RFL
Kigali

Nicole Ituze yasohoye indirimbo 'Warandamiye' ahamya ko izahembura mu buryo bwose abazayumva-YUMVE

Yanditswe na: Editor
Taliki:26/02/2019 9:37
0


Nicole Ituze ufite inyota yo gutera imbere mu muziki wa Gospel, kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Warandamiye'. Ni indirimbo ikubiyemo amagambo avuga ku gukomera kw'Imana aboneka muri Bibiliya muri Zaburi ya Dawidi.



Nicole Ituze uzwi nka Nick Nicole mu muziki yabwiye Inyarwanda.com abantu bari bwumve iyi ndirimbo ye nshya bahembuka mu buryo bwose. Ati: "Abagira umwete wo kumva iyi ndirimbo yanjye bitezweho guhembuka mu buryo bwose." Si ubwa mbere Ituze Nicole akoze indirimbo kuko kuri ubu afite indirimbo esheshatu (6). Abifuza kuzumva bazikura ku Inyarwanda.com no ku rukuta rwe rwa YouTube.


Ituze Nicole uzwi nka Nick Nicole mu muziki

Ituze Nicole yabwiye Inyarwanda ko yakunze cyane kuririmba bitewe n'uburyo yabonye se yaritabye Imana azize impanuka ubwo yari agiye mu ivugabutumwa aherekeje korali Impuhwe ibarizwa muri ADEPR paroisse ya Gisenyi. Yatanze ubutumwa ku bantu abasaba gushyigikira impano ziri mu bana b'abanyarwanda hirya no hino mu gihugu. 

UMVA HANO 'WARANDAMIYE' INDIRIMBO NSHYA YA NICOLE ITUZE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND