RFL
Kigali

SKOL yahaye G.S Nzove imyambaro y'ishuri inatanga Mituweli ku baturage 1,315-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/03/2019 22:48
0


Uruganda 'Skol Brewery Ltd Rwanda' rwenga rukanatunganya ibinyobwa bisindisha n’ibidasindisha, rufatanije n’abaterankunga bo mu Bubiligi batanze imyambaro y’ishuri (uniform) ku banyeshuri 606 biga muri G.S Nzove, banatanga ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de sante) ku baturage 1315.



Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Werurwe 2019. Ikicaro cy’uruganda Skol giherereye mu kagari ka Nzove Murenge wa Kanyinya akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. Muri metero nke ni ho ikipe ya Rayon Sports (Gikundiro) ikunze gukorera imyitozo.

Urwunge rw’amashuri rwa Nzove rwahawe imyambaro y’ishuri (uniform) riherereye muri metero ijana (100) uvuye ku cyicaro cy’uru ruganda. Amashuri abanza ari haruguru y’umuhanda, mu gihe ayisumbuye ari h’epfo y’umuhanda.

Abaturage bahawe ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de sante) ni bamwe mu batishoboye bo mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyarugenge. Abana bahawe imyambaro y’ishuri (uniform) ni 606 mu bana 2 237 biga mu mashuri abanza na 267 biga mu cyiciro rusange. 


Skol n’abaterankunga batanze imyambaro y’ishuri ku banyeshuri ba G.S Nzove :

Abayobozi n’abakozi b’uruganda Skol n’abaterankunga bo mu Bubiligi, basuye iri shuri baganiriza abana bahaye imyambaro, babahaye amakayi yo kwandikamo, ibitabo, ibikoresho byifashishwa mu gushushanya n’ibindi.

Abana biga mu mashuri abanza kuri iki kigo bakiriye abashyitsi babasuuye, barabaririmbira, bamwe bari bafite ibyapa byanditseho amagambo aha ikaze abashyitsi.

Amashuri yasuwe ni ayo mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri w’amashuri abanza ; abana baririmbaga indirimbo ziri mu rurimi rw’Igifaransa, Icyongereza bakira abashyitsi.

Nsengiyumva Andre Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Nzove, yatubwiye ko bishimiye inkunga bahawe n’uruganda rwa Skol n’abafatanyabikorwa . Ati « Twishimiye inkunga uruganda rwa Skol rwaduhaye bafatanyije n’abaterankunga baturutse mu Bibiligi. Baduhaye ‘uniform’ z’abana 606 mwabonye ko abana bari bishimiye ariko natwe twari twishimye cyane. »

Avuga ko nta kindi bagendeyeho baha imyambaro y’ishuri abanyeshuri ahubwo bahereye mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri w’amashuri abanza.

Yavuze ko bagifite n’ibindi bibazo byinshi kuri iri shuri ariko ko baganiriye n’ubuyobozi bw’uruganda Skol n’abaterankunga bakabemerera y’uko bazafatanya kubikemura. Yongeyeho bateganya kwimura iki kigo mu minsi iri imbere bitewe n’uko kiri hafi n’igishanga.

SKOL n’abaterankunga bo mu Bubiligi batanze ubwisungane ku baturage :

Skol n’abaterankunga bo mu Bubiligi batanze inkunga y’ubwisungane mu kwivuza ku baturage batishoboye bava mu Mirenge itandukanye y’akarere ka Nyarugenge. Abaturage benshi bahawe ‘mutuelle de sante’ bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe.

Abahawe ‘mutuelle de sante’  ni 1 315 ; bagaragaje akanyamuneza ku maso abandi bacinya akadiho bashima bikomeye Skol n’abaterankunga babatekerejeho.

Stephano wavutse mu 1936 na Yuriyana wavutse mu 1944 batubwiye ko bishimiye guhabwa ubwisungane mu kwivuza. Bavuze bajya bagorwa no kubona amafaranga yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Niyibizi Jean Claude Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanyinya, yabwiye INYARWANDA, ko mu Murenge ayobora gutanga ubwisungane mu kwivuza byari bkuri 91.4% ubu ngo uyu mubare wazamutse kuburyo wageze kuri 98.1% bitewe n’inkunga bahawe na Skol ndetse n’abafatanyabikorwa.

Yavuze ko Skol yakoze igikorwa cyiza kandi ko biri mu murongo wa Leta y’u Rwanda. Ati « Iki gikorwa Skol iba ikoze ni cyiza cyane. Yinjira neza mu murongo w’ubuyobozi buhora bakangurira abafatanyabikorwa baje gukorera mu gihugu cyacu ko ntabwo bakwiriye kuba barebera gusa ahubwo na bo bakwiriye kugira uruhare mu buzima rusange bw’igihugu."

Umuyobozi w’Uruganda rwa SKOL, Ivan Wullffaert,

Bwana Ivan yavuze ko abaterankunga bo mu Bubiligi bafatanyije mu gikorwa cyo gufasha, mu mwaka ushize bagendereye u Rwanda basura uruganda Skol n’ibindi bice bitandukanye by’u Rwanda babona ko hari byinshi bakwiye gufashamo.

Ati « Umwaka ushize inshuti zo mu Bubiligi zasuye uruganda rwa Skol n’ibindi bice by’u Rwanda. Mu ngendo bakoze babonye ko hari abaturage bakwiriye gufashwa.

Bakusanyije miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda, yagabanyijwe mu kugura imyambaro y’abanyeshuri (uniform) andi ashyirwa mu kugura ubwisungane mu kwivuza ku baturage. »

Yavuze ko nk’uruganda Skol uretse kuba bakora ibinyobwa banashishikajwe no kugira uruhare mu iterambere ry’abaturage. Avuga ko benshi mu bakozi b’uru ruganda bahembwa neza kandi ko ari abaturanyi kuri uru ruganda. Ashimangira ko ari ishema kuri bo kugira uruhare mu iterambere ry’Umurenge wa Nzove.

Umuyobozi w'Umurenge wa Kinyinya, Niyibizi.

Abanyeshuri bishimiye inkunga bahawe.

Abahawe inkunga y'ubwisungane mu kwivuza bashimye.....

Abaterankunga bo mu Bubiligi basinye mu gitabo cy'abashyitsi.

Umusaza Stephano watangiye 'mutuelle de sante'.


Ubuyobozi bw'Umurenge wa Kanyinya bwashyikirijwe inkunga y'ubwisungane mu kwivuza ku baturage babo.

AMAFOTO: waniggapictures






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND