RFL
Kigali

D Nicole n'abana be bahuriye mu itsinda Called For Greatness Group basohoye amashusho y'indirimbo 'Jesus est tout pour moi'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/02/2019 16:51
0


Mahoro Nicole ari we D.Nicole ni umuhanzikazi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yasohoye amashusho y'indirimbo 'Jesus est tout pour moi' yakoranye n'abana be bahuriye mu itsinda ryitwa Called For Greatness Group'.



Amashusho y'iyi ndirimbo 'Jesus est tout pour moi' yafashwe ndetse atunganywa na producer Kwizera Fefe uherutse guhabwa igikombe muri Groove Awards Rwanda 2018 nk'umu Producer mwiza w'umwaka mu Rwanda mu batunganya amashusho y'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. 

D Nicole yaganiriye na Inyarwanda.com atubwira incamae y'ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo. Yagize ati: "Yesu ni byose kuri njye kuko anyitaho amanywa n'ijoro. Ni n'umurinzi wanjye igihe cyose. Iyo imbere yanjye hari umuraba, Yesu ayobora ubwato umuraba ugatuza. Ndamwizera kandi nzamuramya iteka ryose. Yesu ashobora byose, haba mu ijuru no mw'Isi. Yesu akwiye ikuzo kuko ari umunyembaraga. Yampaye umugisha w'umuryango mwiza, n'ukuri birantangaza iyo ntekereje ku mirimo y'amaboko ye."

REBA HANO 'JESUS EST TOUT POUR MOI' YA CALLED FOR GREATNESS GROUP

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND