Kigali Film and Television School (KFTV) ni ishuri rimaze kuba ubukombe mu kwigisha amasomo y’imyuga mu mezi atatu cyangwa atandatu. Ni rimwe mu mashuri afite abanyeshuri begukanye ibihembo bigiye bitandukanye mu marushanwa ya filime hano mu Rwanda.
Kigali Film and Television School iramenyesha abantu bose babyifuza ko irimo gutanga scholarship y'igihe gito (amezi 3 cyangwa 6) mu masomo akurikira; “Filmmaking and Television production (Biga ku manywa, ku mugoroba no muri Weekend), Photography and Graphic design (Biga muri Weekend), Music Audio Production (Biga ku manywa), Acting for film and Television ( Biga muri weekend), Cartooning and visual effects (Biga ku manywa).”
Abanyeshuri bize muri iri KFTV mu mwaka wa 2016 filime ngufi bakoze yitwa 'She wasn't me' yegukanye igihembo muri Rwanda Movie Awards 2017, itwara igihembo cya filime ngufi (Best shorty film), yongera kwegukana n'igihembo cya filime ifite amashusho meza (Best Cinematographer) muri Mashariki African Film Festival muri 2018.
INYARWANDA yaganiriye n’umuyobozi wungirije w'iri shuri MUKUNZI Ismail atubwira ibisabwa ku bifuza kwiga aya masomo. Ati: “Uwifuza kwiga aya masomo rero agomba kuba mbere na mbere afite ibaruwa yandikiwe umuyobozi w'ishuri isaba scholarship irimo n’icyo yifuza kwiga. Icya kabiri ni fotokopi ya diplome cyangwa certificat y'amashuri atandatu yisumbuye cyangwa iya kaminuza. Icya gatatu agomba kuba yiteguye gutangira kwiga igihe cyose yaba yemerewe kwiga.”
MUKUNZI Ismail umuyobozi wungirije muri KFTV
MUKUNZI Ismail yakomeje avuga ko uwifuza kwiga aya masomo abaye azi icyongereza bizaba ari akarusho. Abujuje ibisabwa kandi bifuza kwiga aya masomo agiye atandukanye, bakohereza ibyangombwa byavuzwe haruguru kuri email ‘kftvschool@gmail.com’ cyangwa se bakazizana ku biro bya KFTV biherereye mu gakinjiro, ko mu mujyi kuri NIZA Plaza bitarenze tariki ya 15 Gashyantare 2019. Ku bindi bisobanuro mwahamagara numero zikurikira: Tel: +250783173793 , +250788363732 na +250722306000 cyangwa mu gasura urubuga www.kigalifilmschool.com
Ubwo bishimiraga igihembo filime yabo yatsindiye muri Rwanda Movie Awards
TANGA IGITECYEREZO