RFL
Kigali

Kwibuka25: Hora Rwanda bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi hagaragazwa umurinzi w'Igihango-AMAFOTO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:10/04/2019 14:44
0


Ku mugoroba wo ku wa 09 Mata 2019 ahazwi nko kuri Maison Des Jeunes ku Kimisagara, habereye umugoroba wo #kwibuka25 wateguwe n’urubyiruko rwo muri Hora Rwanda Family mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 25 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Mu kiganiro bahawe n’ibibazo byabajijwe basigiwe umukoro.



Ni umugoroba watangijwe n’umunota wo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi maze nyuma yaho, Innocent Nizeyimana abaganiriza ku mateka y’u Rwanda mu gihe cy'abami, mbere y’abakoroni uko abanyarwanda babanaga, abakoroni baje mu Rwanda n’uburyo baciyemo abanyarwanda ibice, hakavuka amashyaka abogama n’ibindi byinshi birimo abanyarwanda benshi bishwe bo mu bwoko bwari ubw’abatutsi. Nyamara icyo gihe abayobozi batangazaga umubare w’amazu yasenywe, amatungo n’imitungo yahatikiriye ariko babazwa umubare w’abantu bapfuye bakavuga ko batawuzi.


Innocent Nzeyimana yatanze ikiganiro ku mateka y'u Rwanda

Nizeyimana kandi, yagarutse ku magambo mabi yagiye akoreshwa n’abayobozi bakuru barimo n’abakuru b’ibihugu nyuma y’ubwigenge bakumira bamwe mu banyarwanda hari hanze yarwo no guhembera urwango rwaganishaga kuri Jenoside bigaragara cyane ko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa. Yavuze ku mateka y’u Rwanda mu gihe cya Jenoside maze agenera urubyiruko rwa Hora Rwanda ubutumwa bugira buti:

“Aho muri guhengekera muhashyire urufatiro rwiza abana banyu bazabeho neza. Ibyo twe twabayemo byari ubucucu butari no mu nyungu zacu ahubwo ari iz’abazungu, duhangana, twicana, batugurisha imihoro n’imbunda tubishyura amafaranga babika mu mifuka yabo! Nimwihangane, muhumure kandi mukomere. Ubu twese turi umwe kuko iyo ndwaye amaraso bantera ni ayawe…”

Uwagize igitekerezo cyo gushinga Hora Rwanda, Kamagwera Aime Millienne mu ijambo rye yasobanuye kubaho k’uyu muryango avuga intego zawo ndetse agira n’ibyo asaba abawugize agira ati “Hora Rwanda turi umuryango ugizwe n’urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi rugera kuri 200 washinzwe mu mwaka w’2014 hagamijwe guharanira amahoro, gusigasira amateka ndetse no kurwanya ko Jenoside yazongera kubaho ukundi. Uyu mugoroba wihariye twaganiriye ku mateka nk’urubyiruko dukwiye kubaka igihugu cyacu tukirinda kuba ba ntibindeba. Dufatanye buri wese atange umusanzu we mu kucyubaka.”


Kamagwera Aime Millienne washinze Hora Rwanda yavuze uko yabayeho n'intego zayo

Yakomeje asobanura uburyo buri wese yagira uruhare mu kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nk’urubyiruko bakifashisha imbuga nkoranyambaga kandi bikagira akamaro. Hora Rwanda igizwe n’imiryango ine ariyo: ‘Igihozo’, ‘Isheja’, ‘Urugwiro’ n’‘Icyusa’. Babana nk’umuryango bose mu guharanira amahoro no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Yasoje ijambo rye asaba abarokotse Jenoside gukomera no kwihangana barushaho kwirinda no kurindana ihungabana n’ibyaritera ndetse bakarushaho kubana hafi, bakibuka baniyubaka.


Saphine Kirenga yavuze umuvugo wo guhumuriza abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Bamwe mu bagize Hora Rwanda batanze ubutumwa bw'ihumure. Kirenga Saphine yagize ati “Nararize cyane, naribuze kubera Jenoside yantwaye abanjye ariko ubu narahoze ndibuka nezerewe kuko nibuka abanjye bazize uko baremwe.”N’abandi bagiye bakoresha amwe mu magambo y’akababaro koko hari uwagize ati “Twe abari impinja zacukijwe imburagihe, tukonswa ku mirambo y’ababyeyi, bifuzaga kudutsemba ariko imigambi y’abagome iburizwamo turiho, turakomeye. Ntituriho nabi ahubwo babyeyi muhumure ntimwadusize habi, abadusigaranye batureze neza baradukuza.”


