Mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Boneza hamaze iminsi ibiri habera igiterane cyatumiwemo Theo Bosebabireba na korali Bethlehem y'i Rubavu muri ADEPR. Iki giterane cyaranzwe n'ubwitabire buri ku rwego rwo hejuru by'akarusho Theo Bosebabirena yishimirwa mu buryo budasanzwe.
REBA HANO UKO BYARI BIMEZE ,..BOSEBABIREBA YAKURIWE INGOFERO
Ni igiterane cyiswe 'Fearless faith for the Gospel Festival' cyabaye mu gihe cy'iminsi ibiri tariki 23-24 Gashyantare 2019 kibera mu ishuri rya Kivu Hills Academy giherereye mu murenge wa Boneza. Ni igiterane ngarukamwaka cyateguwe n'umuryango Arise Rwanda Ministries ukuriwe na John Gasangwa. Cyitabiriwe n'abapasiteri benshi baturutse mu matorero atandukanye yo muri Rutsiro, Rubavu, Karongi, Kigali no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Theo Bosebabireba yakiranywe ubwuzu i Boneza
Mu gusoza iki giterane cy'ivugabutumwa, kuri iki cyumweru tariki 24 Gashyantare 2019, hari abantu benshi cyane dore ko salle y'ishuri rya Kivu Hills Academy yari yakubise yuzuye, abandi bahagaze hanze babuze n'aho bahagarara. Ugereranyije hari abantu bagera ku bihumbi bitatu baturutse hirya no hino mu karere ka Rutsiro. Ku munsi wa mbere w'iki giterane nabwo hari abantu benshi, gusa byari akarusho ku munsi usoza igiterane. Iki giterane cyatanze umusaruro ukomeye ku itorero rya Kristo dore ko habonetsemo abantu basaga 120 bakiriye Yesu Kristo nk'Umwami n'Umukiza wabo.
REBA HANO UKO BYARI BIMEZE ,..BOSEBABIREBA YAKURIWE INGOFERO
Theo Bosebabireba yaririmbye muri iki giterane ku wa Gatandatu no ku cyumweru ari na wo munsi wa nyuma w'iki giterane. Yishimiwe mu buryo bukomeye dore ko igiterane cyasojwe abantu benshi cyane badashaka gutaha aho wabonaga bagifite inyota yo gutaramana na Theo Bosebabireba. Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo zigera ku 10 aho yari ari kumwe n'abasore batatu babyinaga mu buryo buryoheye ijisho. Umwe muri aba basore witwa Karinganire yishimiwe cyane dore ko afite uburyo bwe bwihariye abyiniramo Imana burimo kuzunguza ikibuno, gusimbuka no kubyina aryamye hasi.
Saa moya n'iminota 25 z'umugoroba ni bwo The Bosebabireba yageze kuri stage ahabwa ikaze mu ndirimbo enye. Bakivuga izina Theo Bosebabireba, abantu bose n'iyonka bahise bahaguruka batera hejuru akaruru k'ibyishimo, ibintu byagaragaje ko uyu muhanzi akunzwe cyane mu buryo budasubiirwaho mu karere ka Rutsiro. Yahawe ikaze nyuma ya korali Bethlehem nayo yishimiwe cyane dore ko yerekanye ko ari imwe mu makorali akomeye u Rwanda rufite aho ari intyoza mu kuririmba umuziki w'umwimerere mu buhanga buhanitse.
Theo Bosebabireba yabanje gushimira abantu bategereje ko ajya kuri stage, bakihangana amasaha menshi bamutegereje. Yavuze ko kuva yavuka muri Rutsiro ari ho hantu ha mbere abonye abantu bazi kwihangana. Yahereye ku ndirimbo ye yitwa 'Umubyeyi', gusa mbere yo kuyiririmba yabajije abari mu giterane indirimbo ye bashaka ko aheraho, amajwi menshi yumvikana bamusaba ko yabaririmbira 'Kubita utababarira'. Yahise ababwira ngo 'Iyo ntabwo iri buburemo'. Ni ko byagenze koko, amaze kuririmba 'Umubyeyi', yahise abaririmbira 'Kubita utababarira', nuko ibintu bihindura isura dore ko abari mu giterane banezerewe cyane bamwe bakanamusanga kuri stage.
Theo Bosebabireba yakomeje gutambira Imana, abaririmbira iyitwa 'Yitwa ndiho', akomereza kuri 'Bizagusiga uhagaze'. Izi ndirimbo zose yaziririmbye afatanya n'abakunzi b'umuziki we dore ko rwose wabonaga bazi indirimbo ze, kuva ku za cyera kugera ku zo aherutse gushyira hanze. Theo Bosebabireba yabajije abakunze be ati 'Nzagaruke?' nuko bamusubiriza icyarimwe bati 'Yego rwose'. Yahawe akaruhuko gato, arongera ahabwa ikaze, ataramira abanya Rutsiro karahava.
Pastor Greg na Pastor Bob baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari nabo babwirije muri iki giterane, batangariye uburyo Theo Bosebabireba yishimiwe i Boneza. Icyakora nabo bizihiwe bikomeye dore ko bamusanze kuri stage bagafatanya kubyinira Imana. Mu byagaragariraga buri wese ni uko abantu benshi barin banze gutaha batabonye Theo Bosebabirena kabone nubwo bari bahageze kare ahagana mu saa Saba z'amanywa.
Ku munsi wa mbere,...abantu nabwo bari benshi
Tharcisse Niyonzima; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akarere ka Rutsiro wari umushyitsi mukuru muri iki giterane, yavuze ko iyo abanya-Rutsiro babonye Theo, ibyishimo bibasaga. Yahaye ikaze Arise Rwanda Ministries mu karere kose ayisaba kujya ihakorera ibiterane ntiyibande gusa muri Boneza. Yabashimiye uburyo bafasha abaturage mu buryo bw'umwuka no mu buryo bw'umubiri aho babaha amazi meza, mituweli, guteza imbere uburezi n'ibindi.
Theo Bosebabireba yabwiye Inyarwanda.com ko yishimiwe uko yakiriwe n'abanya Rutsiro,abashimira uburyo bafatanyije na we kuririmba, gusa ngo yatunguwe n'uburyo abantu bari benshi cyane muri iki giterane byongeye abari bamubonye bwa mbere akaba ari bo bari benshi. Yavuze ariko ko aho ajya hose mu turere dutandukanye tw'u Rwanda haba hari ubwitabire buri ku rwego rwo hejuru, ibintu bimushimisha cyane.
Theo Bosebabireba i Boneza mu karere ka Rutsiro
Rukundo Darius umuhuzabikorwa w'iki giterane akaba n'umukozi wa Arise Rwanda Ministries yagiteguye, yashimiwe cyane na Pastor Greg na John Gasangwa ku bw'imbaraga nyinshi cyane yashyize muri iki giterane, akitanga mu buryo bukomeye akamara amajoro menshi ataryama. Rukundo Darius yabwiye Inyarwanda ko banyuzwe n'ibyabereye muri iki giterane by'akarusho bashimishwa cyane no kuba habonetse abantu benshi bakiriye agakiza.
Yateguje abanya Rutsiro kutazacikanwa n'igiterane cy'umwaka utaha kuko biyemeje kujya babazanira abaririmbyi bakomeye mu gihugu mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Umwaka ushize wa 2018 bari batumiye Israel Mbonyi na korali Bethlehem, uyu mwaka wa 2019 batumira Theo Bosebabirena na korali Bethlehem, mu gihe umwaka utaha wa 2020 bamaze gutumira korali Bethlehem n'umuhanzi uzatangazwa igiterane cyegereje. Icyakora abanya Rutsiro benshi bavuze ko bashaka Theo Bosebabireba.
REBA HANO UKO BYARI BIMEZE MU GUSOZA IGITERANE,...THEO BOSEBABIREBA YISHIMIWE CYANE
TANGA IGITECYEREZO