RFL
Kigali

AS Roma yabujije abakinnyi bayo kwifotozanya na Drake bacyeka ko atera 'umwaku'

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/04/2019 12:19
1


Ikipe AS Roma yo mu Butaliyani yihanangirije bikomeye abakinnyi bayo ibabuza kwifotozanya n’umuhanzi w’umuraperi w’umunya-Canada, Drake kugeza umwaka w’imikino 2018/2019 urangiye. Bacyeka ko uyu muhanzi ashobora kuba atera ‘umwaku’.



Ubuyobozi bwa AS Roma bwanditse ku rukuta rwa Twitter, kuri uyu wa mbere tariki 15 Mata 2019 buvuga ko bwafashe umwanzuro wo kubuza abakinnyi ba AS Roma kwifotozanya na Drake. Bati “Abakinnyi bose ba AS Roma babujijwe kwifotozanya na Drake kugeza umwaka w’imikino urangiye”.

Ikinyamakuru Millardayo cyanditse ko uyu mwanzuro wafashwe bashingiye ku kuba bamwe mu bakinnyi b’ayandi makipe bagiye bifotozanya na Drake mu bihe bitandukanye amakipe yabo yaratsinzwe ku mukino bakinaga nyuma yo kwifotozanya.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko umukinnyi Layvin Kurzawa wa Paris Saint Germain yifotozanyije na Drake nyuma ikipe ye igatsindwa ibitego bitanu kuri kimwe (5-1) na Lille. PSG yari ikeneye inota rimwe gusa kugira ngo izamuke, Sportskeeda ivuga ko ari yo tsinzwi mbi iyi kipe yagize mu myaka 19 ishize.

Bamwe mu bakinnyi bagiye bifotozanya na Drake mu bihe bitandukanye, ku mukino wakurikiragaho amakipe yabo yaratsindwaga.

Kuri Twitter hacicikanye ubutumwa bugaragaza ko Drake ashobora kuba atera ‘umwaku’ kuko yifotozanyije n’umukinnyi Sancho, Dortmund igatsindwa, yifotozanyije n’umukinnyi Aubamenya, Arsenal FC iratsindwa, yifotozanyije n’umukinnyi Aguero, City iratsindwa...

As Roma iri ku mwanya wa Gatanu muri Serie A, kuri uyu wa 21 Mata 2019 iracakirana na Inter Milan.

AS Roma [Associazione Sportiva Roma] ibarizwa mu Mujyi wa Roma mu Butaliyani. Ni ikipe y’ababigize umwuga yashinzwe mu 1927, itozwa na Claudio Ranieri, igakinira ku kibuga cya Stadio Olimpico.


Drake na Lyvin wa Paris Saint Germain.

Abakinnyi ba AS Roma babujijwe kwifotozanya na Drake.

Aubamenyang yifotozanyije na Drake kuya 02 Mata, nyuma y'iminsi itanu ikipe ya Arsenal akinira itsindwa na Everton.

Drake yahuye n'umuteramakofe Conor McGregor nyuma y'iminsi mike atsindwa na Khabib.

Drake bicyekwa ko atera 'umwaku'.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Papa5 years ago
    Usibye no gutera umwaku ahubwo uwo ni umukozi Wa Satani wujuje ibyangobwa kandi sinawe gusa ahubwo hari babandi benshi cyanee ahubwo abantu murabe maso musenge kuko turi muminsi yanyu sekibi arimo arakora cyane akoresha nabantu be kuko baziko igihe basigaranye ari gito cyane mube maso musenge mutagwa mumoshya Yesu araza azanye ingororano kubamukoreye





Inyarwanda BACKGROUND