RFL
Kigali

Ibirori byaranze kwizihiza umunsi w'abagore muri Diaspora ya Amerika-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/03/2019 10:37
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 16/03/2019, igikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umugore muri Diaspora ya Amerika byabereye muri Leta ya Texas mu mujyi wa Dallas.Ni igikorwa cyitabiriwe n'abantu benshi barenga 200.



Ni igikorwa cyatangijwe n'ijambo rya Madame Ange Kalisa ushinzwe Gender muri Diapora ya Dallas,Fortworth yakira abashyitsi. Yakomoje ku ruhare rw'umugore mw'iterambere ry'umuryango ndetse n'igihugu. Nyuma hakomeje ibiganiro mpaka byari biyobowe na Madamu Immaculee Busingye.


Madamu Immaculee Busingye (ibumoso) ni we wayoboye ibiganiro mpaka 

Ibi biganiro mpaka byibanze ku ruhare rw’umugore nk’inkingi y’iterambere ry’umuryango ndetse n’uruhare rukomeye mu kubaka igihugu, gushishikariza umwana w’umukobwa kwigirira icyizere agatinyuka. Kongera ubumenyi bijyanye n’icyerecyezo cy’igihugu cy’u Rwanda, harimo kwiga ikoranabuhanga rijyanye n’aho isi igeze.

Ibirori byo kwizihiza umunsi w'abagore byitabiriwe n'abantu benshi

Ijambo ryakurikiye ryari irya Madamu Laurette Rudasingwa ushinzwe Gender muri Diaspora ya Amerika, nawe yafashe ijambo yakira abitabiriye uwo munsi anashimangira ko umugore akwiye gutinyuka kuko ubushobozi abufite. Anibutsa abagore kwigirira icyizere mu byo bakora ndetse anashimira leta y'u Rwanda ko yahaye agaciro umugore. Yatanze ingero nyinshi ku musaruro n’iterambere bigaragarira buri wese mu Rwanda uba wavuye mu byemezo biba byafashwe n’inzego nyobozi ziyobowe n’abagore mu gihugu.


Madamu Laurette Rudasingwa ukuriye Gender muri Diaspora ya Amerika

Mu ijambo rye Sam Mbanda ukuriye abanyarwanda muri Dallas na Fort Worth yashimiye abitabiriye ndetse avuga n’umurava uranga abari n’abategarugori bo muri Community ayoboye. Yanavuze ku ruhare bakomeza kugaragaza bubaka community yabo ndetse no gushyigikira gahunda z’igihugu. Yabijeje gukomeza gushyira imbaraga mu iterambere ry’umwari n’umutegarugori.


Sam Mbanda Perezida wa Diaspora ya Dallas na Fort Worth

Mu ijambo ry’umushyitsi mukuru Perezida wa Diaspora muri Amerika Professor Yves Musiine yatangiye yibutsa abitabiriye uyu munsi mpuzamahanga w’abagore ko kuva kera mu mateka yaranze u Rwanda ko uruhare rw’abagore rwagiriye igihugu akamaro urebeye ku byo umwamikazi Kanjongera yakoreye u Rwanda. 

Yaboneyeho umwanya wo gushimira nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame agaciro yahaye abagore mu gihugu no mu miyoborere ya leta. Ati: "U Rwanda ni rwo rufite umubare munini ku isi hose ku bwiganze n’umubare mwinshi w’abagore bagize ingoro y’inteko Ishinga amategeko. Kubona hari umubare w’abagore mu nzego zose z’igihugu, ni ikigaragaza kandi bitanga icyizere mu iyubakwa ry’igihugu n’amajyambere ahamye akomeje kuduhesha agaciro."


Professor Yves Musiine Perezida wa Diaspora nyarwanda muri Amerika

Yarangije akangurira abagabo babashije kwitabira iki gikorwa cyo kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga w’abagore ko bakwiriye gufata iya mbere mu gushyigikira icyateza umwana w’umukobwa cyangwa umugore imbere kuko iyo ubateje imbere, umuryango ubyungukiramo ndetse n’igihugu muri rusange. Professor Musine yabijeje ubufatanye bwa Diaspora ku rwego rw’igihugu (USRCA) mu guteza imbere umwari n’umutegarugori igihe cyose bazamwiyambaza.

Iki gikorwa cyaranzwe n’igitaramo n’imbyino nyarwanda, imivugo, ndetse hanabayemo kwerekana imideli nayo ya Made in Rwanda yahanzwe n’umwe mu banyamuryango ba community ya Dallas. Ibirori byashojwe n’igitaramo nyarwanda.


Nyuma y'ibirori abayobozi bafashe ifoto y'urwibutso






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND