RURA
Kigali

Tom Close yasabwaga asaga Miliyoni 70 Frw mu guca agasuzuguro ka Tems

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/03/2025 15:09
0


BK Arena, ni imwe mu nyubako zihagazeho muri iki gihe ku muntu wese ushaka kuyikoreramo igitaramo, ibirori cyangwa se ibindi bikorwa bihuza abantu! Ku ruhande rumwe birumvikana kuko n’inyubako yashowemo amafaranga, kandi abayifite mu biganza bagomba gukora ibishoboka byose byatuma agaruka.



Kurundi ruhande nanone; nta muntu n'umwe wakoreyemo igikorwa runaka atarasinye amasezerano y'imikoranire n'ubuyobozi bwa BK Arena- Bivuze ko yaba yarungutse cyangwa se yarahombye, yari afite mu biganza bye amasezerano ajyanye n'imikoranire, ibyo asabwa ndetse n'ibyo bamugomba. 

Ku wa 30 Mutarama 2025, umuhanzikazi Tems ubitse Grammy Awards ebyiri yanditse kuri konti ye ya X [Yahoze ari Twitter], avuga ko yasubitse igitaramo yagombaga gukorera mu Mujyi wa Kigali ku nshuro ye ya mbere muri BK Arena. 

Ni ubutumwa ariko bwamaganwe n'abanyarwanda benshi, bagaragaza ko impamvu uyu mukobwa w'ikimero yatanze zitumvikana, kuko yitwaje intambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Congo 'abyegeka k'u Rwanda'.

Mu butumwa yatangaje yagize ati “Mu minsi yashize namamaje igitaramo cyanjye mu Rwanda, ntazi ko hari amakimbirane hagati y’u Rwanda na Congo. Sinigeze nifuza kugaragara nka ntibindeba ku byerekeye ibibera mu Isi, ndetse nsabye imbabazi niba byageze kuri urwo rwego. Muri make nta makuru nari mfite ku biri kuba.”

Nyuma y'amasaha macye, ubwo ni ukuvuga tariki 31 Mutarama 2025, Tom Close yisunze konti ye ya X yasabye abantu banyuranye kumushyigikira mu gitaramo cyo guca agasuzuguro ka Tems. Ni ibintu byasamiwe hejuru n'abantu benshi barimo n'abayobozi mu nzego zinyuranye z'Igihugu.

Ati “Abumva twaca aka gasuzuguro tukikorera igitaramo kigizwe n’abahanzi b’Abanyarwanda muri BK Arena kuri iyi tariki, mubigaragaze muri comments, Retweets na Likes. Twagiye.”

Ariko Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima yagaragaje ko iki gitaramo kidakwiye gufatwa nk'icyo guca agasuzuguro, ahubwo gikwiye kuba igitaramo cyo gufasha abantu kumenya ukuri kw'ibiri kuba.

Ati “Abahanzi b’abanyamahanga bagiye bagwa mu mutego w’ibihuha ku bibazo by’intambara imaze iminsi mu Karere, mu gukomeza gutegura iki gitaramo mushyiremo korohera inshuti zacu z’abahanzi bo mu mahanga. Abenshi nta makuru bafite ntitubahutaze, dukomeze tube imfura mu gusobanura ukuri kwacu.”

Nyuma y'ukwezi kurenga, Tom Close avuga ko yiteguye gukora iki gitaramo, kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Werurwe 2025, yabwiye InyaRwanda, ko yasubitse iki gitaramo, kandi ko adateganya kugisubukura.

Ati “Gusubika igitaramo, ni impamvu z’igihe cyabaye gito. Ubwo ndavuga igihe cyo kwitegura. Cyasubitswe kugeza ubu. Gusa birashoboka ko nta yindi gahunda yo kugisubukura izabaho (iki gitaramo).”

Yasabwaga akayabo kugirango akoreremo igitaramo:

Hashingiwe ku nyandiko zinyuranye (Quotation) BK Arena yagiye itanga ku bantu banyuranye bashakaga gukoreramo igitaramo, ibiciro by'aho bigaragaza ko byihagazeho.

Tom Close yasabagwa kwishyura 'Venue' ya BK Arena cyangwa se aho gukorera nibura Miliyoni 10 Frw. Iyo uzakenera imininsi ibiri yo gukora 'Set Up', ku munsi umwe wishyura Miliyoni 5 Frw- Bivuze ko mu minsi ibiri yari kongeraho Miliyoni 10 Frw, byose hamwe bikaba Miliyoni 20 Frw.

Tom Close kandi yasabwaga kwishyura 'Sound' cyangwa se ibyuma by'umuziki ndetse n'amatara (Lighting) bya Rwanda Events, kuko ariyo ifite uburenganzira bwo kumanika ibyuma muri BK Arena, akishyura Miliyoni 30 Frw. Ubwo bibaye Miliyoni 50 Frw.

Uyu muhanzi kandi yasabwaga kwishyura abahanzi bari hati ya 5 na 10 bari gukorana. Imibare ya hafi igaragaza ibyagendaho byose, n'ibindi byari gufata nibura Miliyoni 10 Frw. Ubwo bibaye Miliyoni 60 Frw.

BK Arena kandi hari igihe igusaba kwishyura 'Generator' aho gukoresha umuriro usanzwe. Ku munsi umwe, ikodeshwa Miliyoni 10 Frw n’ibindi biyigendaho. Bigeze kuri Miliyoni 70 Frw.

BK Arena ifata 15% ku matike y'igitaramo yacurujwe- Bivuze ko kuri buri tike y’igitaramo cye hari kuvaho 15%. Mu bindi byasabaga amafaranga, Tom Close yari kwishyura harimo aba- Bouncer, abashinzwe ‘Protocol’, ‘Tapis’, amasuku n’ibindi.

Tom Close yatangaje ko yahagaritse igitaramo cyari cyiswe icyo guca agasuzuguro ka Tems
Tems yahagaritse igitaramo cye, ku wa 30 Mutarama 2025 yitwaza iby’intambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Congo

KANDA HANO UBASHE KUMVA IKIGANIRO CYAGARUTSE KU ISESENGURA RY'IGITARAMO TOM CLOSE YATEGURAGA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND