Kigali

Nyuma y’amezi 4 atorewe kuba Minisitiri w’umuco akomeje kwamaganwa azira kuba afite amaderedi ku mutwe

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:11/02/2019 20:03
0


Amanda Lind w’imyaka 38 minisitiri w’umuco mu gihugu cya Suede akomeje kwamaganwa azira kwitwa umurasta kuko afite imisatsi yizinze izwi nk’amaderedi.



Ubusanzwe iyi misatsi yizingazinze izwi ku izina ry’amaderedi izwi cyane ku banyafurika. Kuba uyu muzungukazi minisitiri w’umuco muri Suede ku mugabane w’uburayi ayafite ku mutwe we byatumye benshi bamunenga kuba atujuje indangagaciro zo kuba muri Guverinoma y’iki gihugu. Ni nyuma yuko ahawe uyu mwanya mu kwezi kwa 9 mu mwaka ushize wa 2018.

Ubusanzwe bimenyerewe ko muri Guverinoma ya Suede hakunze kugaragara abagore cyane cyane abafite imisatsi ikase cyangwa yogoshe mu buryo bukunze kugaragara ku bayobozi benshi ndetse n’abayobozi benshi binjira muri iyi Guverinoma bakunze guhindura inyogosho yabo ikaba iya kiyobozi  cyane. Bitunguranye Amanda Lind usanzwe ari mu ishyaka rirengera ibidukikije muri iki gihugu wanaribereye umunyamabanga kuva mu mwaka wa 2016, amaze guhabwa umwanya muri Guverinoma ntiyigeze ahindura inyogosho y’umusatsi yari afite ku mutwe y’imisatsi izingazitse izwi nk’amaderedi.

lind

Bamwe mu banyasuede barimo n’abanyapolitiki bakomeye bo mu yandi mashyaka bamwise uwabaswe n’ibiyobyabwenge birimo urumogi banemeza ko akwiye kuva muri uyu mwanya .Abandi bati 'nta mugore uri mu mwanya w’umuyobozi ukwiye kugira inyogosho y’umusatsi y’abanyafurika kandi ari n’umuzungu.'

Icyakora minisitiri Amanda we yatangaje ko adateganya gukuraho aya maderedi amaranye imyaka irenga 20 ko ahubwo yiteguye kwereka abamugaya ko yihagazeho kandi ibyo bamushinja byo kubatwa n’ibiyobyabwenge nta kuri kurimo. Minisitiri Amanda ni we mu minisitiri wa mbere mu gihugu cya Suede wanditse amateka yo kwinjira muri iki gihugu afite amaderedi ku mutwe.

Src: Le monde.fr






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND