ukunda ikintu niyumvamo mbona ntarabona umwanya wo kwerekana ibihangano byanjye neza. Ntangira kubyina nabyinnye mu Inganzo Ngari nabyinnye mu Inyamibwa nabyinnye mu matorero menshi atandukanye noneho nyuma ndavuga nti reka nkore ibyo numva nkunda n’ubwo bwose nabyinaga ariko wasangaga ntaha ndirimba niyo twavaga kubyina… 

Inyarwanda : Kuki wahisemo gukora injyana Gakondo ?

Cyusa : Ni uko ari wo muhamagaro wanjye….Impano iguhitamo ntabwo ari wowe uyihitamo. Nta bundi bushobozi ntari mfite bwo gukora indi njyana kuko ni gakondo yampisemo byaraje numva ni byo biri kuza kuko nk’ubu ndirimbye RnB cyangwa Pop ntabwo nabishobora.  

Inyarwanda : Wanyuze mu Ingano, i Nyamibwa….Ubuse kubyina warabiretse ?

Cyusa: Kubyina ntabwo bishira kuko n'ubu mu kanya wabona mpagurutse nkabyina kubyina byo mu magurupe byo narabiretse. Nkora ibyanjye mfite gurupe yanjye yitwa ‘Inkera’ turaririmba cyane cyane mu bukwe tukaririmba no mu bitaramo bisanzwe .

Inyarwanda: Wiga muri kaminuza hari ibitaramo wigeze ukora?

Cyusa: Niga muri kaminuza narigaga mbyina no mu Inyamibwa kuko buriya Inyamibwa orijine (origin) yayo n’i Butare nkajya mbifatanya […] Ntabwo byari akazi yari okipasiyo (occupation) kwa kundi umaze kwiga ukeneye akaruhuko ukagenda noneho ukabyina ntabwo byari akazi…Hari ahantu uhurira n’urundi rubyiruko mukabyina ntabwo byari ibintu byashoboraga kuba byagutunga.  

Inyarwanda: Waretse akazi ko muri Banki uyoboka Gakondo?

Cyusa: Nakoraga muri Ecobank. Nararangije ndapositira baramfata ndakora rwose nahakoze imyaka ine. Natangiye mu 2013 naharangije mu ntangiriro za 2018. Ariko bimwe nababwiraga ko impano itihishira wasangaga banzaniye nk’amafaranga ugasanga ndayabara ndirimba (aririmba) ukabona ni ikintu kikurimo noneho ku buryo n’abakiriya bambwiraga bati ariko ubundi uri gukora iki ahangaha wahavuye ukajya kubikora…

Numvaga ndamutse mvuye muri Banki isi yaba inyikubiseho.  

Perezida Kagame ni we ukunda kutugira inama ati mwihangire imirimo nkumva…..abantu bakavuga bati …nkavuga nti nafashe ‘risk’ ikomeye ariko mu by’ukuri iyo ubiretse ugakora ikintu kimwe n’umutima wawe ukagikora ugikunze icyo kintu nacyo kiragukunda kandi cyikagutunga.

Cyusa Ibrahim afite indirimbo 'Migabo' yahimbiye Perezida Paul Kagame

Inyarwanda: Nta bakiriya bagusabaga kubaririmbira ugikora muri Banki? 

Cyusa: Muri Banki nahakoze imyaka ine. Abakiriya barazaga bakambwira bati si wowe naraye mbonye mu bukwe bwa murumana wanjye uri kuririmba noneho uhise uza hano. Nkamubwira nti yego uba ugomba gufatanya.

Banki ni akazi kagoye buriya nka mwe abanyamakuru ushobora gukora akazi k’ubunyamakuru ukanaririmba ni imirimo ibiri ifitanye isano ahubwo inuzuzanya cyane ariko akazi ka Banki n’ubuhanzi biragoye cyane.  

Banki biragoye cyane ibaze nawe gutangira akazi saa moya ukarangiza saa yine biba bivuga ngo ubwenge umutima biri kuri ako kazi. Ntabwo ushobora guhimba gutekereza ibindi bintu bitari akazi.

Inyarwanda: Uvuye muri Banki winjiye mu muziki urugendo rwaraguhiriye? 

Cyusa: Ni uko wenda umuntu adashobora kumezira (measure) guhirwa ni iki? Hari umuntu ushobora kumva guhirwa akumva ngo ni amafaranga. Ariko mbaze byarampiriye kuko urebye ukuntu abanyarwanda bari kubyakira bari kwakira indirimbo zanjye uko ndirimba ukuntu babyishimiye.

Mu gihe cyashize nagiye mu Bubiligi no mu Buholande ukareba ukuntu banyakiriye ukabona uku babikunze. Njyewe uko niko guhirwa. Ntabwo navuga ngo amafaranga nabonye amafaranga ngo n’iyo mpamvu nahiriwe, oya. Ahubwo uko abanyarwanda bakiriye ibyo mbahereje byarampiriye koko.

Inyarwanda: Wumvaga kuva muri Banki atari amahitamo mabi ukoze?

Cyusa: Naratekereje ndavuga nti ubu ndetse akazi kampembaga buri kwezi ndetse ‘assurance’ubu ngubu ni ndwara no kwa muganga ukuntu hanze bihenze ariko naravuze nti reka mpumirize hato….Buriya iyo ukora ikintu si ukuvuga ko ntakundaga Banki, Oya!  Banki narayikundaga ariko akaruta akandi karakamira. Nakundaga ubuhanzi kuruta banki ariko ndavuga nti reka mfate nshyireho umutima wanjye wose kuri iyi kariyeri.

Inyarwanda: Hari ibitaramo bikomeye waririmbyemo?  

Cyusa: Icyanshimishije muri ibyo bitaramo byose. Nk’ubu ndiririmbira kuri Grand Legacy Hotel buri wa Gatanu. No guhera ku itariki ya mbere z’ukwa Gatandatu nzajya ndirimbira Protofino hano i Nyarutarama.

Urebye nka Grand Legacy ukareba ukuntu pubulike (public) iba ihari ubundi biragoye kugira ngo ubone ahantu nko muri hoteli uririmbira ukabona abantu barenga magana atanu baje ku kureba rimwe na rimwe bakabura aho bicara bagahagarara umuntu akemera agahagarara amasaha atandatu, ane ari kureba ntaruhe…Njyewe ibyo ni byo byishimo byanjye.  

Nicyo mvugira nti koko byari ngombwa ko mva muri banki….Kandi igishimishije kirenze n’uko abakunda ibyo bintu ari urubyiruko mu gihe cyera abakundaga ibyo bintu ari abasaza n’abacekuru. 

Biranshimisha cyane kubona hari utwana dufite imyaka itandatu, umunani tukaza hano tukaririmbana ‘Imenagitero’ ya Rugamba tukayiririmba ikarangira. Tukaririmba ‘Icyifuzo’ indirimbo zigoye gutyo n’abantu bakuru zibagoye,..

Icyanshimije kurenza ni ukubona mu rubyiruko naho batangiye gukunda umuco gakondo kandi abenshi barambwira bati ‘njyewe nakunze iyi ndirimbo kubera wowe wayisubiyemo’. Nubwo wayisubiyemo ariko warayinkundishije bitewe n’uko urayiririmba bigatuma nanjye njya kuri Youtube kujya kuyishaka. Ni icyo rero njye numvaga nshaka kugeraho. 

Inyarwanda: Indirimbo ya mbere wahereyeho urayibuka?

Cyusa: Indirimbo ya mbere nahereyeho ni n’ikintu numvaga nshaka cyane. Ni indirimbo yo Kwibuka n’amashusho yayo narayakoze.  Abantu barayikunze cyane ni yo nahereyeho guhanga. Iyo nahereyeho rero guhimba ni indirimbo nahimbiye tante wanjye yitwa ‘Izihirwe’. Tante ntabwo namuvuga mu izina….Nayihimbye cyera cyane ivuga gushima umuntu wakugiriye neza (arayiririmba)…

Ni we muntu wankundishije ibi mubona. Anyigisha indirimbo nyinshi hari indirimbo z’imipira hari indirimbo za cyera zo gutarama urumva rero duhora turi mu bihe byinshi. Ni we nshuti yanjye magara.

Inyarwanda: Indirimbo wamuhimbiye akimara kuyumva yakubwiye iki?  

Cyusa: Iyi ndirimbo njya kuyandika naricaye ndatekereza kuko ni umuntu uzi Ikinyarwanda cyane naragiye nshaka Ikinyarwanda kizamwemeza ku buryo azavuga ati natoje neza. Yarabikunze cyane ku buryo ni nayo iba muri soneri ye (indirimbo yumvikana muri telefoni iyo bamuhamagaye).

Inyarwanda: Wibanda kuki iyo wandika indirimbo zawe? 

Cyusa: Guhimba nibanda ku mibanire hagati y’abandi. Ndirimba gukunda u Rwanda. Impamvu nahereye ku ndirimbo zo gukunda u Rwanda nabanje iyitwa ‘Ndi umunyarwanda’ ….Iyo urebye urubyiruko rw’ubu rushaka rwisanisha n’abazungu akavuga ati ndamutse ngiye hanze nkaba nagaruka ariko se uratoroka ujya kwirirwa [….] uziko iyo ugiye hanze nta byangombwa ufite uba uri ‘inzererezi’ uba umeze nka Mayibobo aho kugira ngo ujye kuba inzererezi waje ukibera mu Rwanda rwawe ko hari amahoro. 

Hari n’ahantu navuze nti (mu ndirimbo) sinkubujije kutamuramutsa jya i mahanga ujyeyo wige uminuze urebe uko hanze babigenza nk’ubu uyu mupira nambaye (arawerekana) ntabwo ari Utexrwa (uruganda rukora imyenda rwo mu Rwanda) iwukora ni abazungu babikora.

Byigane ubyambare ariko wibuke ko uri umunyarwanda wumve ko nutajya kugura amavuta ngo nitukuze nse n’abazungu ntabwo nzaba ndi umuntu terwa ishema y’uko uri umwirabura terwa ishema y’uko uri umunyarwanda nk’ubu njyewe n’uko ndi inzobe iyaba nabonaga amavuta agira igikara…  

Ukabona rwose umuntu yahinduye uwo ari we ngo arashaka kuba umuzungu ni ‘colonization.’ Indi ndirimbo ya kabiri nakoze ni iyo gukunda igihugu…Ni indirimbo zo gukunda igihugu uba ugomba kubanza twebwe abanyarwanda abajeni tugakunda u Rwanda rwacu twe kurarikira amahanga kumva ko nindamuka ngiye hanze ari bwo nzabaho mu buzima bwiza reka da !! 

Uzabaze abantu bagiye hanze batorotse arakubwira ati n’uko bidashoboka nakagarutse ati wowe wibereye aho mu Rwanda niba ufite ubuzima bwawe nimba ubasha gukora nimba ubasha gukora ukabona icyo urya igumire aho…Hari abatinya kuba bakubwira ibyo ng’ibyo kugira ngo utamucishamo ijisho ariko abantu babaye hanze badafite ‘Nationality’ (ubwenegihugu) babayeho nabi, kuki njya kwirirwa njya kubaho nabi hariya mfite uko nabaho neza hano mu Rwanda nkabaho neza.  

Inyarwanda: Ukunze kuririmbira abegeni basohoka bivugwa ko bihenze?  

Cyusa: Oya ntabwo bihenze! Ahubwo buriya guhendwa cyangwa kudahendwa biterwa n’umuntu. Ni ibihumbi 20 bishobora kuba bihenze ku bantu bamwe. Ubundi guhendwa ni igihe ayo utanga nayo ubona bitareshya. Akenshi iyo bitari ku rugero rumwe ni ho byitwa guhendwa. Njyewe baba bampenze cyangwa se nahenze umukiriya.

Igihe rero umukiriya namuhenze ni igihe namuhaye serivisi itangana n’amafaranga ampaye, iyo amafaranga ampaye ari hejuru y’ibyo njye namuhaye icyo gihe mba namuhenze kuko umuntu wese ndirimbiye mu bukwe nta muntu n'umwe ugenda avuga ngo Cyusa yampenze ahubwo arwana ishyaka kugira ngo runaka nzamukorere nk’uko we namukoreye. Ubwo rero ni yo mpamvu nkubwira ko ntahenze….

Stromae Mukuru wa Cyusa yakoreye igitaramo i Kigali muri 2015

Inyarwanda: Ni ryari wamenye ko ufitanye isano na Stromae?

Cyusa: Ubuse ndabyibuka kuko nigaga muri ‘primaire’ (amashuri abanza). Ni mama wabimbwiye ati buriya ufite umuvandimwe wawe icyo gihe ntabwo yitwaga Stromae bamwitaga Popole….Ndagafite n’agafoto ke rwose (agafoto ka Stromae ko mu bwana bwe)… Twabonanye amaso ku maso ejo bundi yaje mu Rwanda mu 2015 mu gitaramo. Twaraganiriye aho yari acumbitse kuri Milles Collines twakoze umusangiro n’umuryango turaza turabonana turasuzuhuzanya aranavuga ati ‘njyewe ndababaye nari narishimye nzi ko ari njye usa na Papa gusa’…Kuko mu bana ba Papa ni njye dusa cyane (Cyusa)..

Inyarwanda: Hari igitekerezo cyo kuba mwakorana indirimbo nk’abavandimwe? 

Cyusa: Njyewe burya sinjya nkunda kwirarira. Injyana aririmbamo n’iyo ndirimbano biratandukanye. Biramutse bibaye byaba ari byiza ntabwo nabyanga ariko Popole (Stromae) ni umuntu ureba akazi kurusha amarangamutima. Ashobora kuba yabikora ariko ubu simpamya ko yabyemera. Ageze ahantu aho atari we wifatira ibyemezo. Imyanzuro ugasanga irafatwa n’abamutera inkunga mu gikorwa runaka, ari abajyanama be bakavuga bati nukora iki ng’iki kiramera gutya rero simpamya ko byaba vuba biramutse bibaye ntabwo byaba vuba.  

Inyarwanda: Ubwo uheruka mu Bubiligi mwarahuye?

Cyusa: Ntabwo twabonanye yari mu bitaramo by’imideli mu Bufaransa rero ntabwo twabashije kubonana ariko twaravuganye twagombaga no gusangira n’aba-tente baba hariya ariko ntabwo byashobotse kubera ibyo bintu (ibikorwa yari armo byo kumurika imideli). 

Inyarwanda: Gira inama cyusa w’imyaka 10?

Cyusa: (Araseka) Nk’ubu unsubije inyuma ho imyaka 10 icya mbere namubwira gukora ibyo akunda. Ntabwo navuga ngo nataye igihe igihe nigaga burya iyo imyaka 18 wiga wicaye ku ntebe y’ishuri ntabwo ari imyaka mike. Icyiza cy’abazungu bamenya impano y’umuntu hakiri kare buriya nka Popole bamenye impano ye bahita bamujyana mu muziki cyane no mu bintu byo kumurika imideli akiri umwana…

Ariko rwose nk’ubu unsubije inyuma najya mu ishuri ry’umuziki nkiririmbira ariko nabwo nkiga kugira ngo ngire mu mutwe na ‘management’ ariko nashyira imbaraga cyane mu muziki ariko ikibazo ntabwo umenya ngo ejo bizagenda gute?  

Inyarwanda: Uribona he mu myaka icumi iri imbere?

Cyusa: Mu myaka icumi iri imbere nk’uko nanjye ndikwigana indirimbo za Cecile Kayirebwa cyangwa za Massamba Intore nanjye mu myaka icumi iri imbere hari ‘generation’ izaba iri kwigana indirimbo zanjye kandi ndabyizeye.

Inyarwanda: Kuki wanditse indirimbo ‘U Rwanda Nkunda?  

Cyusa: ‘Rwanda Nkunda’ ni indirimbo nakoze yo gukunda u Rwanda. Nagira ngo umuntu ukunde u Rwanda u Rwanda urwifurize ibyiza. Ndabashishikariza gukunda Gakondo indirimbo nyarwanda ni nziza.  

Inyarwanda: Murakoze cyane! 

Cyusa: Murakoze namwe!

Mu 2015 ni bwo Cyusa yashinze itorero 'Inkera' rimaze kuba ubukombe

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA CYUSA IBRAHIM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND