Kigali

Michael Sengazi yakoze igitaramo cy'urwenya “Did u just say sex’ akomoza kuri Isimbi wiyambitse ubusa-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/03/2019 10:14
0


Umukobwa witwa Isimbi Noeline wabiciye mu kwiyambika ubusa buri buri ku mbuga nkoranyambaga, yataramiweho mu gitaramo cy’urwenya cyakozwe n’umunyarwenya Michael Sengazi. Ni igitaramo Sengazi yise ‘Did u just say sex’ akaba ari cyo gitaramo cyabimburiye ibindi bitaramo bizaba mu cyumweru cy’urwenya i Kigali.



Ni ku nshuro ya mbere Seka Festival ibera i Kigali, ubu yatumiwemo ibirangirire mu mwuga wo gusetsa muri Afurika nzima. Yateguwe na Arthur Nation isanzwe ibarizwamo umunyamakuru wa Kiss Fm, Arthur Nkusi.  Ifite umwihariko wo kuzamura abanyempano bakiri bashya muri uyu mwuga, hazanifashishwa kandi abahanzi mu gususurutsa ibi bitaramo. 

Umunyarwenya Michael Sengazi uri mu bakomeye mu mwuga wo gusetsa, yakoze igitaramo ‘Did u just say sex’ mu ijoro ry'iki cyumweru tariki 24 Werurwe 2019, cyagoroye imbavu za benshi, abandi ibitwenge birabica. Iki gitaramo cyabereye muri Kigali City Tower mu nyubako ya Gatatu ahasanzwe herekanirwa filime zigezweho.     

Iki gitaramo cyarimo abakiri bato bo mu Rwanda, Burundi, i Burayi, n’abandi bisanzuye mu rurimi rw’Icyongereza, Igifaransa n’Ikinyarwanda cyane ko ari zo ndimi zakoreshejwe. Michael yabanjirijwe n’abandi banyarwenya bakizamuka muri uyu mwuga nk’intego Seka Fest yihaye yo kuzamura izindi mpano nshya.

Iki gitaramo cyari kiyobowe na Arthur Nkusi ari nawe wateguye ibitaramo bya Seka Fest. Kuri we avuga ko kuba Isimbi Noeline yariyambitse ubusa ‘yimenye’. Ngo byatumye avugwa cyane ndetse n’umunyarwenya Eric 1 Key arabimenya.   

Sengazi yakoze iki gitaramo ‘Did u just say sex’ mu gihe cy’isaha imwe, yishimiwe bikomeye akomerwa amashyi.  Yagarutse ku byamubayeho mu buzima bwe atereta umukobwa, abagiye bashwana n’abakunzi kubera kutamenya gutera akabariro, kwiyemera kw’abasore bavuga ko bazi gutera akabariro nyamara akamara iminota mike n’ibindi byinshi byasekeje benshi.

Yakomoje kuri Isimbi uherutse gutungurana agasohora amafoto yambaye ubusa buri buri. Yavuze ko uyu mukobwa yifotoje mu buryo bwa Adamu na Eva ngo ntacyo yasize inyuma. Avuga ko n’uburyo yifotojemo bwateye benshi kumwibazaho ariko kandi ngo nta kidasanzwe kuko aterekanye imyanya ndangatsinda, yibaza niba koko uriya mukobwa yarishe umuco nyarwanda. 

Isimbi Noella ari mu bakobwa bari bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019. Ntiyabashije kubona itike yo gukomeza bitewe no kutuzuza ibipimo no kuba adafite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye. Uyu mukobwa yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga baramwanjama abandi bamukomeraho bavuga ko yamaze kwimenya. Ni mu gihe we, yasubizaga ko ari gukorera amafaranga.

Seka Fest 2019 yatumiye uw’Imena Basket mouth wo muri Nigeria hongewemo Teacher Mpampire, Alex Muhangi bo muri Uganda n’abandi bo mu Rwanda. Igitaramo karundura giteganyijwe kuya 31 Werurwe 2019 i Gikondo ahabera imurikagurisha [Gikondo Expo Grounds] ahategerejwe abanyarwenya Basket mouth [Nigeria], Eric Omondi [Kenya], Salvador Idringi [Salvador] n’abandi. 

Ibi bizataramo bizanasusurutswa na Charly&Nina, Sintex na Weasel wo muri Uganda. Seka Fest 2019 ije ikurikira Seka Live imaze kuba inshuro zigera kuri eshanu.  Kwinjira mu gitaramo kizakorwa na Michael ni bihumbi bitanu (5 000 Frw). Kwinjira mu bitaramo bya Comedy Store ni 5 000 Frw, 10 000 Frw mu myanya y’icyubahiro (VIP).    

Igitaramo cya nyuma kizaba tariki 31 Werurwe, kizakorwa na Basket Mouth Ku munsi wa nyuma w’ibitaramo tariki 31 Werurwe 2019. Kwinjira ni 10, 000 Frw mu myanya isanzwe. Ni mu gihe  mu myanya y’icyubahiro ari 20, 000 Frw. Ku muntu umwe ushaka kwitabira ibi bitaramo byose asabwa yishyura 15,000 Frw. Mu myanya y’icyubahiro (VIP) yishyura 30,000Frw.

Ibyo wamenya ku banyarwenya b'ibirangirire bazasusurutsa Seka Fest 2019

Sengari yakomoje kuri Isimbi wabiciye mu kwiyambika ubusa.

Ati 'Umuhungu akakwiyemeraho ko azi gutera akabariro akamara amasegonda'.

Michael yavangaga indimi zinyuranye kugira ngo buri wese yisange.

Yanyuze benshi.

Uwo musore wambaye ikote uri gukoma amashyi ni umwe mu banyarwenya Seka Fest iri kuzamura.


Michael yari ahanzwe amaso na benshi.

Nkusi Arthu wateguye ibitaramo bya Seka Fest.

Byari bigoye guhisha amenyo.

Wari umugoroba wo gususuruka.

Kanda hano urebe amafoto menshi:

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND