RFL
Kigali

Umwuka mubi wavutse hagati ya Yverry n’abategura Kigali Jazz Junction mbere y’amasaha macye ngo igitaramo kibe

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/02/2019 12:06
1


Yverry ni umwe mu bahanzi bazamutse vuba kandi wubatse izina mu mitima ya benshi kubera indirimbo ze zakunzwe, akaba azwiho ubuhanga mu miririmbire ye. Ni umwe batumiwe mu gitaramo cya Jazz Junction, icyakora abakukiranira hafi ibya muzika bababajwe bikomeye no kutabona uyu muhanzi mu kiganiro n'abanyamakuru yagombaga guhuriramo na Slaï.



Umwe mu bakurikirana muzika y’u Rwanda wanamamaye cyane nk’umunyamakuru mu Rwanda, Ernesto Ugeziwe abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yibajije impamvu batatumiye Yverry mu kiganiro Slaï yagiranye n’itangazamakuru. Umutesi Axelle ushinzwe itangazamakuru muri Kigali Jazz Junction yanditse amagambo menshi arangije atunga agatoki abahanzi b'abanyarwanda abashinja kwiyemera, kutamenya kwegera abandi bahanzi b'abanyamahanga n’ibindi byinshi byagaragazaga ko Yverry yaba yanze kwitabira iki kiganiro n’abanyamakuru.

Salai

Axelle Umutesi ushinzwe itangazamakuru muri RG Consult ashinja abahanzi b'abanyarwanda ibinyuranye birimo kwiyemera kutamenya kubyaza umusaruro amahirwe bahabwa n'ibindi...

Ibi byatumye Inyarwanda.com tuvugisha Yverry mu rwego rwo kumenya niba koko yaranze kwitabira iki kiganiro n’abanyamakuru. Yverry yagize ati: ”Njye nari ndi muri repetition, nta muntu muri bo wigeze amenyesha ko hari ikiganiro n’abanyamakuru, ahubwo natunguwe kuko bavuye muri iki kiganiro bambaza impamvu ntigeze nitabira iki kiganiro. Bari babizi ko batamenyesheje kandi no mu masaha yabaye nta handi nari ndi, nari ndi kwitegura rero kujya mu kiganiro n’abanyamakuru ntabwo byari kunanira kuko n'ubundi nari ndi mu kazi kabo.”

Yverry ahamya ko n'ubwo atari we batunze agatoki ariko umuntu nka Umutesi Axelle ushinzwe itangazamakuru muri RG Consult itegura Kigali Jazz Junction iyo atangaje amagambo nk'ayo yatangaje ari ibintu bisa nabi kandi byangiza isura y’abahanzi muri rusange. Yverry avuga ko ari yo mpamvu yashyize hanze ukuri kose nk’umwe mu bahanzi bavuzweho.

Yverry

Yverry ahamya ko nubwo ari umwe mu bazaririmba muri Kigali Jazz Junction ariko atigeze atumirwa mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Gashyantare 2019

Yverry ahamya ko we nyuma yo guhura na Slaï yagiranye ikiganiro nawe. Yasabye abantu bo muri Kigali Jazz Junction kureka kumubeshyera kuko nta kiganiro n'abanyamakuru bamutumiyemo. Inyarwanda.com twifuje kuvugisha Axelle Umutesi ushinzwe itangazamakuru muri RG Consult kompanyi itegura Kigali Jazz Junction, gusa ntibyakunda kuko atitabaga telefone ye igendanwa mu nshuro zose twagerageje kumuvugisha ngo atuganirize kuri iki kibazo.

Yverry

Slai nyuma y'ikiganiro nabanyamakuru yafatanye ifoto n'umwe mubayobozi bwa Bralirwa 

Kigali Jazz Junction izaba kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Gashyantare 2019 muri Kigali Conference and Exhibition Center (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali.  Kwinjira mu myanya isanzwe ni 10,000 Frw, mu myanya y’icyubahiro ni 20,000 Frw na ho ku meza y’abantu umunani ni 240,000 Frw. Hazataramiramo abahanzi nka Slaï kimwe na Yverry umuhanzi w’umunyarwanda watumiwemo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mc.matatajado5 years ago
    umutesi ahubwo kamunaniye kbs nako yagashoboye ubwo aragirango itangaza makuru zitabaza impamvu batamutumiye none yatanguranwe yandika ubusa gusa apuuuuu





Inyarwanda BACKGROUND