RFL
Kigali

MUSANZE: Jay Polly yishimiwe n'abakunzi ba muzika bari bitabiriye igitaramo yatumiwemo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/01/2019 15:38
1


Jay Polly ni umwe mu baraperi bakomeye hano mu Rwanda, mu minsi ishize yari afunze aho yamaze amezi atanu mu buroko, nyuma yo kurangiza igihano uyu muraperi yatangaje ko agiye gusubira ku muvuduko yahozeho mbere y'uko afungwa , kuri ubu akomeje ibitaramo ari gukorera hirya no hino.



Nyuma y'uko afunguwe, Jay Polly yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise 'Umusaraba wa Joshua' iyi akaba yarayikoranye na Marina. Nyuma y'uko iyi ndirimbo igiye hanze uyu muraperi yatangiye ibitaramo bizenguruka u Rwanda yamamaza iyi ndirimbo ariko nanone ataramira abakunzi be bari bamukumbuye ku bwinshi.

Jay Polly

Abafana bari bitabiriye...

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Mutarama 2019 Jay Polly yataramiye mu mujyi wa Musanze mu karere ka Musanze mu kabyiniro kitwa 'Mukungwa River Side', akaba yishimiwe n'abakunzi be bari bitabiriye igitaramo cye ku bwinshi n'ubwo nanone ari akabyiniro katajyamo umubare munini w'abakunzi ba muzika.

Jay Polly

Jay Polly yari yishimiwe bikomeye...

Mu kiganiro aherutse guha Inyarwanda.com, Jay Polly yadutangarije ko muri iyi minsi afite ibikorwa byinshi agiye gukora kandi yizeza abakunzi be ko amakosa yagiye amuranga atazongera ko kuri ubu ari umwe mu bahanzi bubaha akazi kabo. Kuri ubu Jay Polly ari gukora kuri Album ye ya mbere nyuma yo gufungurwa iyi akaba yarayise 'Mu nkuta enye'.

REBA UKO JAY POLLY YISHIMIWE I MUSANZE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Theogene Igiru5 years ago
    Turamwemer Iburund





Inyarwanda BACKGROUND