RFL
Kigali

Harmonize uvuga ko indirimbo ze zifitanye isano na filime z’impinde yihakanye Sarah umukunzi we

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:26/02/2019 7:57
0


Mu kiganiro uyu muhnzi Harmonize yabarijwemo ibibazo bitandukanye kuri uyu wa mbere, byarangiye ashimangiye ko nta mukunzi afite mu gihe byari bizwi ko ari mu rukundo n’umukobwa witwa Sarah.



Ni ikiganiro cyanyuze uri imwe muri Radiyo zo mu gihugu cya Nigeria muri iki gitondo cyo kuwa mbere, yitwa The Beat 99.9 FM iherereye mu mujyi wa Lagos aho ari gukora Media Tour.

Ikibazo cya mbere yabajijwe cyagiraga kiti, “Kuki abantu benshi bo muri Tanzaniya usanga bafite imbaraga nyinshi banagaragara ku mbuga nkoranyambaga arikobyagera mu gihe cyo gutora ntibabihe umwanya?”

Mu gisubizo cye Harmonize yagize ati “Ni uko usanga akenshi bihendutse kujya ku mbuga nkoranyambaga bareba ibiri mu nyungu zabo kandi si ku byamamare gusa ahubwo usanga iyo ari ibintu by’imbere mu gihungu batabirebaho kereka hajemo ibindi bihugu.”

Ikindi kibazo Harmonize yabajijwe cyari ikibazo kireba ku buzima bwe bwite. Yabajijwe ati “Tubona Diamond na Tanasha kenshi, ese wowe nta mukunzi ufite?”

Harmonize mu gisubizo cye yanavugiyemo ko nta mukunzi afite yasubije agira ati “Ibaze rwose, Njyewe? Reka reka, nta mukunzi mfite ahubwo ndi kumushakisha…Ubundi uretse ko ntanakunda kuvuga kuri ibyo bintu by’urukundo rwanjye. Urabizi abenshi mu bafana banjye ni igitsina gore, rero ndamutse nsubije hari abo bibabaza.”

Harmonize yihakanye Sarah wari uzwi nk'umukunzi we avuga ko ari gushakisha

Ikibazo cya gatatu Harmonize yabajijwe ni “Tuzi ko muri Tanzaniya hari ibyamamare bitandukanye kandi ejo habaye itangwa ry’ibihembo bya Oscars ese wowe ibijyanye na filime no kuzirebani izihe ukunda?”

Harmonize yasubije ubwoko bwa filime akunda ko ari impinde ati “Muri Tanzaniya, Afurika y’Epfo ndetse n’ahandi hariyo ibyamamare bitandukanye nka Diamond Platnumz, Rayvanny, Mbosso, Lavalava, Queen Darleen, Vanessa Mdee ibisubizo by’abanyakenya n’iabandi. Ku kijyanye na filime rero, kuva nkiri umwana muto nkunda cyane filime z’impinde ni nayompamvu akenshi uzumva zimwe mu ndirimbo zanjye, amajwi ajya kugendana n’akoreshwa muri filime zabo.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND