RFL
Kigali

Weasel, Charly&Nina na Sintex bazaririmba mu iserukiramuco ry’urwenya ‘Seka Fest’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/03/2019 9:13
0


Itsinda rya Charly na Nina, Weasel wo muri Uganda ndetse n’umuhanzi Sintex batumiwe kuririmba mu iserukiramuco ry’urwenya ‘Seka Fest’ rigiye kubera i Kigali guhera kuya 24 kugera 31 Werurwe 2019. Seka Fest y’uyu mwaka yatumiwemo ibirangirire ku mugabane wa Afurika mu mwuga wo guseka.



Umunya-Uganda Weasel ubarizwa mu itsinda rya Googlyfe ategerejwe mu iserukiramuco ry’urwenya ‘Seka Fest’. Yavutse yitwa Douglas Mayanja; umuziki we awubakira ku njyana ya Reggae, Ragga na Dancehall. Yacitse umugongo ubwo umuvandimwe Moses Radio [ Moses Nakintije Ssekibogo] yitabaga Imana muri Gashyantare 2018. Bari kumwe bakoranye ibihangano bikomeye byatigishije utubyiniro, ibirori, byishimira bikomeye na benshi na n’ubu. Bakoze indirimbo nka "Nakudata" yasohotse 2008, "Lwaki Onumya", "Zuena", "Nyambura"  "Bread and Butter" n’izindi.

Charlotte Rulinda na Fatuma Muhoza bibumbiye mu itsinda ry’abaririmbyi ry’umuziki rigezweho, Charly&Nina nabo bazaririmba muri iri serukiramuco ry'urwenya. Aba bahanzikazi bafite indirimbo zikomeye zabambukije imipaka n’izindi zatumye batumirwa mu birori byabahuje n’abakomeye. Bagiye bashyira hanze indirimbo mu bihe bitandukanye nka: ‘I Do’ bakoranye na Bebe Cool, ‘Komeza unyirebere’, ‘Uburyohe’ , Try me’, ‘Face to Face’ , ‘Owooma’ n’izindi nyinshi.

Umuhanzi Kabera Arnold (Sintex) akaba n’umuvandimwe wa Arthur Nkusi asanzwe akora umuziki w’uruhurirane rw’injyana za Kinyafurika na Dancehall. Ni umwe mu bari kwigaragaza muri iyi minsi. Mu gihe amaze mu kibuga cy’umuziki amaze gushyira hanze indirimbo nka: ‘You’, ‘Why’, ‘Icyoroshye’, ‘Byina’, ‘Super Star’ n’izindi nyinshi.

Arthur Nkusi uri gutegura iserukiramuco ry’urwenya ‘Seka Fest’ yabwiye INYARWANDA ko Charly&Nina ndetse na Sintex bazaririmba muri iri serukiramuco ry’urwenya kuya 30 Werurwe 2019. Yavuze ko bari no kuvugana n’undi muhanzi uzaririmba kuya 31 Werurwe 2019 ubwo iri serukiramuco rizaba risozwa.

Sintex yanditse kuri konti ya instagram, avuga ko “Gahunda ni gahunda muri ‘Seka Fest’ aho muzaba muri kumwe na Charly&Nina. Tuzahahurire.” Charly&Nina na bo banditse kuri instagram, bateguza abakunzi babo bagira bati “Muraho neza! Tariki 30 Werurwe 2019 muzaze twishimane muri Seka Fest izabera i Gikondo ahabera Expo.”

Sintex ategerejwe mu iserukiramuco ry'urwenya 'Seka Fest'.

Kuya 24 Werurwe 2019 hazaba igitaramo cya mbere kizakorwa na Michael Sengazi cyiswe ‘One man show’. Kuya 25 kugera kuya 29 Werurwe 2019, ibitaramo bizabera muri bisi zitwara abantu mu Mujyi wa Kigali, kwinjira bizaba ari ubuntu. Kuya 30 Werurwe 2019 hazaba igitaramo kizahuriza hamwe abanyarwenya Teacher Mpampire, Madrat&Chiko, Eddie Butita, Jaja Bruce, Akite. Aha ibirori bizayoborwa na Alex Muhangi.

Tariki 31 Werurwe 2019 hategerejwe igitaramo gikomeye kizakorwa na Basket Mouth, , Eric Omondi, Patrick Salvado, Seka rising stars( abanyarwenya bo muri Seka bakizamuka). Ibirori bizayoborwa na Arthur Nkusi. Kwinjira mu gitaramo kizakorwa na Michael bizaba ari ibihumbi bitanu (5 000 Frw). Kwinjira mu bitaramo bya Comedy Store ni 5 000 Frw, 10 000 Frw mu myanya y’icyubahiro (VIP).

Igitaramo cya nyuma kizaba tariki 31 Werurwe, kizakorwa na Basket Mouth Ku munsi wa nyuma w’ibitaramo tariki 31 Werurwe 2019. Kwinjira ni 10, 000 Frw mu myanya isanzwe. Ni mu gihe mu myanya y’icyubahiro ari 20, 000 Frw. Ku muntu umwe ushaka kwitabira ibi bitaramo byose asabwa kwishyura 15,000 Frw. Mu myanya y’icyubahiro(VIP) akishyura 30,000Frw. 


Charly&Nina batumiwe muri Seka Fest.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND