Ihuriro ry'abaganga bakora imiti ryo mu gihugu cya Misiri ryahawe uburenganzira bwo gukora umuti witwa flibanserin, ukoreshwa n'abagore bashaka kwiyongerera ubushobozi mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.
Ubusanzwe Misiri kimwe n’ibindi bihugu by’abarabu bikunze
gukumira ibiganiro ku mibonano mpuzabitsina n’ibindi byose bishobora gukururira abantu mu
busambanyi. Kuri iyi nshuro Misiri yemeye ikorwa ry’umuti wa flibanserin, uzwi cyane nka viagra y'abagore,
wemewe ubwa mbere muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Mu Misiri bisanzwe bimenyerewe ko umuti wa viagra ukunze gukoreshwa
n'abagabo bashaka kwiyongerera ubushobozi mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina kuri
ubu abagore bo mu Misiri bemerewe gukoresha uyu muti kandi ukanakorerwa ku
butaka bw’iki gihugu mu gihe no kuganira ku mibonano mpuzabitsina, cyangwa
kwambara umwenda utikwije bifatwa nk’ibikururira abantu kwifuza kuryamana nawe
byari bisanzwe ari ikizira muri iki gihugu.
Leila (wahawe izina kuko yahanwa bimenyekanye ko yaganiriye ku
mibonano mpuzabitsina ) umugore w'imyaka
irenga 30 yabwiye BBC ko gukoresha uyu muti bwa mbere ku mugore
ngo ari ibyo kwitonderwa .Yagize ati "Nagize
isereri no gutwarwa n’ ibizungamubiri byinshi
kandi numvaga n’umutima wanjye utera cyane nyuma yo kunywa uyu muti”
Nyuma y'imyaka icumi yubatse, Leila yahisemo kwifashisha uyu muti
uzwi nka Viagra kugirango ashimishe
umugabo mu gihe cyo gutera akabariro.
SRC: BBC
TANGA IGITECYEREZO