RFL
Kigali

VIDEO: Adrien Misagaro yavuze birambuye ku kuramya nyakuri

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:28/03/2019 10:12
0


Umuhanzi Nyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Adrien Misigaro wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yahaye ikiganiro INYARWANDA TV adutangariza byinshi ku kuramya nyakuri uko ari ko.



Ni ukuhe kuramya nyakuri? Adrien Misigaro ni umuramyi mu itorero, abenshi bazi nka 'Worship leader', aratuganirira ukuramya nyakuri uko ari ko. Mu kiganiro na INYARWANDA Adrien misigaro yabajijwe ku kuramya gukwiriye icyo ari cyo ndetse n'uko umuntu yaramya bikwiriye. Yagize ati:"Bibiliya ibisobanura neza usomye mu gitabo cy’Abaroma 12:1, haravuga ngo nuko bene data, ndabinginga ku bw’imbabazi z’Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana ari ko kuyikorera kwanyu gukuriye."

Adrien Misigaro yakomeje ashimangira ko abaramyi cyangwa se abemera Yesu bagomba kuramya bikwiriye nk'uko iri jambo ribisobanura ndetse bakanegera Imana biciye mu gusenga. Adrien Misigaro yahaye ubutumwa abaramyi ndetse n'abakirisitu. Yagize ati; "Yego, navuga ko ubutumwa n'ubundi burajyana n'iri jambo ry'Imana, nk'uko nabivuze tugomba kwemerera Imana kudukoresha muri byose dukora kugira ngo tube abaramyi nyakuri."


Umuramyi Adrien Misigaro 

Yabajijwe kandi niba mu gihe gito yari amaze mu Rwanda niba hari ibikorwa yaba yarakoze asubiza ko bihari cyane byiganjemo umuziki we ariko cyane cyane igikorwa yatangije yise 'Melody of New Hope' kizafasha gusubiza ibyiringiro mu bantu biciye mu ndirimbo. Yagize ati: "Nabashije gusura abari kugorerwa IWAWA ndabaganiriza ariko nzakomeza ngere no ku bandi benshi bakeneye gusubizwamo intege n'icyizere cyane ko hanze aha bahari benshi."

Adrien Misigaro avuga yatangiye gutekereza ubundi buryo bwo kuvuganira abantu ndetse no kugira inama abari mu nzira mbi kuzivamo, kuko we nk'umuramyi abona ko kuririmba bidahagije ahubwo ari cyo gihe, cyo gukoresha izina afite ngo afashe abandi.

Adrien Misigaro yagiye akora indirimbo nyinshi zitandukanye ndetse anamenyekanya cyane mu ndirimbo yakoranye n'abahanzi zagiye zigarurira imitima ya benshi harimo 'Buri Munsi' yakoranye na Gentil Misigaro, Nkwite nde yafatanije na The Ben, Ntacyo nzaba yakoranye na Meddy, Twarahuye ndetse n'izindi nyinshi zitandukanye.

Reba ikiganiro twagiranye na Adrien Misigaro







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND