RFL
Kigali

Canada: Yizihiza isabukuru y’amavuko, Cedric yasohoye amashusho y’indirimbo ‘I surrender’-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/03/2019 11:02
0


Umuhanzi nyarwanda ukorera umuziki mu Mujyi wa Ottawa muri Canada ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Cedric Tumukunde [KgBoy] yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo nshya yise ‘I Surrender’, avuga ko yakubiyemo amagambo y’urukundo.



Cedric yavutse kuya 05 Werurwe 1996, ubu arizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 23. Avuga ko yatangiye kwiyumvamo impano y’umuziki akiri muto. Yatangiye kuririmba 2012 atangiriye muri korali aho yigaga mu mashuri yisumbuye Ecole Technique St Kizito i Save.

Kuri ubu amaze gukora indirimbo ‘Fake Love’ ndetse na ‘I Surrender’ yashyize hanze. Yabwiye INYARWANDA ko ashaka gukora umuziki kurenza ikindi kintu icyo ari cyo cyose.

Yavuze ko iyi ndirimbo ye ‘I surrender’ ari indirimbo y’urukundo yanyujijemo amagambo ataka umukobwa. Ati “Ni ndirimbo ikubiyemo amagambo y’urukundo. Natakaga umukobwa kubera uburanga bwe nka mubwira ko namwihebeye no kumupfira nabikora.”

Iyi ndirimbo ‘I Surrender’ yanditswe na Sosthene. Avuga ko nawe hari amagambo yongeyemo atandukanye andi arayasimbuza.

‘Beat’, ‘Mixing’, ‘Mastering byakozwe na Producer Bob Pro. ‘Recording’ yayikoranye na Balley Recording Studio iherereye muri Ottawa/Canada. Amashusho yakozwe na EK Visions Media hano Ottawa/Canada.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'I SURRENDER' YA KGBOY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND