Kigali

VIDEO: Daniel Gaga wamenyekanye nka Ngenzi muri filime nyarwanda agiye gukora ubukwe

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:14/03/2019 18:18
0


Mu gice cya kabiri cy’ikiganiro twagiranye n’umukinnyi wa filime Daniel Gaga wamenyekanye nka Ngenzi, yagarutse ku iterambere rya cinema nyarwanda kuri ubu, ndetse adutangariza na byinshi ku buzima bwe bwite harimo n’ibijyanye n’ubukwe bwe.



Muri iki kiganiro, umunyamakuru wa INYARWANDA yabajije Gaga uko abona Cinema Nyarwanda n’iterambere ryayo, asubiza atagiye kure y’abandi bakinnyi ba filime; aho bose usanga inshuro nyinshi bahamya ko Piratage ariyo yangiza cyane uruganda rwa cinema nyarwanda ikarutera kugwingira mu buryo budasanzwe. Gaga avuga ko mbere Cinema nyarwanda yagendaga neza ikura umunsi ku wundi ariko aho piratage yatangiriye ibibazo byavutse kugeza ubwo bamwe mu bari bakomeye muri urwo ruganda bivanamo kubera kutabibonamo umusaruro, kuva muri 2012 gukomeza.

Ngenzi yatanze ingero aho umuntu yashoboraga gukorera Milliyoni 2 yanasinye Contract ariko bikagera aho na Milliyoni 1 kuyitanga biba ikibazo. Ashimira cyane Leta na Federasiyo ya Cinema Nyarwanda ku mbaraga babishyizemo ngo icyo kibazo gihagarare kuko ubu byibuze avuga ko bitanga icyizere.

Ngenzi
Daniel Gaga ni umwe mu bamenyereweho gukina filime ari umugome

Mu buzima bwe bwite Gaga akunda gutunga imodoka nziza, mu byo kurya no kunywa naho yadutangarije ibyo akunda nk’uko muri bubisange mu kiganiro ndetse agaruka no ku mpamvu zatuma anywa inzoga n’ubwo ari umurokore. Aho abenshi bishyizemo ko bibujije kunywa agasembuye uri umurokore, Ngenzi avuga ko hari ubwo asomaho. Ngo asengera mu idini rikuriwe na mukuru we bavukana, Pastor Bruce Muhoza. Gaga yabihereyeho avuga ko iwabo hari impano nyinshi cyane ati “Iwacu hari impano nyinshi cyane. Hari impano, ubu Pastor ntekereza ko nabwo ari impano, gukorera Imana muri buriya buryo. Burya umuntu uhagarara hariya akabwiriza abantu bagahinduka, ntabwo aba ari umuntu usanzwe…Njye ntabwo nabishobora, nta n’amasegonda atanu nahagarara hariya imbere.”

Daniel Gaga yabaye inshuti y’akadasohoka na Willy Ndahiro wamenyekanye nka Paul muri filime bakinanye 'Ikigeragezo cy'Ubuzima. N’ubwo mbere yabanje kumwanga urunuka, ngo ubu niwe nshuti ye ya mbere imurutira izindi, ndetse yanatubwiye impamvu ya byose. Gaga ahamya ko bamwe mu bakinnyi ba filime b'abahanga harimo Siperansiya wo muri Seburikoko, Maman Eminante ndetse na Willy Ndahiro wamenyekanye nka Paul.

Kimwe mu byo Gaga afata nk’ibihe by’urwibutso kuri we muri filime, ni aho bakinaga filime maze ushinzwe gufata amajwi agahubuka hejuru akagwa hasi. Ubwo twamubazaga ku bijyanye n’uko ahagaze mu rukundo ndetse n’ibijyanye n’umugore, twagendeye ku ifoto yigeze gusakara y'amatariki y'integuza y'ubukwe (Save the Date) y'uyu musore. Yabihakanye yivuye inyuma agira ati “Ntabwo nubatse ariko mfite Fiancee! Save the Date ni iyo muri filime yabayeho, muri filime maze kurongora, gutera amavi, kugira gute, ariko mu buzima busanzwe mfite umuntu tubyumva kimwe kandi ntekereza ko mu gihe runaka tuza kuba twagize icyo tugaragaza hanze.” Gaga yaduhamirije ko ibyo gushinga muri uyu mwaka.

Ngenzi
Daniel Gaga yadutangarije ko afite ubukwe muri uyu mwaka

Gaga kuri ubu uri gusengera cyane ubukwe bwe na Fiancee we, afite imodoka ye nk’uko yabiduhamirije na cyane ko yaretse kugenda muri Bus nyuma yo kubona ko atinywa cyane na benshi kubera ibyo akina. Kuri ubu atuye i Remera mu mujyi wa Kigali. Yasoje ikiganiro kandi agenera ubutumwa abakunzi be burimo ko bakwiye gushyigikira sinema kurushaho nk’abanyarwanda muri rusange. Yahamagariye kandi abashoramari gushora imari muri sinema nyarwanda kuko ashimangira ko irimo amafaranga cyane. Ashimira INYARWANDA kubera uruhare igira mu guteza imbere sinema.  

Kanda hano urebe ikiganiro Daniel Gaga yadutangarijemo iby’ubukwe bwe







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND