RFL
Kigali

Imyiteguro y’igitaramo cyo kwibuka nyakwigendera Radio-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/02/2019 13:50
0


Abahanzi Nyarwanda Rukabuza Rickie [Dj Pius], Muyombo Thomas [Tom Close], Niyibikora Safi [Madiba], Luwano Tosh [Uncle Austin], Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie], Kid Gaju ndetse na Charly&Nina bageze kure imyiteguro y’igitaramo gikomeye cyo kwibuka Nyakwigendera Mowzey Radio.



Mowzey Radio, umwanditsi w’indirimbo wabaye umuririmbyi w’umuhanga benshi bamenye mu itsinda Goodlyfe yari ahuriyemo na Weasel, yitabye Imana kuya 01 Gashyantare 2018, inkuru y’urupfu rwe yashenguye benshi. 1K Entertainment ihagarariwe na Dj Pius, yateguye igitaramo gikomeye cyo kwibuka uyu muhanzi witabye Imana.

Iki gitaramo giteganyijwe kuba uyu munsi kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Gashyantare 2019, cyatumiwemo abahanzi nyarwanda: Dj Pius, Tom Close, Safi Madiba, Uncle Austin, Charly&Nina, Kid Gaju ndetse na Bruce Melodie. Indirimbo za Nyakwigendera Radio ziracurangwa na Symphony Band.

Igitaramo cyo kwibuka Radio cyatumiwemo abahanzi batandukanye.

Dj Pius Umuyobozi wa 1K Entertainment, yabwiye INYARWANDA, ko amafaranga  ari buve muri iki gitaramo bazayaha umuryango wa Radio. Uyu munsi nibwo umwaka wuzuye Radio yitabye Imana. Iki gitaramo cyo kumwibuka kirabera Wakanda Villa aho kwinjira ari ibihumbi bitanu (5 000 Frw). Iki gitaramo kandi kiracurangamo aba-Dj’s bose bahuriye muri 1K Entertainment, umushyushyarugamba ni MC Nario.

Kuya 11 Mutarama 2019, Umuryango wa Nyakwigendera Moses Nakintijje Ssekiboggo [Mowzey Radio] witabaje abanyamategeko bawo uhagarikisha ibirori byiswe ‘Album Listening Party’ byateguriwe kumurika albumu ‘Moses The Great’ yasize ikozwe na Radio atarapfa.

Radio wavutse kuya 01 Mutarama 1985, yitabye Imana ku myaka 33 y'amavuko, ku wa 01 Gashyantare 2018. Ibizamini by’abaganga byemeje ko yakomeretse ku bwonko. Yakubitiwe mu kabari, mu gace ka Entebbe, kari mu birometero 35 uvuye mu mujyi wa Kampala. Yavuriwe mu bitaro bya Case Hospital ari naho yaguye.

REBA HANO UKO ABAHANZI BITEGUYE KURIRIMBA MU GITARAMO CYO KWIBUKA RADIO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND