RFL
Kigali

Dream Boys, Riderman, Knowless,Social Mula, Marina na Igor Mabano mu bahanzi bazataramira abazakurikira Tour du Rwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/02/2019 16:37
1


Tour du Rwanda ni isiganwa ry’amagare, rikaba riri mu marushanwa aba ategerejwe mu Rwanda cyane ko rifite abakunzi batari bake. Guhera mu myaka mike ishize uko iri rushanwa ryagendaga ni ko hagendaga haba ibitaramo binyuranye. Ibi ni nako biteguye muri uyu mwaka wa 2019 ubwo iri rushanwa rizaba ritangiye.



Iri rushanwa rizigaje iminsi mike rigatangira ubundi riba ryitezwe n’umubare munini w’abakunzi b’amagare mu Rwanda cyane ko ari isiganwa rikundwa bikomeye. Muri uyu mwaka harateguwe ibitaramo bibiri bizasusurutsa ababa bakurikiye iri siganwa ndetse hagatangiramo n’ubutumwa bunyuranye bwiganjemo kwirinda SIDA cyane ko baba banayipimira muri iki gitaramo.

2019 hitezwe ibitaramo bibiri birimo ikizabera mu karere ka Musanze n’ikindi kizabera mu mujyi wa Kigali, aha abahanzi barimo Dream Boys, Riderman, Butera Knowless, Social Mula, Marina na Igor bakaba aribo bahanzi bazajya bataramira abitabiriye ibi bitaramo. I Musanze iki gitaramo kizaba tariki 28 Gashyantare 2019 muri Stade Ubworoherane, mu gihe mu mujyi wa Kigali ho iki gitaramo kizaba tariki 2 Werurwe 2019 muri Car Free Zone.

KINA Music

Ibitaramo bigiye kuba mu irushanwa rya Tour du Rwanda

Muri iki gitaramo kwinjira bizaba ari ubuntu hakazatangirwamo ubutumwa bunyuranye bwiganjemo ubwo kurwanya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kimwe n’igikorwa cyo gupima ubwandu butera SIDA abazabyitabira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ndayambaje eric5 years ago
    indirimbo zakera za rirdamani





Inyarwanda BACKGROUND