Nyuma y’iminsi mike hagiye hanze inkundura ya Moreen na Dany Nanone, umuvugizi wa RIB yasabye Dany Nanone kuzuza inshingano ze ariko anenga abagiye gukorera ikiganiro mu rugo rwe ko cyaba isoko y’ibyaha.
Ku
wa 04 Werurwe 2025, nibwo inzego z’ibanze zo mu Mudugudu wa Rwesero, Akagari ka
Rwesero n’urwego rwa Polisi, rwandikiye urwandiko Moreen ko bakiriye ikibazo
cye afitanye na Dany Nanone cyo kudatanga indezo nk’uko bikwiye.
Nyuma
y’igihe gito bamwandikiye uru rwandiko, Busandi Moreen yateruye ibikoresho bya
Dany Nanone amushinja ko yaje kumwaka indezo hanyuma akamuta mu rugo akigendera
nyuma y’aho akanga gufata telephone.
Inzego
z’ibanze nizo zakomakomye kugira ngo uyu mugore adasiga yejeje urugo rw’umugabo
we ahubwo bamusaba kwitabaza MAJE ngo ikibazo cye gikemurwe.
Mu
kiganiro umuvugizi wa RIB yagiranye na Chita Magic, Dr Murangira Thierry
yanenze abantu batatu muri iki kibazo ariko abasaba kwicara nk’abantu bakuru
bakumvikana ikibazo cyabo kigakemuka batihaye rubanda cyangwa ngo basubire mu
manza.
Uwa
mbere Dr Murangira Thierry anenga ni umunyamakuru wagiyeyo gukora ikiganiro
atasabye uburenganzira nyiri urugo ndetse akarengera mu byo agaragaza kuri
camera ze ndetse n’imvugo zakurikiraga ayo mashusho.
Umuvugizi
wa RIB avuga ko urebye neza, haboneka ibyaha muri icyo kiganiro cyane ko na
Dany Nanone avugana n’umunyamakuru akamwibutsa ko ibyo ari gukora bigize icyaha
undi agaseka.
Uwa
kabiri umuvugizi wa RIB anenga, ni Moreen Busandi waje kumena amabanga y’urugo
rwe ku mbuga nkoranyambaga ndetse no kuzana abana be mu bikorwa by’amarangamutima
ye harimo nk’ibyo gufuha n’ibindi.
Dr
Murangira Thierry amusaba kudashora abana mu bibazo nk’ibi kugira ngo abana
batazakurana ipfunwe ry’ibibazo n’amakimbirane y’ababyeyi babo.
Uwa
gatatu wo kunengwa, ni Dany Nanone waba uri kwihunza inshingano ze nk’umubyeyi
kandi urukiko rwaramutegetse kuzuzuza dore ko ajyanywe no mu nkiko byaba ari
ikibazo kuri we.
Ati
“Umuhanzi (Dany Nanone) afite icyo yakurikiranwaho kijyanye n’ibyo urukiko
rwamutegetse. Ibyo ntaho wabikwepera, nk’umugabo
nahagarare.”
Busandi
Moreen asabwa kutitwaza abana mu rwego rwo kuvogera urugo rw’abandi kandi ko
kuba ufite umwana bitaguha uburenganzira bwo gukora ibyaha.
Mu
cyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu rubanza rwapfundikiwe ku wa 21
Nyakanga 2023, Danny Nanone yategetswe gutanga indezo ya 100,000 Frw buri
kwezi.
Iki
cyemezo cyaje nyuma y’uko Busandi Moreen amujyanye mu nkiko amushinja ko
babyaranye umwana ariko akanga gutanga indezo no kumwiyandikishaho umwana.
Mu
mwaka wa 2024, Danny Nanone yongeye kujyanwa mu nkiko hanyuma aratsindwa
ategekwa kwandikisha abana be bose no kujya atanga indezo y’angana n' 180,000 Frw.
Umuvugizi wa RIB yasabye abantu kwitondera ibijya ku mbuga nkoranyambaga no kwitabaza ubutabera aho kwitabaza imbuga nkoranyambaga
Dany Nanone ashinjwa n'umugore we kudatanga indezo nubwo ntacyo Dany Nanone arabivugaho
Busandi Moreen yasabwe kwirinda kugira abana urwitwazo no kuzana abana mu bibazo bye n'uwo babyaranye, yibutswa kubarinda
TANGA IGITECYEREZO