Umuhanzi w’umunya-Tanzania, Diamond Platnumz yatunguye abari bateze amatwi Radio Wasafi Fm mu ijoro ry’uyu wa kabiri ashinja uwahoze ari umugore we wanamubyariye abana babiri, Zari Hassan, ko yamucaga inyuma akaryamana n’umuhanzi ukomeye muri Nigeria, Peter Okoye wahoze mu itsinda rya P-Square.
Diamond uri mu bahanzi bakomeye mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba, yanavuze ko Zari yamucaga inyuma akaryamana n’umugabo wamufashaga gukorera imyitoza ngororamubiri mu rugo rwabo. Ibi byose Diamond ukunzwe mu ndirimbo “Tetema” yabihishuye mu kiganiro cyitwa “Block 89” cya Wasafi FM, mu ijoro ry’uyu wa 23 Mata 2019.
Yagize ati “Zari Hassan yakundanaga na Peter Okoye amezi macye mbere y’uko tubyarana umwana wa mbere, Latiffah Dangote. Nasomye ubutumwa bw’urukundo yandikiranaga na Peter bohererezanyaga bifashishije telefoni. Njye ubwanjye narabimubajije.”
Yatangaje ko urukundo rw’ibanga Zari yagiranaga n’umunya-Nigeria w’umuhanzi, Peter Okoye rwatangiye mbere ya Nzeri 2015. Ikirenze kuri ibyo ngo Zari yanateretanye n’umugabo wamufashaga gukora imyitozo ngororamubiri wamusangaga mu nzu yabo iherereye i Madale muri Tanzania.
Ati “ Zari yazanye umutoza wamufashaga gukora imyitozo ngororamubiri (gym instructor) mu nzu yacu i Madale muri Tanzania. Nawe barakundanye. Abikora yirengagije ko twari tufitanye ikibazo cya Peter bakundanye mu gihe njye nawe twari dutangiye kubagarira urukundo. Yinjiye mu rukundo rw’ibanga n’umutoza wamufashaga gukora siporo nawe mbere y’uko twibaruka umwana wacu wa mbere.”
Diamond yavuze ko iyi ari yo mpamvu yatumye Zari Hassan atangaza ku wa 14 Gashyantare 2018 ko batandukanye byeruye. Zari Hassan yumvikana kenshi ashinja Diamond ko yamucaga inyuma akaryamana n’inshoroke Hamisa Mobetto n’abandi. Ku bijyanye no kuba yaracaga inyuma Zari, Diamond yabyemeye. Yireguye avuga ko byatewe n'uko Zari Hassan yanze kwimukira muri Tanzania aho bagombaga kuba bari kumwe umunsi ku wundi.
Yagize ati “Nk’umusore ukiri muto w’icyamamare, ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina buracyari hejuru, nta bundi buryo nari gukoresha ngo nihangane muri ayo mezi atatu nabishatse. Nari niteguye gushingira buzinesi Zari hano muri Tanzania ariko yaranze ajya gukorera muri Afurika y’Epfo. Ni iki mwari muntegerejeho gukora ushingiye ku bagore benshi bari bampanze amaso nk’icyamamare.”
Yemeye ko yaciye inyuma Zari kubera ko yashakaga ko amuvira mu buzima atiriwe abimusaba. Yanavuze ko “Zari ari umugore w’umushabitsi kandi ko yamukunze cyane kurusha uko we yamukundaga”. Mu minsi ishize Zari yamushinje kudatanga indezo ku bana babyaranye. Diamond yavuze ko atanze kohereza amafaranga ahubwo ko Zari yamubujije uburenganzira ku bana be’.
Yavuze ko Zari Hassan yahagaritse inzira zoze bavuganiragaho ndetse ngo yatekereje kumuhamagara abireka bitewe n’uko Zari afite umukunzi mushya atinya ko yacyekaga ko bari mu nzira yo kongera gusubirana. Yavuze ko ibi byose byatumye atongera gutekereza kuvugisha Zari Hassan ahubwo amusaba kwandika buri kimwe cyose akeneye ubundi akohereza amafaranga yo kubikemura.
Zari Hassan we yavuze ko Diamond kandi ari “umubyeyi utagira icyo yitaho”. Kuri Diamond asanga ‘Zari yaragize ishyari biturutse kuba yaramaze kwibonera umunya-Kenya, Tanasha bitegura kurushinga’.
Zari yashinje Diamond kwihakana umwana yabyaranye na Hamisa Mobetto.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa instagram, Zari Hassan yahakanye ko atigeze aca inyuma Diamond yise ‘igicucu’. Yavuze ko Diamond yifashishije Wasafi FM agamije kwanduza izina rye. Ahamya ko atigeze ajya mu rukundo na Peter Okoye ndetse n’umutoza wamufashaga gukora siporo.
Yabwiye abamukurikira kuri instagram ko badakwiye kwemera ibyo Diamond avuga kuko ari umugabo wihakanye amaraso ye (umwana yabyaranye n’umunyamideli Hamisa Mobetto). Yamusabye kumwubaha kandi akajya kure y’ubuzima bwe kuko we n’abana be bameze neza.
Yamubwiye ko yamaze kumubabarira kandi ko kuri we ‘amufata nk’utakiriho’. Yongeraho ko nta kintu na kimwe cyamuhuza n'abana kuko ‘yikunda’. Yavuze ko nta bufasha na bucye bahabwa na Diamond atangaza ko n’uburyo yifashishije Radio ye mu kumwandagaza igihugu cyose cyumva we azi neza ko atigeze amuca inyuma.
Uyu mugore yavuze ko n’ubwo Diamond atangaza ibi byose yirengagije ko ‘buri gihe yabaga ari kumwe n’abakobwa mu gitanda bari basangiye nk’umugabo n’umugore’. Ati “Urabizi neza ko buri gihe wabaga uri kumwe n’abakobwa muryamanye mu gitanda cyanje nako cyacu….Mu nzu niyubakiye none urajya kuri Radio ugamije kunsebya. Urazi n'ikindi Mama yampaye uburere bwiza. Ariko ndagusaba udakanda ku mbarutso kuko ndamutse ntangiye kuvuga kuri wowe, ntiwabona aho wihisha.”
Zari yavuze ko igihugu cyose (Tanzania) n’ahandi bazi neza ibyo Diamond yamukoreraga ariko ngo yabirenzeho ajya kumushinja ko yamucaga inyuma. Yarahiye arirenga, avuga ko niba ‘yaraciye inyuma Diamond abana be bapfe’. Yanavuze ko atigeze abuza Diamond guhura n’abana be ahubwo ko yasabye umwunganizi mu mategeko wa Diamond guhura n’uwe kugira ngo babiganireho.
Yavuze ko Diamond aheruka kubona abana be amaso ku maso mu Ukwakira 2018 kandi ko adashobora kubamwoherereza batabiganiriyeho. Diamond Platnumz na Zari Hassan batangiye gukundana mu Ukwakira 2014, urugo rwabo rushyirwaho akadomo kuya 14 Gashyantare 2018. Bombi babyaranye abana babiri Latiffah Dangote w’imyaka 3 na Prince Nillan w’imyaka 2.
Diamond avuga ko Zari yagize ishyari kuko akundana na Tanasha.
TANGA IGITECYEREZO