Umukobwa w'imyaka 16 yishe mukuru we amukatishije ijosi umukasi nyuma yo gutongana bapfa imyenda yambaye ntayikorere isuku.
Umukobwa w'imyaka 16, mu mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda yambuye ubuzima umuvandimwe we w’imyaka 19 bapfuye imyambaro. Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 05 Werurwe rishyira ku wa 06 Werurwe 2019.
Polisi ya Kampala mu murwa mukuru wa Uganda yatangaje ko aba bavandimwe bombi batangiye bashyamirana kuko umukuru yari yambaye ikanzu y’umuto nta burenganzira amuhaye ndetse ngo yanayikuramo ntayikorere isuku. Uyu muto yasabye umukuru gukorera isuku ikanzu yambaye nawe arabyanga agira ati “Nintabikora se urangira ute?” Iri jambo ngo ryababaje umuto ntiyabasha kwitangira mu burakari abatura imakasi yari hafi mu gihe barwana aza kuyikubita mukuru we mu ijoshi aramukomeretsa cyane.
Umuvandimwe muto amaze kubona ibyo akoze yirutse ahungira kwa nyirasenge kuko ababyeyi b’aba bakobwa bombi batari bahari. Nyuma yo gushira igihunga ni bwo uyu mukobwa w’imyaka 16 yasobanuye ibyabaye ajyanwa mu nzego z’umutekano.
Abaturanyi bumvise uyu mukobwa ataka nibo bihutiye kumujyana kwa muganga ariko biba iyanga kuko bari bakererewe dore ko yahise ashiramo umwuka bakimugeza kwa muganga.
Ikinyamakuru Daily monitor cyandikirwa muri Uganda cyanditse ko uyu mukobwa yari asanzwe atakira nyina ko atabanye neza n’umuvandimwe we ngo kuko amufatira nabi imyambaro.Ibyatangiye ari amakimbirane asanzwe hagati y’abavandimwe byavuyemo urupfu no gufungwa kw’abonse ibere rimwe.
Src: Daily monitor
TANGA IGITECYEREZO