Kirenga Saphine avuga ko yibuka anezerewe n'ubwo agahinda ari kose

Nyuma y’ubu butumwa bw'ihumure bwatambukijwe hamaze gucanwa urumuri rw’icyizere, hatanzwe ubutumwa mu ndirimbo y’abanyamuryango ba Hora Rwanda bise ‘Hora Rwanda’. Bagerageje kwerekana amashusho y’inkuru mpamo kuri filime y’umusore witwa Rwibutso wakoze filime ‘Rwibutso’ ku byamubayeho muri Jenoside aho yari akiri umwana muto uri mu nda ya nyina ariko ntibayirebye umwanya munini kuko abenshi bagize ikibazo cy’ihungabana ntibayikomeza. 

Rwibutso yafashe umwanya asaba imbabazi agira ati “Mumbabarire ni njye wakoze iyi filime mu bushobozi bwanjye buke, ibirimo ni inkuru y’impamo ku byabaye kuri Mama nanjye ubwo yari antwite muri Jenoside. Sinayikoze ngamije kugira uwo nkomeretsa nsabye imbabazi.” Rwibutso kandi yababwiye ko yahawe uburenganzira bwo kuyishyira hanze uwayishaka akaba yayisanga kuri YouTube.


Rwibutso wakoze Filime 'Rwibutso' yasabye imbabazi abo yahungabanyije

Saphine yatanze ubutumwa mu muvugo ndetse na Rwema atanga ubutumwa mu ndirimbo ze zo kwibuka. Omar, Uwayo na Innocent batanze ikiganiro aho bibukije abitabiriye uyu mugoroba ko n’ubwo hibukwa urupfu abazize Jenoside bishwe ariko hibukwa n’ubuzima babayemo, bagataramirwa n’ubwo agahinda ari kose. Batanze ikiganiro ku ruhare rw’urubyiruko mu kubaka igihugu na cyane ko urubyiruko rwari urwo mu ngabo za RPF Inkotanyi ari rwo rwahagaritse Jenoside. 

Basabye kandi urubyiruko rwa Hora Rwanda ko rwagira icyo rukora mu kubana n’abana bavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu muri Jenoside kuko nabo bafite ibikomere byihariye. Hora Rwanda kandi yahawe umukoro wo gutera intambwe, bakaguka bakagaragara mu bucuruzi, bagafasha abakene n’ibindi.


Hatanzwe Ikiganiro



Baririmba indirimbo 'Hora Rwanda' yahimbwe n'abanyamuryango ba Hora Rwanda Family

Umwe mu bagize Hora Rwanda witwa Christine Niyonsaba wari uri kumwe na nyina umubyara ndetse n'undi mubyeyi atajya aterwa ipfunwe no kwita nyina wundi, yatanze ubuhamya bw'ukuntu uwo mubyeyi yamurokoye nyuma y'uko abo bavukanaga bose uko bari 9 ndetse na se ubabyara bose bishwe agasigarana na nyina gusa. Yagize ati "Muri Jenoside nari mfite imyaka 3, byageze aho na mama twari dusigaranye baramuntesha ngenda ntazi iyo njya uyu mubyeyi wundi aramfata atanzi rwose aransigarana. 

Yaranduhanye, akampeka aho ashoboye mu ntege nke ze, byamunanira akankurura, akangaburira anyitaho mu buryo bwose." Nyina yavuze ko muri Jenoside kubera ukuntu bari baramutemye, yajyaga yisiga amaraso ngo bagire ngo yarapfuye ariko Ingabo za FPR Inkotanyi zikamurokora zikamuvuza kugeza akize asubira ibuzima.


Christine uwa 2 (ufite Micro), Tereza umurinzi w'Igihango wamurokoye (uwambaye imikenyero), nyina wa Christine (uwambaye ibitenge)

Umucecuru witwa Tereza warokoye Christine, yavuze ko abenshi muri Jenoside bamusize ndetse bakamutegeka kujugunya uwo mwana w'umututsi ariko akanga akamushyira mu be n'ubwo byari bigoye kumuhungana. Gusa nyuma Christine yaje kubona nyina barongera barabana. Ubu Christine ufite umwana umwe ahamya ko afite gahunda yo kuzabyara abana 9 nk'abo nyina yari afite aho yagize ati "Mfite umwana umwe kandi ngomba kuzabyara 9 nk'abo mama yari afite nkabuzuza. Uwo mfite ntabwo yangwiririye, namubyaye mushaka kandi narabyiteguye."

ANDI MAFOTO:







Abanyarwanda, Inshuti za Hora Rwanda n'abaturiye Maison Des Jeunes bari baje muri uyu mugoroba wo Kwibuka


Rwema, umwe mu bagize Hora Rwanda yaririmbye indirimbo zo Kwibuka













Abanyamuryango ba Hora Rwanda mu mugoroba wo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bacanye urumuri rw'Icyizere batambutsa ubutumwa bwo Kwibuka







Abagize Hora Rwanda bafatanyije kuririmba indirimbo bise 'Hora Rwanda'




Bamwe mu bagize Hora Rwanda babajije ibibazo

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-Inyarwanda Pictures






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND