RFL
Kigali

20 Km de Bugesera 2019 yahawe inkunga na DP Singh Associates Ltd - AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/03/2019 11:51
1


20 km de Bugesera 2019 ni irushanwa riteganyijwe kuwa 12 Gicurasi 2019 mu Karere ka Bugesera, irushanwa rizaba riba ku nshuro yaryo ya kane kuva ryatangira muri 2016. Kuri uyu wa Kabiri rero nibwo DP Singh Assciates Ltd yashyize inkunga muri iri rushanwa ritegerejwe mu mezi abiri ari imbere.



DP Associations Ltd ni kompanyi n’ubundi ya DP Singh, umuhinde ukorera mu Rwanda agafasha abantu batandukanye baba bifuza ibijyanye no kwiga imishinga mito n’iminini, ubugenzuzi mu mari, ibijyanye n’imisoro ndetse no kuba bagufasha ibindi byose bitandukanye bifite aho bihurira n’imari. Iyi kompanyi rero yatanze ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500,000 FRW), amafaranga aziyongera ku yo abandi batera nkunga bazatanga kugira ngo iri rushanwa rimaze gushinga imizi rikomeze rizamuke umwaka ku wundi.


Ubwo DP Singh Associates Ltd yashyikirizaga Gasore Serge Foundation inkunga izitabazwa muri 20 Km de Bugesera 2019


Uwamariya Gloriose umukozi ushinzwe imibanire no kumenyekanisha ibikorwa mu kigo Gasore Serge Foundation niwe washyikiriye inkunga

Aganira n’abanyamakuru, DP Singh yavuze ko mu kazi bakora kajyanye no gufasha abantu mu bijyanye n’imari ahanini banareka uko babona imari, asanga ari ingenzi kuba bafasha igikorwa nka 20 Km de Bugesera ari byiza kuko ngo nyuma yo guhabwa amakuru na murumuna we wayikurikiye yasanze byaba ari ugufasha mu kubaka igihugu biciye muri siporo.

“Namenya 20 Km de Bugesera nyibwiwe na murumuna wanjye wakoranye na Gasore Serge Foundation. Yambwiye ko ari igikorwa cyiza kandi ko gahunda yagiranye nabo zagenze neza bityo nyuma naje kwegerana na Gasore Serge Foundation niko kubatera inkunga”. DP Singh


DP Singh umuyobozi mukuru wa DP Singh Assciates Ltd yateye inkunga 20 Km de Bugesera 2019

DP Singh uvuga ko ari umuhinde nk’ubwenegihugu ariko akaba umunyarwanda mu mutima, ngo muri kamere ye akunda kuba yafatanya n’abantu bakora ibintu biri ku murongo kandi ko azakomeza gufatanya na Gasore Serge Foundation mu gutegura no gushaka uko 20 Km de Bugesera yakomeza kuba irushanwa rikomeye kurushaho.

“Nka DP Singh Associates Ltd nta kintu mbona cyatubuza gukomeza gutera inkunga 20 Km de Bugesera kuko ni igikorwa kiri mu baturage. Ni irushanwa rituma abatuye mu Bugesera bongera kumwenyura, nanjye rero nkunda abaturage bishima nabigizemo uruhare”. DP Singh


DP Singh avuga ko ari umuhinde mu mpapuro akaba umunyarwanda ku mutima 

Tariki 7 Gashyantare 2019 ubwo abanyamakuru bamenyeshwaga igihe 20 Km de Bugesera 2019 izabera, Gasore Serge nyiri akaba n’umuyobozi mukuru w’ikigo Gasore Serge Foundation gifite mu maboko irushanwa, yavuze ko mu byifuzo bye yumva irushanwa ryazaba ryiza mu mitegurire n’imigendekere yaryo kuruta uko ryaba ryiza mu bihembo nyamara imigendekere yaryo yabaye mibi.

“20 Km de Bugesera y’uyu mwaka wa 2019 twifuza ko yaba nziza kurusha izindi zayibanjirije. Gusa ahanini usanga irushanwa ryitwa ryiza abantu turebye cyane ku bihembo. Ibihembo ni ikintu kimwe no kuba irushanwa ryagenda neza ni ikindi, turashaka mbere na mbere ko rizaba ryiza mu mitegurire ibihembo bikaza nyuma”. Gasore


Gasore Serge niwe wazanye igitekerezo cy'irushanwa rya 20 Km de Bugesera rigiye kuba ku nshuro ya kane 

Abakinnyi bashaka kuzitabira 20 Km de Bugesera 2019 baziyandikisha baciye kuri buri biro by’imirenge igize akarere ka Bugesera. Bashobora kandi kwiyandikishiriza ku nzu y’urubyiruko ya Nyamata kimwe n'uko uwabasha kugera ku kigo Gasore Serge Foundation kiri i Ntarama nawe ashobora kwandikwa.


Mutakwampuhwe Brigitte umukozi ushinzwe ibikorwa muri DP Singh Associates Ltd akaba n'umukinnyi ukomeye mu ikipe ya APR Women Volleyball Club

By’akarusho, ushobora kwiyandikisha uciye kuri 20km.inyarwanda.com ugakurikiza amabwiriza agenga ushaka kwiyandikisha.

Biteganyijwe ko mbere y'uko 20 Km de Bugesera 2019 iba hazagenda haba ibikorwa bimwe na bimwe biyibanziriza (Pre-Events) muri gahunda yo kuyitegura neza no kwiyibutsa uko izayibanjirije zagenze.

20 Km de Bugesera ni irushanwa mbere na mbere riba rigamije iterambere rya siporo ngororamubiri, ariko ku nsanganyamatsiko zitandukanye zirimo kubungabunga ibidukikije, kurwanya ibiyobyabwenge, kwirinda inda zitateganyijwe mu rubyiruko.


20 Km de Bugesera 2019 izaba tariki 12 Gicurasi 2019

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
    





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kayihura5 years ago
    Ngo avuga ko ari umuhinde ku ruhu ngo akaba umunyarwanda ku mutima?oyaaaa umunyarwanda ni mwene Gihanga naho abo banyamahanga ni abanyamahanga ntacyo dupfana,ejo udasanga batangira kwiyitirira ubutaka bwacu.muzarebe abirabura bitwa aba siddi mu buhinde uburyo bakorerwa ubugome n abahinde,bahamaze imyaka magana ariko icyabereka ubunyamaswa aba bahinde babakorera muzajye youtube muzumirwa.njye nibaza kuki Afrika yakira aba banyamahanga?nkaho yazanye abo bene wacu bakandamijwe tukabavana muri uko kuzimu ,none dore umunyamahanga nuramwuzuza aha ejo bundi tuzatangira kurwanira ubutaka bwacu n abana be kandi ari gakondo yacu.ibi bigomba guhinduka Afrika igasubiza aba banyamahanga mu bihugu byabo.





Inyarwanda BACKGROUND