Pariki y’Akagera ni imwe muri pariki 4 nkuru z’igihugu, igizwe n’umukenke nawo ubamo inyamaswa nyinshi zitandukanye. Benshi mu basura iyi pariki baba bagiye kureba izi nyamaswa.Wilson Tours, ikompanyi izobereye mu bukerarugendo bw’amapariki mu Rwanda, yadufashije gutembera iyi pariki.
Pariki y’Akagera
ikomora izina ku mugezi w’Akagera uyikikije, yashinzwe ahagana mu mwaka 1934 ishinzwe n’abakoloni b’ababiligi
bayoboraga u Rwanda icyo gihe. Iyi pariki
ikora ku turere dutatu tw’intara y’uburasirazuba aritwo Nyagatare, Gatsibo na
Kayonza. Gusura iyi pariki bigusaba kuba waje ufite igihe gihagije kandi
wihangana kuko ushobora kumara n’amasaha
arenga 8 wicaye mu modoka uzenguruka mu mihanda y’iyi pariki ureba inyamaswa
birumvikana. Gusa nanone kuko uba ufite amatsiko
yo kureba ibyiza nyaburanga byayo, benshi ntibarambirwa.
Uturutse i Kigali werekeza muri iyi pariki ubura ibilometero
bicye kugirango ugere muri pariki neza, ubanza kugera mu murenge wa Rwinkwavu mu karere
ka Kayonza. Aha ntiwaharenga ubayoboye
atababwiye ibya sitade ya mbere yabayeho mu mateka y’u Rwanda iherereye aha mu Rwinkwavu.Yubatswe n’abakoloni b’ababiligi ndetse ngo n’umwami Mutara wa III Rudahigwa yayicongeyeho ruhago.
Urenze iyi sitade gato imbere usanga ikiyaga cya Kadiridimba
gisa nk’aho ari gito mu bunini ariko nyamara ngo ni kirekire mu bujyakuzimu. Impamvu ubujyakuzimu bwacyo
butazwi neza ni uko hacukurwamo amabuye y’agaciro kuva mbere y’ubwigenge bw’u Rwanda, ni ukuvuga mu mwaka 1962 kugeza magingo aya, kandi bacukura bagana hasi.
Hari ikindi ariko iki kiyaga kizwiho! Kera ikamyo y’uruganda rwakoraga inzoga icyo gihe (kugeza n’ubu) BRALIRWA yaguye muri iki kiyaga ,irashakishwa kugeza n’ubu ntiraboneka. Bivugwa ko inzoga zarimo ubu zakonje neza nk’iziri muri firigo (icyuma gikonjesha) ziramutse zibonetse zaba zigwa ku nyota y’abagera ku gasembuye!
Twinjiye aho ubuyobozi bwakirira abagana pariki y’Akagera
Ikintu cya mbere
gikorwa ukimara kwinjira muri pariki, urabanza ukabwirwa amabwiriza y’uko ukwiye kwitwara muri pariki y’Akagera ndetse n’amateka yayo. Winjiye
muri pariki uba ugomba kwirinda urusaku, imodoka zigomba kuzimya
imiziki; ndetse nta n’ugomba kugira ikintu icyo aricyo cyose ajugunya hasi muri
pariki. Ntawe kandi upfa gusohoka mu
modoka uko abonye kose.
Mbere yo kujya gutemebra muri parike habanza umwanya wo gusobanurira abasuye parike iby'amategeko n'amabwiriza
Ukigera aho ubuyobozi bwa pariki
y’Akagera bwakirira abantu, uhasanga abantu benshi baje gusura ukibaza niba
iteka ariko bihora. Byanteye kwegera umukozi wakira abantu bose basura iyi
pariki mubaza umubare w’abantu yakira nibura buri munsi . Yagize ati “Muri
rusange abantu biyongera bitewe n’igihe runaka, mu mpeshyi ni ukuvuga kuva mu
kwezi kwa 6 kugeza mu kwa 9 abantu baba ari benshi kurusha andi mezi, ku munsi
hari ubwo twakira nk’amatsinda 20 kandi aba agizwe n’abantu barenze 2, ngereranije
twakira nk’abantu 30 ku munsi muri rusange.”
Twinjiye muri pariki y’Akagera
Muri pariki harimo imihanda ba mukerarugendo banyuramo bagenda bareba inyamaswa zitandukanye. Hari zimwe mwegera kugira ngo muzirebe neza, aho bishoboka. Aha twavuga nk’impala, mparage n’imbogo. Inyamaswa ziba ziri ahantu hatandukanye kubera impamvu 3 zirimo ikirere, ibyo kurya byazo n’umutekano wazo.
Imbogo (buffalo)
Burya imbogo y’ingabo n’ingore zitandukanira ku mahembe. Amahembe y’imbogo z’ingore aba ari maremare asa nk’ananutse .Ni
mu gihe imbogo z’ingabo zo zigira
amahembe asa nk’abyibushye kandi ari
magufi.
Imparage
Zanitiriwe imirongo yari mu mihanga yo mu Rwanda mu minsi ishize, imirongo yerekana aho umunyamaguru yemerewe kwambukira umuhanda ucamo imodoka (zebra crossing mu cyongereza ) kubera ibara ryazo ry’umukara n’umweru . Nsengiyumva Anaclet umwe mu bakozi ba Wilson Tours adusobanurira ibijyanye na pariki yagize ati “Burya habaho akaremangingo kitwa melanine gatuma impu z’abantu cyangwa z’inyamaswa muri rusange zigira uruhu runaka.Ingano y’aka karemangingo ka Melanine iyo ibaye nyinshi nibwo uruhu rw’inyamaswa runaka ruba umukara cyane. Burya ngo Imparage igira akaremangingo ka Melanine nyinshi cyane, ibituma muri rusange impala zivugwa ko zifite ibara ry’umukara.”
Impala
Ni inyamaswa zifite ibara rimwe
zaba ingabo cyangwa ingore. Gusa ingabo ziba zifite amahembe maremare kandi
zizwiho kuba ingabo imwe ishobora kugira ingore nyinshi zitwa abagore bayo. Buri
ngabo ihora irwana ishaka kuba ariyo iba umutware ufite abagore benshi. Iiyo
itsinze yayindi ifite ingore nyinshi ifata umwanya wayo .ya yindi igasohoka
ikajya kubana n’ingabo gusa.
Agasumbashyamba
Burya uko ingabo zirya siko ingore zirya. Ingore zirya ibiro 56 ku kigereranyo kuko itarisha iraramye burya ahubwo irisha ibiyegereye. Ni mu gihe ingabo zo zirarama zikarisha hejuru mu biti kure hashoboka, ku munsi ishobora kurisha ibiro nka 65 . Muri iyi pariki hari inyamazwa nyinshi kandi zose zigiye zihariye mu buryo zibaho mu buzima bwa buri munsi. Hari iziba mu mazi mu biyaga bitandukanye biri muri iyi pariki nk’Ihema n’ibindi bitandukanye. Hari n’iziba mu mu mashyamba no mu mukenke wo muri iyi pariki . Gusa zimwe muri zo biragoye kuzibona cyane cyane nk'izihiga nijoro cyangwa se izitinya urusaku zihunga iyo zumvise imodoka. iyo hakonje kandi iziba mu mazi nazo zigumiramo ku buryo kuzibona biba ari amahirwe.
Andi mafoto menshi, reba hepfo gato
TANGA IGITECYEREZO