Kigali

Uganda igiye gukoresha abakobwa bafite ikibuno kinini mu kuzamura ubukerarugendo mu gihugu

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:7/02/2019 9:58
0


Leta ya Uganda yatangaje ko ifite umugambi wo gukoresha abakobwa bafite ikibuno kinini mu kuzamura ubukerarugendo, icyakora bamwe mu batuye iki gihugu bamaganiye kure uyu mugambi.



Mu ntangiriro z'iki cyumweru ikinyamakuru cyandikirwa muri uganda kitwa Daily monitor cyanditse inkuru ivuga ko minisitiri w'ubukerarugendo Godfrey Kiwanda yemeje umugambi wo gukoresha abakobwa bafite ikibuno kinini mu gukurura ba mukerarugendo ndetse anemeza ko hazaba irushanwa hatoranywa abakobwa bahiga abandi ku kugira ikibuno kinini.

Mu mvugo ye minisitiri w'ubukerarugendo wa Uganda yagize ati"Dufite abagore beza baryoheye ijisho. Kuki tutabakoresha mu kuzamura ubukerarugendo ? "

Ann Mungoma umwe mu bategura amarushanwa y'ubwiza muri Uganda we yemeje ko iri rushanwa ryo gutoranya abakobwa barusha abandi ikibuno kinini ari amahirwe adasanzwe azafasha aba bakobwa kwerekana imiterere yabo ya kinyafurika ,banagaragaza ariko n'ubwenge bwabo.

Nyuma y'aho ibi bitangajwe abagande benshi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bamaganiye iyi mvugo. Bamwe bavuga ko batiyumvisha uburyo abakobwa b'abagandekazi bagiye kugirwa inyamaswa zikurura ba mukerarugendo. Abandi bavuga ko abakobwa aho kugirwa ibicuruzwa gutya ahubwo bakwiye gukundwa no kurindwa ihohoterwa nk'iri bagiye gukorerwa.

Icyakora ku rundi ruhande hari n'abavuga ko leta ikwiye guhabwa umwanya igakora icyo bayitoreye bityo ngo ntawe ukwiye kwanga uyu mugambi hataranarebwa inyungu zawo. 

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND