Kigali

Kigali: TECNO yatunguye bamwe mu bagore ibifuriza umunsi mwiza wabo ibaha akarabo n’ubutumwa-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/03/2019 21:33
0


Sosiyete icuruza telefoni TECNO yatunguye bamwe mu bagore bari mu Mujyi wa Kigali ibifuriza umunsi mwiza wabo ibaha akarabo na ‘carte’ yanditseho amagambo ajyanye n’uyu munsi; ibintu byanyuze benshi mu bagore bagiye batungurwa n’abakozi ba TECNO babasangaga mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali.



Tariki 08 Werurwe buri mwaka u Rwanda rwifatanye n’Isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore. Ni umunsi uhuhirana no kuzirikana agaciro ku mugore mu muryango ndetse n’uruhare rwe mu iterambere.

TECNO kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Werurwe 2019 yifatanyije na bamwe mu bagore batuye mu Mujyi wa Kigali mu kwizihiza uyu munsi wabo.  Iki gikorwa cyabaye mu Mujyi wa  Kigali, kwa Makuza, kuri CHIC no muri gare y’Umujyi wa Kigali.

Bamwe mu bagore bo mu Mujyi wa Kigali batunguwe na TECNO ibifuriza umunsi mwiza wabo.

Yves Niyonkuru Ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza akoresheje imbuga nkoranyambaga muri TECNO, yabwiye INYARWANDA, ko iki gikorwa basanzwe bagikora buri mwaka.

Avuga ko abagore bakiriye neza iki gikorwa kuko batari babyiteguye. Ati “Babyakiriye neza kuko ntabwo baba biteguye ko tubakorera nka bakiriya twakoze ariko ibyo babibonye kuriya barushaho kutwiyumvamo tukaguma dugakorana.”

Kugeza ubu Tecno ifite ku isoko telefoni yitwa Tecno Camon 11 PRO.

Ni ibyishimo kubahawe akarabo.

Bamwe mu bakozi ba TECNO bashyiraga akarabo n'abagore bari mu modoka.

TECNO ivuga ko izakomeza kwifatanya n'abakiriya bayo mu bihe bitandukanye.

AMAFOTO: Iradukunda Desanjo-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND