RURA
Kigali

Urutonde rwa Filime zamamaye Beyonce yakinnyemo

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:12/03/2025 15:14
0


Nyina wa Beyonce, Tina Knowles yatangaje ko umukobwa we yahagaritse gukina filime nubwo we atigeze abitangaza na mbere.



Kuva mu myaka ya 2000, Beyoncé Giselle Knowles-Carter wamamaye mu muziki nka Beyonce, nibwo yatangiye gukina filime ndetse uyu mwuga uramukundira uramuhira aba ikimenyabose ndetse na filime akinnyemo akajya amenyekana hose.

Mu minsi mike ishize, nibwo Tina Knowles yatangaje ko uyu mukobwa we yahagaritse gukina filime nubwo nyir'ubwite atari yarigeze atangaza ko yahagaritse uyu mwuga wo gukina filime.

Tina Knowless yagize ati “[Cadillac Records] iracyari imwe muri filime nkunda cyane, kandi ituma nibuka ukuntu umwana wanjye yahisemo kutakomeza gukina filime. Yitwaye neza cyane muri iyi filime. Kandi yatanze umushahara we mu buryo butarangwamo kwikunda ku mushinga wa Phoenix House.”

Muri uru rugendo rwo gukina filime, Beyonce yarahiriwe ndetse akina filime nyinshi zamamaye arizo;

1. Filime yagaragayemo nk'umukinnyi (Live-action Films)

Carmen: A Hip Hopera (2001) – Yakinnyemo nka Carmen Brown.

Austin Powers in Goldmember (2002) – Yakinnyemo nka Foxxy Cleopatra.

The Fighting Temptations (2003) – Yakinnyemo nka Lilly.

Fade to Black (2004) – Yagaragayemo mu mwanya we bwite (documentary ya Jay-Z).

The Pink Panther (2006) – Yakinnyemo nka Xania.

Dreamgirls (2006) – Yakinnyemo nka Deena Jones (iyo filime yamuhesheje ibihembo byinshi).

Cadillac Records (2008) – Yakinnyemo nka Etta James.

Obsessed (2009) – Yakinnyemo nka Sharon Charles.

2. Filime za Animation yatanze ijwi (Voice Acting)

Epic (2013) – Yavuze ijwi rya Queen Tara.

The Lion King (2019) – Yavuze ijwi rya Nala.

Mufasa: The Lion King (2024 - iteganyijwe) – Azongera kuvuga ijwi rya Nala.

3. Filime zifitanye isano n’umuziki we (Concert & Visual Films)

Life Is but a Dream (2013) – Documentary ya Beyoncé ubwe.

Homecoming: A Film by Beyoncé (2019) – Filime ya Netflix yerekanaga imyiteguro ye ya Coachella.

Black Is King (2020) – Filime ye y’umuco n’ubuhanzi ishingiye ku muziki we wo muri The Lion King: The Gift.

Renaissance: A Film by Beyoncé (2023) – Filime irebana n’urugendo rwe rwa Renaissance Tour.

Nubwo Beyonce yabaye umukinnyi w’igitangaza, ni umwe mu bahanzikazi beza Isi yagize bikagaragarira mu mubare w’ibihembo yegukanye ndetse n’abitabira ibitaramo akorera hirya no hino ku Isi.


Beyonce yavuye mu mwuga wo gukina filime n'ubwo atigeze abitangaza


Nyina wa Beyonce, Tina Knowless yatangaje ko umukobwa we yasezeye gukina filime





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND