RFL
Kigali

Tonzi aherekejwe n’umuryango ‘Birashoboka Dufatanyije’ basuye abana bafite ubumuga barererwa muri ‘Humura’

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:7/02/2019 18:03
1


Kuri uyu wa Kane tariki 07 Gashyantare 2019 Tonzi afatanyije n’umuryango ‘Birashoboka Dufatanyije’ ndetse n’abana bafite ubumuga butandukanye bo mu muryango witwa ‘Izere Mubyeyi’ basuye abana bafite ubumuga barererwa i Ndera mu muryango witwa ‘Humura’.



Ibi bikorwa byo gusura abana bafite ubumuga butandukanye, Tonzi yabitangiye kera, ndetse afatanyije n’umuryango wa ‘Birashoboka Dufatanyije’ yanadutangarije intego zawo nyamukuru ko ari ukwita ku bana nk’abo ndetse bakabasha kwagura impano bifitemo, ni bimwe mu bifasha kugarurira abo bana icyizere.

Ikigo cya HVP Humura, ishami rya Gatagara cyashinzwe kuva mu mwaka w’1997, bakira abana bafite ubumuga kuva ku mwana ukivuka kugeza ku mwana w'imyaka 18. Abana bakira bacuka bagize imyaka 25. Kuri ubu bafite abana 97, harimo abahungu 53 n’abakobwa 44 nk’uko umuyobozi w’iki kigo, Ntibanyendera Elissam Salim yabitangarije INYARWANDA.

Umuhanzikazi Tonzi, na ‘Birashoboka Dufatanyije’, abana bo muri ‘Izere Mubyeyi’ nabo bafite ubumuga butandukanye ndetse n’abandi bahanzi barimo Brian Blessed n’abandi basuye abana bo muri ‘Humura’ barishimana, barabyina, bararirimba ndetse baranasangira. Bimwe mu byo babashyiriye harimo ibyo kurya, ibikoresho by’isuku n’ibindi.

Tonzi
Tonzi yashimiye cyane ababyeyi barerera mu miryango yita ku bana bafite ubumuga kuko bibagarurira icyizere

Mu ijambo rya Tonzi yashimiye cyane abitabiriye iki gikorwa ndetse ashimira ababyeyi bahisemo kurerera muri iyi miryango. Yagize ati “Ndashimira Imana cyane ko yadushoboje kugera hano, ndashimira ‘Humura’ ko batwakiriye, nshimira ‘Izere Mubyeyi’ abana bayirererwamo n’ababyeyi bayirereramo ko baduherekeje kuza hano hamwe na ‘Birashoboka Dufatanyije’."

Tonzi yakomeje agira ati: "Ababyeyi bemeye kurerera muri ‘Humura’ ndetse na ‘Izere Mubyeyi’ muri intwari cyane, ndabashimiye. Iyo ntambwe mwateye ni icyizere kinini mwagiriye abana banyu, kandi ni ukuri bazaba ab’umumaro, bafite impano nyinshi bamwe barazigaragaje abandi zizagenda zigaragara. Imana ikomeze kudushobozi gukora ibikorwa byiza."

Tonzi
Abana bishimye baranabyina cyane basusurutsa abashyitsi

Izindi nkuru zitandukanye kuri iki gikorwa Tonzi yakoze afatanyije na ‘Izere Mubyeyi’ ndetse na ‘Birashoboka Dufatanyije’ n’abandi bahanzi baririmba indirimbo za Gospel murakomeza kuzibona hano ku rubuga rwa www.inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • munyaneza theojene 5 years ago
    buriwese yagahindutse





Inyarwanda BACKGROUND