Kigali

Rutsiro: Igiterane cyatumiwemo Theo Bosebabireba na korali Bethlehem cyatangiranye imbaraga-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/02/2019 23:41
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Gashyantare 2019 mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Boneza hatangijwe igiterane cy'ivugabutumwa cyatumiwemo umuhanzi Theo Bosebabireba na korali Bethlehem y'i Rubavu muri ADEPR.



Ni igiterane cyiswe 'Fearless faith for the Gospel Festival' cy'iminsi ibiri tariki 23-24 Gashyantare 2019 kikaba kiri kubera mu ishuri rya Kivu Hills Academy. Iki giterane cyateguwe n'umuryango Arise Rwanda Ministries, Theo Bosebabireba akaba ari we muhanzi watumiwemo kuri iyi nshuro dore ko ubushize bari batumiye Israel Mbonyi. Bethlehem choir yari yatumiwe muri iki giterane umwaka ushize muri 2018, uyu mwaka wa 2019 nabwo yarongeye iratumirwa.

Mbere yo kugera ahabera iki giterane mu karere ka Rutsiro, Theo Bosebabireba n'itsinda ryateguye iki giterane hamwe n'irindi tsinda ry'abanyamerika batanu barangajwe imbere na Pastor Greg na Pastor Bob, basuye abagororwa muri gereza ya Rubavu bahakorera igitaramo gikomeye, abagera kuri 50 bakira Yesu Kristo nk'Umwami n'Umukiza wabo.

Ubwo Theo Bosebabireba yari ageze i Boneza,..yari acunguwe umutekano mu buryo bukomeye

Saa kumi n'imwe n'igice z'umugoroba ni bwo Theo Bosebabireba n'ababyinnyi bari bageze i Boneza muri Rutsiro. Basanze bategerejwe n'umubare munini w'abaturage b'i Rutsiro bari bafite inyota nyinshi yo gutaramana n'uyu muhanzi w'icyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Mu bantu basaga 2000 bitabiriye iki giterane, abasaga 1500 bamutangarije ko ari ubwa mbere bamubonye kuko bajyaga bamwuga kuri Radiyo bakanamubona kuri Televiziyo.


Salle yari yakubise yuzuye

Saa kumi n'imwe n'iminota 50 ni bwo Theo Bosebabireba yageze kuri stage, yakirwa mu ndirimbo eshanu, gusa yaje kwiyongeza indi imwe ziba esheshatu. Yahereye ku ndirimbo 'Ineza y'umuntu' ihagurutsa benshi bacinyira Imana umudiho. Yakurikijeho 'Umubyeyi', 'Bizagusiga uhagaze' (izwi cyane nka Bazaruhira ubusa), Kubita utababarira, Bosebabireba, asoreza ku ndirimbo ye yitwa 'Ingoma'.

Izi ndirimbo zose yaziririmbye abakristo bose bahagaze, babyinana nawe kubera kumwishimira cyane. Yanyujijemo ababaza indirimbo bashaka ko abaririmbira, nuko humvikana amajwi menshi y'abifuje 'Kubita utababarira'. Yasanze baramenye amakuru y'igihuha yavuzwe mu gihe gishize ko 'yapfuye' nuko afata umwanya ashima Imana ko 'atapfuye' nk'uko yabyifurijwe n'abo yise abanzi be.

Theo Bosebabireba kuri stage mu giterane kiri kubera i Rutsiro

Theo Bosebabireba yabararikiye kudacikanwa kuri iki Cyumweru tariki 24 Gashyantare 2019 ku munsi wa nyuma y'iki giterane. Ni nabwo korali Bethlehem iri bube ihari kimwe n'abavugabutumwa nka Pastor Greg, Pastor Bob, Pastor John Gasangwa na Pastor Jean Desire Ntawiniga. Twabibutsa ko iki giterane kiba buri mwaka, aho batumira abaririmbyi bakunzwe ndetse n'abahanzi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda.


Bari bafite amatsimo menshi yo kubona Theo Bosebabireba


Benshi basazwe n'ibyishimo nyuma yo kubona Bosebabireba imbonankubone


Ubwitabire bwari ku rwego rwo hejuru ku munsi wa mbere w'igiterane


Theo Bosebabireba yishimiwe cyane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND