Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mata 2019 nibwo hakinwa imikino ya ½ cy’irangiza cy’imikino Nyafurika y’ibihugu ku bakinnyi batarengeje imyaka 17. Cameroun igomba gicakirana na Angola.
Ikipe ya
Cameroun iheruka mu Rwanda ubwo yiteguraga iri rushanwa, kuri ubu yamaze
kwandikisha itike y’igikombe cy’isi cya 2019 cy’abatarengeje imyaka 17 kizabera
muri Brazil.
Amakipe y’ibihugu
arimo; Cameroun, Angola, Nigeria na Guinea yageze muri ½ cy’irangiza yahise
abona itike y’igikombe cy’isi cya 2019 kizabera muri Brazil.
Cameroun ikipe ihabwa amahirwe yo gutwara igikombe
Mu mikino ya
½ cy’irangiza, Cameroun iri kumwe na Angola kuri uyu wa Gatatu saa kumi n’ebyiri
n’igice z’umugoroba (18h30’) mu gihe Nigeria izaba yakinnye na Guinea saa
cyenda (15h00’) ku masaha ya Kigali.
Cameroun
yazamutse iyoboye itsinda rya kabiri (B) n’amanota arindwi (7) mu gihe Gunea
yazamutse ari iya kabiri n’amanota atandatu (6).
Kuko
Cameroun yari iya mbere mu itsinda rya kabiri (B), yahise ihura na Angola
yarangije ku mwanya wa kabiri mu itsinda rya mbere (A) n’amanota atandatu (6) bityo Guniea ya kabiri
mu itsinda rya kabiri (B) yisanga iri kumwe na Nigeria yabaye iya mbere my
itsinda rya mbere (A) n’amanota arindwi (7).
Nigeria ni indi kipe ihabwa amahirwe ku gikombe
Nyuma y’imikino
ya ½ cy’irangiza, hazaba ikiruhuko cy’iminsi ibiri bityo amakipe
azaba yatsinzwe azahurira mu mukino w’umwanya wa gatatu tariki 27 Mata 2019 saa
cyenda (15h00’). Umukino wa nyuma uzakinwa tariki 28 Mata 2019 saa cyenda
(15h00’), umukino uzahuza amakipe abiri azaba yatsinze imikino ya ½ cy’irangiza.
Imikino y’igikombe
cya Afurika cy’ibihugu cy’abakinnyi batarengeje imyaka 17 kiri kubera muri
Tanzania, ni ku nshuro ya 13. Iri rushanwa riri kubera muri Tanzania nyuma yo
kuba byari byemejwe mu 2015.Iri rushanwa riba buri myaka ibiri.
Tanzania (Umuhondo) yakiriye irushanwa na Uganda (Umutuku) baviriyemo mu matsinda
Dore uko
imikino ya ½ ihagaze:
Kuwa Gatatu
tariki 24 Mata 2019
-Nigeria vs
Guniea (Dar Es Slaam, 15h00’)
-Cameroun vs
Angola (Dar Es Salaam, 18h30’)
TANGA IGITECYEREZO