Kigali

Ally Soudy n'umugore we basuye ishuri bizemo banasura intebe n'inguni bateretaniyemo bwa mbere -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/01/2019 14:50
0


Ally Soudy ni umunyamakuru wamamaye mu Rwanda mu gice cy'imyidagaduro, akajya ananyuzamo agakora indirimbo. Kuri iki cyumweru Ally Soudy, umugore we n'abana babo baherekejwe n'inshuti zabo, basuye ikigo cya Groupe Scolaire APAPEC Murambi aho uyu mugabo ndetse n'umugore we bize ariko kandi banafite amateka yihariye mu rukundo.



Ally Soudi n'umuryango we basuye iki kigo muri gahunda Ally Soudi amazemo iminsi mu Rwanda aho asura ibigo binyuranye akaganira n'abanyeshuri abagira inama ariko nanone abereka uko inzozi zabo bazazigira impamo yewe bakabyaza umusaruro impano zabo. Nyuma yo kujya mu bigo bitandukanye Ally Soudy yasoreje urugendo rwe aho yize amashuri ye yisumbuye ari naho yakundaniye n'umugore we kuri ubu bamaze kubyarana abana babiri.

Ally Soudy wari kumwe n'umuryango we yari yaherekejwe kandi n'inshuti ze ndetse n'abavandimwe basura iki kigo baganira n'abanyeshuri ariko by'umwihariko Ally Soudi yiyibutsa ibihe byiza yagiriye muri iki kigo. Ubwo aba bashyitsi bamaraga gusangira ifunguro rya saa sita, Ally Soudy yateruye intebe ayitera mu bu nguni ahamya ko ariyo yatereteyemo umugore we maze aramuhamagara amwibutsa bya bihe byo muri 2002 ubwo yamuteretaga.

Ally Soudy

Ally Soudy n'umugore we mu nguni bateretaniyemo bwa mbere...

Mu kabwibwi abandi bana bari kureba filime, Ally Soudi yari yasabye Carine Umwiza ko barebana filime, icyo gihe Ally Soudy yigaga mu mwaka wa nyuma w'amashuri yisumbuye mu gihe umukunzi we yigaga mu wa kane w'ayisumbuye. Nyuma yo kwemererwa kurebana filime ngo Ally Soudy yiremyemo icyizere ubundi asaba Carine ko yamubera umukunzi undi nawe arabimwemerera.

Urukundo rwabo rwatangiye ubwo muri 2002 kugeza ubwo babanye, kuri ubu bakaba ari umuryango wibarutse abana babiri b'abakobwa bose babana muri Amerika. Ally Soudy yatunguye umufasha we amwibutsa aya mateka undi nawe wari usazwe n'ibyishimo yegera umugabo we aramuhobera amusoma ku itama ubundi amumenyesha ko amushimishije bikomeye nk'uko Ally Soudy yabitangarije Inyarwanda.com.

Ally Soudy

Muri iyi nguni ni ho ibijyanye n'urukundo rwabo byatangiriye...

Ally Soudy amaze igihe mu Rwanda aho we n'umuryango we bari baje mu biruhuko. Icyakora uyu mugabo ntiyigeze yicara ubusa ahubwo kenshi yazengurutse mu bigo by'amashuri aganiriza abakiri bato ku rugendo rw'ubuzima bwe ndetse akanashaka ibyamamare binyuranye nabo bagiye baganiriza abana. Byitezwe ko Ally Soudy agomba gusubira muri Amerika muri iki cyumweru twatangiye. Asize akoranye indirimbo Delila n'umuhanzi Amalon ndetse kuri ubu banafashe amashusho yayo.

Reba hano uko Ally Soudy n'umugore we basuye ishuri bizemobanasura intebe n'inguni bateretaniyemo bwa mbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND