RFL
Kigali

Nyamasheke-Women's Day: Madamu Jeannette Kagame arahemba abakobwa batsinze neza ibizamini bya Leta

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:8/03/2019 14:51
0


Uyu munsi tariki 8 Werurwe ku isi yose hizihizwa umnsi mpuzamahanga w’abagore. Mu Rwanda ku rwego rw’igihugu uyu munsi wizihirijwe mu karere ka Nyamasheke aho Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibi birori biri bunahemberwemo bamwe mu bana b’abakobwa batsinze cyane mu bizamini bya Leta.



Uyu munsi mpuzamahanga wahariwe umugore, muri uyu mwaka wa 2019 insanganyamatsiko igira iti “Dufatane Urunana, Twubake Umuryango Utekanye.” Nk'uko MIGEPROF yakomeje kubigaragaza binyuze ku rukuta rwayo rwa Twitter, uyu munsi wizihizwaga ari Yubile y’imyaka 25 ishize umugore asubijwe ijambo no mu kwishimira uruhare rw'umugore n'umugabo mu iterambere ry'umuryango hanashakwa umuti w'ibibazo bikibangamiye iri iterambere.

Ku rwego rw'igihugu ibi birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'abagore byizihirijwe mu karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Kagano, Akagali ka Ninzi, umudugudu wa Kigugu aho abayobozi batandukanye bifatanyije n'abaturage bo muri Nyamasheke. Umushyitsi mukuru muri ibi birori biri kubera i Nyamasheke ni Madamu Jeannette Kagame umufasha wa Perezida Kagame.

Kuri uyu munsi kandi, mu kurushaho gusigasira ubukangurambaga bwo guteza imbere uburezi bw'umwana w'umukobwa bwatangijwe muri 2005 na Madamu Jeannette Kagame ari nawe mushyitsi mukuru mu birori by’uyu munsi, biteganyijwe ko hari buhembwe abakobwa 234, basanze umuryango mugari BPG Alumni w'abandi 5,852 bamaze guhembwa kugeza uyu munsi. Abo bakobwa bari buhembwe ni abatsinze neza ku rwego rw'igihugu ibizamini bisoza ibyiciro by'amashuri abanza n'amashuri yisumbuye.

Madamu Jeannette Kagame arahemba abana b'abakobwa batsinze neza

Ku bijyanye n’ubwo bukangurambaga mu myigire y’umwana w’umukobwa, ni igikorwa ngarukamwaka Imbuto Foundation ikora. Madamu Jeannette Kagame akaba ari we uza kuba ashyikiriza ibihembo Inkubito z’Icyeza 27 muri 234 bazahembwa uyu mwaka mu gihugu hose. Aba ni abakobwa batsinze neza mu bizamini bya Leta muri 2018, mu mashuri abanza, icyiciro rusange n'amashuri yisumbuye.

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore, Dr. Jeannette Bayisenge yavuze ko mu byo kwishimira harimo uruhare abagore bagize mu migendekere myiza y'amatora y'abadepite ndetse bakiyamamaza bagatorwa ubu bakaba bagize 61% by'abagize Inteko Nshingamategeko. Yongeyeho kandi ko hari ibyo biyemeje mu iterambere rusange ryabo ati “Ba Mutima w’urugo biyemeje gufata iya mbere muri gahunda ya "100 Women" aho baherekeza bagenzi babo haba mu bujyanama no mu bushobozi bagamije kubafasha kugera ku nzozi zabo".

Dr. Bayisenge Jeannette yashimiye Perezida wa Repubulika y'u Rwanda

Habayeho Ikiganiro n'umukobwa w'icyitegererezo cyatanzwe na Dr Claire Karekezi ukora mu bitaro bya Gisirikare akaba ari Inzobere mu kubaga mu mutwe. Dr Karekezi yaganiraga n'abitabiriye umunsi mpuzamahanga w'Abagore, ku bibazo bibangamira uburezi bw'umwana w'umukobwa n'uko byakemuka. Abagore basabwe kurushaho kubyaza umusaruro amahirwe Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yabashyiriyeho, bitabira gukorana n’ibigo by’imari birimo na SACCO, gahunda ya NEP-“KORA WIGIRE” itanga amahirwe ntagereranywa ku bagore n’urubyiruko.

Dr. Bayisenge Jeannette kandi yagize ati “Kwizihiza uyu munsi ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma tukisuzuma tureba aho tuvuye, aho tugeze ndetse tukajya inama y'ibigomba gukorwa kugira ngo turusheho kwihuta mu iterambere” Mu ijambo rye kandi yashimiye cyane bidasubirwaho, Perezida Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame ashimangira ko adahwema guharanira icyateza imbere umuryango nyarwanda aha ijambo umugore kugira ngo afatanye na basaza be kubaka igihugu giteye imbere.

Abaturage bo muri Nyamasheke bizihiwe cyane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND